RFL
Kigali

Byinshi kuri Zaya Wade wihinduje umukobwa ku myaka 13 bigatuma Nyina amwihakana-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:16/03/2023 14:18
2


Injira mu buzima bw'umunyamideli Zaya Wade wavutse ari umuhungu akihinduza umukobwa ku myaka 13 bigatuma Nyina amwihakana ndetse bikaba bikomeje gukurura umwuka mubi mu muryango we.



Umunyamideli ukiri muto cyane Zaya Wade akomeje kugarukwaho cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yaho yahawe uburenganzira bwo guhindura amazina y'abahungu yari yariswe akivuga maze hakemezwa aya gikobwa yiyise nyuma yaho yihiduje igitsina.

Zaya Wade ni umwana wa Dwayne Wade icyamamare muri NBA wakiniye ikipe ya Miami Heat ariyo yatumye amenyekana akanajya ku rutonde rw'abakinnyi ba Basketball b'ibihe byose muri NBA.

Zaya Wade yavutse mu 2007 ubwo Se yari akiri kumwe n'umugore we wa mbere witwa Siohvaughn Funches babanye kuva 2002 kugeza mu 2010.

Zaya ari kumwe na Se Dwayne Wade icyamamare muri NBA

Dwayne Wade n'umwana we mbere y'uko yihinduza umukobwa

Zaya Wade ufite imyaka 15 y'amavuko, yavutse ari umuhungu bamwita Zion Wade gusa aza guhindura izina mu 2021 ubwo yatangazaga ko atakiri umuhungu ahubwo ko ari umukobwo kandi ko yifuza kubagwa agahabwa imyanya y'ibanga y'abakobwa. Iki gihe yarafite imyaka 13 y'amavuko.

Zaya Wade avutse ari umuhungu nyuma aza kwihinduza umukobwa

Zaya Wade arangwa no kwambara gikobwa

Ubwo Zaya yatangazaga ibi byateye amagambo menshi mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bavugaga ko akiri umwana muto atabasha kumenya ibijyanye no kwihinduza igitsina mu gihe abandi batungaga urutoki ababyeyi be ko bamurangaranye kugeza ubwo ashaka kwihindura uko atari.

Umukinnyi wa filime Gabrielle Union yashinjwe ko ari we watumye Zaya yihinduza umukobwa

Zaya Wade na Grabielle Union wamubaye hafi ubwo yihinduzaga umukobwa

Mu batunzwe agatoki rugikubita ni mukase witwa Gabrielle Union usanzwe ari icyamamare muri sinema, aho yashinjijwe kuba ariwe watije umurindi Zaya Wade akiyumva nk'umukobwa kandi ari umuhungu. 

Ibi byaterwaga n'uko Gabrielle Union na Zaya bakundaga gushyira amashusho yabo kuri Tik Tok bari kwisiga ibirungo (Make Up) bigatuma benshi bamugaya ko asiga ibirungo by'ubwiza umwana w'umuhungu.

Mu kiganiro Zaya Wade yahaye Vogue Magazine mu 2021 yatangaje ko kuba yifuza kuba umukobwa ntawabimutegetse ahubwo ko ari uko yiyumva. Yagize ati: ''Uko ngaragara inyuma siko meze imbere. Ibyuyumviro byanjye nib iy'abakobwa ariko inyuma ndi umuhungu, ndifuza guhindura igitsina kugira ngo mpuze inyuma yanjye n'imbere hanjye''.

Zaya Wade yavuze ko uko asa inyuma ntaho bihuriye n'uko yiyumva imbere

Ibi byatumye nyina umubyara Siohvaughn Funches atangaza ko atewe agahinda no kubona umwana yibyariye ari umuhungu ashaka kwigira umukobwa. 

Yakomeje avuga ko ibi ntakabuza yabitewe n'uburangare bwa Se umurerana na mukase batamwitayeho ndetse ko mukase yabikoze abishaka agatoza umwana we kwigira umukobwa.

