Ntabwo ari uruganda rumaze igihe kinini rushinze imizi mu Rwanda kuko rwatangiye kugira imbaraga mu myaka ya 2000 kuzamura bigizwemo uruhare n’impirimbanyi nka Dady De Maximo Mwicira-Mitali n’abandi.
Ni rwo rugaburira
izindi nganda mu myidagaduro nk’umuziki cyane ko abakobwa bifashishwa mu
mashusho y’indirimbo, abenshi baba ari abamurika imideli; muri filime n'ibindi.
Kera bamwe
barufataga nk’uruganda rw’inkundarubyino kugeza igihe rwatangiye kugaburira bamwe
mu buryo bufatika.
Kuri ubu
rwaruhuye benshi bajyaga bashaka kwambara neza bagatumiza imyambaro ku yindi
migabane, kuko Made In Rwanda yamaze gushinga imizi kugeza ubwo n’abayobozi
bakomeye mu gihugu uhereye ku muryango wa Perezida Paul Kagame bageze aho
bisanga mu myambaro yakorewe mu Rwanda.
Ubu abanyarwanda
bogoga amahanga bagiye mu birori bikomeye byo kumurika imideli nka Milan
Fashion Week, Paris Fashion Week, New York Fashion Week n’ibindi.
Kugeza ubu
uwavuga ko rumaze gutera intambwe ikomeye ntabwo yaba abeshye n’ubwo hakiri
inzira ndende kugira ngo uko rwakabaye rufatwa abe ari ko rufatwa.
Uruganda
rukwiriye guhangwa amaso!
Uwimbabazi Moniah
ushinzwe iyamamazabikorwa muri Rwanda Cultural Fashion Show, yabwiye InyaRwanda
ko hari ibyo kwishimira muri uru ruganda.
Ati “Icyo
nishimira ni uko rumaze kugera ku rwego mpuzamahanga kandi abarurimo
babeshejweho na rwo. Rutanga umusanzu munini nk’izindi nganda zose, rutanga akazi, rwishyura imisoro kandi rugatanga n’ubumenyi.’’
Avuga ko
icyarukomeza ari uko abaruhuriyemo bashyira hamwe kandi rukaba rwagira ingengo
y’imari.
Umunyamideli
Umufite Anipha uheruka gusinya amasezerano y’umwaka yo kumurika imideli
muri Elite Modeling Agency Network, ikigo mpuzamahanga cy’Abafaransa mu
kumurika imideli; nawe avuga ko aho uruganda rw’imideli rugeze ubu ari aho
kwishimirwa.
Ati “Nishimira ko
ibyo twabonaga biri kure (kugera ku rwego mpuzamahanga) ku banyamideli
twabigezeho n’ubwo tukiri bake ariko byibura twamaze kubona ko bishoboka ari
na byo bigomba gutera imbaraga abandi babyifuza bose.”
Akomeza avuga ko
uruganda rw’imideli rubamo guhanga udushya mu buryo butandukanye ku buryo ari
rumwe mu zagahawe agaciro gakomeye mu myidagaduro.
Ati “Imideli ni
ubuhanzi kandi ibamo guhanga udushya mu buryo bwinshi butandukanye. Uko
uruganda rw’imyidagaduro rutera imbere ibitaramo by’imideli birushaho
kwiyongera. Kandi, urabizi ko abanyamideli bifashishwa mu ndirimbo ndetse
no muri filime bigakomeza guteza imbere imyidagaduro.’’
Avuga ko uruganda
rw’imideli rufite akamaro kanini kuko hari akandi gaciro bizana ku ndirimbo iyo
hari umurika imideli wayigaragayemo. Ngo kuko ibintu byiza
binyuranye biri mu ishusho ni byo bituma ritarambirana rikarushaho gukundwa
kandi abanyamideli babigiramo uruhare rukomeye.
Umuhanzi Icyoyitungiye
Jules Bonheur wamamaye mu muziki nka Jules Sentore, avuga imideli ari ikintu
kigari cyunganira ibindi bisata birimo umuziki.
