Umuraperi Bertrand Muheto wamenyekanye nka B-Threy aherutse kurushinga na Keza Nailla bari bamaze igihe bakundana; gusa mu birori byabo ntabwo bigeze bemerera itangazamakuru gufata amafoto. Kuri ubu bashyize hanze amafoto y’ibirori byabo.
Ni mu muhango wabereye i Gikondo mu Mujyi wa Kigali tariki 11 Werurwe
2023. Ibirori byo gusaba no gukwa byakurikiwe n’umuhango wo
kwishimana n’inshuti n’abavandimwe.
Muri Nyakanga umwaka ushize ni bwo B-Threy
yatangiye kugaragaza byeruye ko afite umukunzi.
Ku wa 27 Nyakanga 2022 ubwo B-Threy
yizihizaga isabukuru y’amavuko, Keza Nailla yamubwiye amagambo agaragaza
urukundo bafitanye.
Yagize ati “Ndakwifuriza ubuzima bwuzuye
umunezero n’ibyishimo, warakoze kuba uwo uri we kuri njye […] isabukuru nziza rukundo rwanjye. Ndagukunda cyane.”
B-Threy nawe yahise amusubiza ati
“Nanjye ndagukunda.”
Muri Mutarama uyu mwaka ni bwo hagiye hanze
integuza y’ubukwe bwabo.
B-Threy yigeze kuvuga ko yiyumvisemo impano
akiri muto, yaririmba nyirakuru akamubwira ko ari byiza.
Yakomeje guterwa imbaraga na babyara be
ndetse ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa kabiri mu 2008, yakoranye
indirimbo ye ya mbere n’abasore biganaga bayihuriramo ari batanu.
Mu biruhuko yakundaga kujya muri studio za
Nyamirambo atangira kwiyumvamo cyane umuziki kugeza aho mu 2014 yahuye
n’abatunganya indirimbo barimo Allan Slim, Dizolast na Dr. Nganji bituma
arushaho kuwihebera.
Keza umugore wa B Threy ku munsi w'ubukwe bwe
Yahise atangira gukora umuziki by’umwuga kuko
yumvaga ahuje ibyifuzo bye na bo batunganya indirimbo cyane cyane ko bakoraga
Trap kandi na we akaba ariyo yiyumvamo nyuma aza kwinjira muri Green Ferry
Music.
Ngo impamvu yahisemo Trap ni uko n’ubundi
ariyo yari asanzwe yisangamo.
B-Threy uri mu batangije injyana ya
Kinyatrap, ni umwe mu baraperi bamaze kumenyekana mu Rwanda.
Mu 2019 uyu muraperi yasezeye muri Green
Ferry Music ya Dr Nganji yamufasha we na bagenzi be bakoranaga injyana ya
Kinyatrap yiyemeza gutangira urugendo rwe mu muziki.
Keza na B Threy umunsi wabo byari ibyishimo gusa
B Threy amaze kugira album eshatu na EP imwe
arizo ‘Nyamirambo’ na ‘2040’ yasohoye mu 2019, EP yise ‘Shwiii dah!’ yasohoye
mu 2020 na album ye ya gatatu yise ‘Muheto wa mbere’ yasohotse mu 2022.
Kuri uyu wa Kane tariki 16 Werurwe 2023, byitezwe ko ashyira hanze EP nshya yise “For Life”.
Imbere y'imbaga y'abantu bahamije urukundo rwabo
B Threy na Keza bahamirije inshuti n'abavandimwe urwo bakundana
B Threy yamwambitse impeta amwemeza nk'umugore we
Keza na B Threy ubwo binjiraga basanganira inshuti n'abavandimwe
Keza na musaza we ku munsi w'ubukwe bwe
Keza yanyuzwe no gutangaza ko ari uwa Muheto ibihe byose
Abakobwa bambariye Keza mu bukwe bwe nabo byari ibirori
TANGA IGITECYEREZO