Se yaramushyigikiye mu rugendo rwo kwihinduza umukobwa

Muri Werurwe 2022 Dwayne Wade yatangaje ko ashyigikiye umwana we Zaya Wade wifuza kuba umukobwa ndetse anatangaza ko amaze igihe aterwa imiti irimo imisemburo y'igitsinagore kugirango bizamworohere kwihunduza umukobwa. 

Ibi ntabwo abakoresha imbuga nkoranyambaga babyakiriye neza ahubwo baramunenze banamusaba ko yabuza umwana we kwihindura umukobwa akaguma ari umuhungu.

Zaya Wade amaze kwihinduza umukobwa

Nyuma y'amezi atanu Dwayne Wade atangaje ibi, Zaya Wade yahise atangaza kumugaragaro ko yamaze kubagwa agahabwa imyanya y'ibanga y'abakobwa akaba asigaranye urugamba rwo guhinduza igitsina n'amazina mu mategeko. Ibi ntabwo byakiriwe neza na nyina Sioghvaugh Funches wahise amwihakana akavuga ko ibyo yakoze bimeze nko kwica umwana w'umuhungu yibyariye.

Mu kiganiro Sioghvaughn Funches yagiranye na televiziyo ya CBS yatangaje ko atakiriye neza ibyo umwana we Zaya Wade yakoze. 

Yagize ati: ''Ntabwo nkibasha kumenya umwana nibyariye. Bimeze nkaho yishe umuhungu nabyaye kuko ntagihari. Kumubona kuriya birambabaza kuko iyaba tukibana ntiyari kumera kuriya. Uriya mubona si umwana wanjye. Ntabwo ndi umubyeyi we kuko uwo nabyaye yaramwishe''.

Nyina wa Zaya Wade yaramwihakanye akimara kwihinduza umukobwa

Ntibyagarukiye hano kuko kugeza ubu Sioghvaughn Funches yajyanye mu nkiko Dwayne Wade na Gabrielle Union abashinja guhindura umwana we umukobwa mu nyungu zabo bwite kuko amafaranga akura mu mideli aribo bayafata kandi ko babikoze mu rwego rwo gukomeza kuvugwa. Ibi ariko byatewe utwatsi na Dwayne Wade ndetse amusaba ko yakwakira umwana wabo uko ari bakamushyigikira.

Nyina wa Zaya yashinjije Dwayne na Gabrielle guhindura umwana we umukobwa mu nyungu zabo

Ku itari 13 Werurwe 2023 nibwo byatangajwe ko amazina ya Zaya Wade yemewe n'amategeko kandi ko yemerewe guhindura igitsina mu mategeko akaba yahindutse umukobwa. Ibi byabaye nyuma yaho yari aherutse gutangaza ko abantu benshi bakimwita umuhungu kandi yaramaze kuba umukobwa.

Zaya Wade mu birori by'imideli bya Paris Fashion Week 2023

Inzira y'imideli ya Zaya Wade yayitangiriye ku mugaragaro mu 2022 ubwo yatangiraga kwamamariza imyenda y'inzu z'imideli irimo nka Dolce & Gabbana, Balenciaga n'zindi. Mu minsi ishije Zaya Wade yitabiriye ibirori bya Paris Fashion Week 2023 aho yamuritse imyambaro ya Yves-Saint Laurent (YSL).


Zaya yamamariza inzu z'imideli zikomeye zirimo Balenciaga, YSL na Miu Miu

Kugeza ubu Zaya Wade w'imyaka 15 akomeje kugarukwaho cyane nk'umwe mu bantu bihinduje igitsina bakiri bato ndetse bikanatuma ahita atangira kubyinjirizamo amafaranga dore ko nyuma yo kuba umukobwa yahise atangira kwamamariza inzu z'imideli zikomeye zinamwishyura agatubutse.

Zaya mbere y'uko yihinduza umukobwa yitwaga Zion Wade

Zaya Wade yatangiye inzira yo kwihinduza umukobwa afite imyaka 13






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwamahoro bwiz1 year ago
    Uwomwana ababaje umubyeiwe ntazamubabarirep birababaje
  • JEAN CLOUDE BYIRINGIRO1 year ago
    Niba ushaka umukunzi nyegera





Inyarwanda BACKGROUND