Ati “Umumaro wabo ni munini kuko nabo ni abahanzi
navuga ko ari indi nyongera mu bigira indirimbo. Mu bigize umuhanzi, n’imideli
irimo. Niyo mpamvu bose babita abahanzi. Umuntu ukora imideli nawe ari mu
bigize umuhanzi. Ni abantu bagendana ariko imirimo iba itandukanye, umwe aba
akora imideli undi akaririmba.”
Akomeza avuga ko indirimbo itagirwa n’uburyo yanditse cyangwa umudiho ahubwo igirwa n’ibintu
byose bishobora kugaragaramo birimo n’abo banyamideli.
Ati “Ibyo ni byo
biba bigize indirimbo. Indirimbo mu iyubakwa ryayo, usanga iba irimo ibintu
byinshi. Umuhanzi ni ikintu gito mu bigize indirimbo.’’
Nzamwita Olivier
Joseph wamamaye mu muziki nka M1, we yavuze ko abanyamideli bagira akamaro
kanini mu ndirimbo ku buryo hari n’abantu bashobora kuyikunda batitaye ku
butumwa burimo ahubwo bakurikiye abanyamideli bagaragaramo.
Umunyamakuru
wandika ku nkuru zijyanye n’imideli, Mukahirwa Diane, nawe ntabwo ajya kure
y’ibyo bagenzi be bavuga.
Ati “Icya mbere
Abanyarwanda bamaze kumva no gushyigikira abahanga imideli n’abayimurika.
Abantu batandukanye bambara Made in Rwanda cyane, bitandukanye n’iyo uganiriye
n’abahanga imideli ubu bakubwira ko mbere abantu bangaga no kwambara imyambaro
yabo ku buntu.”
Arakomeza ati
“Imyambaro iri ku rwego rwo hejuru. Imyambaro ni myiza kandi ni byo bifashisha.
Hari ‘standard’ yo ku rwego rwo hejuru ku buryo imyenda yo hanze itaruta iyo mu
Rwanda. Icya gatatu, uruganda rw’imideli rwarenze u Rwanda, ruri ku rwego
mpuzamahanga. Mu birori mpuzamahanga ntiwaburamo umunyarwanda.”
Akomeza avuga ko
imyambaro yo mu Rwanda imaze kugera kure ku buryo ibyamamare bitandukanye
bidaterwa ipfunwe no kuyambara.
Ati “Ikindi
imyambaro yo mu Rwanda imaze kugera kure. Urebye nk’imyambaro ya Moshions imaze
kwambarwa n’ibyamamare byinshi, urebye House of Tayo umupira we wambawe n’ibyamamare
byinshi, urebye nka Asantii ya Mbonyumutwa Maryse nayo ni inzu ihanga imideli
itanga icyizere gihambaye.”
Mukahirwa akomeza
avuga ko imyambaro n’inkweto bikorerwa mu Rwanda byifashishwa n’abahanzi ndetse
n’abakina filime mu mashusho ndetse abahanzi bagakorerwa ‘make up’, bityo
bigatuma bitanga umusanzu ukomeye mu myidagaduro.
Atanga urugero
ati “Nk’umuntu ushaka kugaragaza u Rwanda mu ndirimbo ye ashobora kwifashisha
umupira wa House of Tayo.’’
Yunga mu rya
bagenzi be, akavuga ko icya mbere ari ugufatanya kugira ngo uruganda rukomeze
gutera imbere. Atanga urugero ati “Nka Moses Turahirwa agira icyo yise
‘Vendredi d’artiste’ aho ahuriza hamwe abanyempano mu mideli bakizamuka.’’
Uwamahoro Joyce
watangije inzu ihanga imideli izwi nka
Joyce Fashion Designs, we yavuze ko kuba abahanzi baratangiye gukangukira kwambara ‘Made in Rwanda’
ari byiza ari na byo bikomeza kongerera agaciro imyambaro ikorerwa mu Rwanda.
Yakomeje avuga ko
kandi uko indirimbo y’umuhanzi irimo ya ‘Made in Rwanda’ irebwe cyane ari na ko
ba bantu bo hanze y’u Rwanda bagenda banamenya ko mu Rwanda hari abahanzi b’imideli
beza.
Ati “Njye ndavuga
nk’uhanga imideli, urabona nk’indirimbo iyo irebwe cyane umuhanzi yarakoreshejemo
‘Made in Rwanda’, bikomeza kuzamura ibendera ry’u Rwanda yaba mu mideli kuko
umuntu wishimiye ya myambaro igaragaramo ashobora kuzaza mu Rwanda, ahageze
yagira amatsiko yo kumenya abahanga imideli bahakorera.”
“Ikindi ni abanyamideli bagaragayemo, bizaryoshya indirimbo ari na ko kandi abantu bamenya ko
na none mu Rwanda hari abanyamideli beza
bagaragara bityo babe bakwifashishwa n’abandi batari n’abanyarwanda.”
Hakenewe Rwanda Fashion Council, no korohereza abahanga imideli
Moniah avuga ko
we na bagenzi be bo mu ruganda rw’imideli bifuza ko bahangwa amaso. Ati “Icyo
dusaba Leta ni ukutwumva kandi bakadushyigira tukagira abaduhagarariye tuzi
ndetse n’umuyoboro w’amakuru ukaba umwe mu buryo bwo guca utuzu turi muri uru
ruganda.’’
Ntawirema
Célestin utegura Rwanda Cultural Fashion Show, avuga ko buri gihe hari ikibazo
ahora yibaza ku buryo ahuye na Perezida Kagame yakimubaza.
Ati “Mfite
ikibazo nanjye ubwanjye nifuza kubaza Nyakubahwa Perezida wa repubulika Paul
Kagame umunsi nzagira amahirwe yo guhura nawe. Namubaza nti 'kuki imbaraga zo
gufasha abahanzi cyane abanyamideli zitatanye mu nzego kandi zose za leta?'”
Arakomeza ati
“Urasanga hari icyiciro cy’abanyamideli ngo bafashwa na PSF, ukumva ngo hari
icyiciro gifashwa na RDB, ugasanga ngo hari icyiciro gifashwa na Imbuto
Foundation hamwe na ArtRwanda-Ubuhanzi, ukumva ngo hari icyiciro gifashwa n’Inteko
y’Umuco ari nayo ireberera abahanzi.”
Avuga ko Leta
ifasha abamurika imideli ariko uburyo bikorwamo bivangavanze, ku buryo harimo abafashwa
kabiri ndetse na gatatu, hari ugitegereje ko n’ibaruwa ye yanditse asaba guhura
n’umuyobozi isubizwa.
Avuga ko kugira
ngo ibi bibazo bikemuke byasaba ko Leta ishyiraho Fashion Council, ari nayo
yaca akavuyo usanga gahari cyangwa se urundi rwego rushya.
Ati “Leta
nishyireho Fashion Council cyangwa se urundi rwego rushya ruharanira inyungu
z’abanyamideli by’umwihariko #MadeinRwanda hagamijwe kwirinda kwigana kuko ubu
usanga biganana cyane.”
Arakomeza ati
“Ntabwo wamenya imyenda yakozwe na runaka kuyitandukanya na Moshions, LITORIS cyangwa Matayo Rugamba, bivuze ko tugomba kumenya ni nde
ukora iyi brand? Igizwe n’iki? Bigaragarira he?”
Umufite hano
agaragaza ko abahanga imideli n’abayimurika bose bakwiriye gushyirirwaho uburyo
buborohereza akazi kabo.
Ati “Ntihabaho
abanyamideli nta mideli ihari! Nibaza ko icyakorwa cyose kigomba guhera mu
gufasha abahanga imideli koroherezwa ku buryo bakora ibintu bifite ubudasa
kandi biri ku rwego rushimishije (material wise). Hanyuma ikindi ni ku bijyanye
n’ibitaramo koroherezwa ndetse no gufasha kubona abaterankunga.”
Mukahirwa nawe
ntabwo ajya kure yabo cyane aho agira ati “Leta nishyire ukuboko mu buryo
bugaragara mu myidagaduro. Bakabafasha mu buryo bw’amafaranga bakanabagira
inama kuko baratanga umusanzu muri gahunda ya ‘Made in Rwanda’. Ikindi
bakoroherezwa kubona ‘products’ ziva hanze kuko ni nacyo gituma imyambaro
bakora ihenda.’’
Avuga ko habaho
koroshya imisoro cyangwa se Leta ikaba yareshya abashoramari bakaza gushora
muri uru ruganda ndetse hakaba hanabaho imikoranire n’ibihugu bivanwamo
ibyifashishwa n’abahanga imideli ndetse n’abakora ‘make up’ kugira ngo
bijyanye bibageraho byoroshye ku kiguzi gito.
Akeza karigura …
Franco Kabano
watangije inzu ifasha abamurika imideli mu Rwanda yitwa We Best Models afatanyije
na Sarah Nynthia, we avuga ko mbere ikibazo cy’uko mu ruganda rw’imideli
batitabwaho mu myidagaduro atari ho kiri gusa.
Ati “Icyo si
ikibazo kiba mu ruganda rw’imideli gusa, ni ingeri zose. Ntabwo igihugu cyacu
kikiyubaka cyabona ubushobozi bwo gufasha buri wese ukeneye inkunga yo kuzamura
ibyo akora nk’akazi. Icyo nababwira ni uko akeza kigura.”
“Kora cyane
ahubwo ube mu bafasha igihugu kuzamura ubukungu, uwo amahirwe azasekera,
azahabwa ubwo bufasha koko nk'uko hari igice kimwe gifashwa cyane n’inzego za Leta
abandi bakirengagizwa.”
Atanga inama
ariko ku bashwinzwe gusaranganya ubufasha igihugu kigenera abahanzi muri
rusange, akavuga ko bakwiye kutita ku bantu bamwe gusa ahubwo bakajya bahora bareba ahapfupfunyuka impano nshya bakaziha urubuga, bakazitiza umurindi
mu bumenyi n’amikoro kugira ngo hubakwe inganda zifite ireme.
Uwimbabazi Moniah avuga ko kimwe mu bizakomeza imideli ari ugushyira hamwe agasaba Leta ko yafasha abanyamideli
Umufite usanzwe amurika imideli ku rwego mpuzamahanga yavuze ko uruganda rw'imideli ari rumwe mu zikwiriye guhangwa amaso
Uwamahoro Joyce watangije Joyce Fashion Designs yavuze ko umuziki n'imideli byunganirana
Jules Sentore afata uruganda rw'imideli nk'ishami umuziki ushamikiyeho kugira ngo ugire amashusho meza
Jules Sentore ntabwo ajya kure cyane ya Jules Sentore nawe avuga ko abanyamideli bagirira umumaro munini abahanzi Kabano ashishikariza abanyamideli gukora cyane kuko akeza kigura, ikindi agasaba abashinzwe gutanga inkunga kujya bita ku mpano nshya
Umunyamakuru Mukahirwa avuga ko Leta ikwiriye korohereza abahanzi b'imideli kujya babona ibyo bifashisha mu buryo butagoranye kuko ari byo bituma bamwe binubira kwambara 'Made in Rwanda' bavuga ko ihendaNtawirema Celestin watangije Rwanda Cultural Fashion Show yazamukiyemo abamurika imideli benshi n'abayihanga mu Rwanda uyu munsi, avuga ko hakwiriye gushyirwaho Rwanda Fashion Council cyangwa urundi rwego rushinzwe abanyamideli rwashyirwaho na Leta
TANGA IGITECYEREZO