RFL
Kigali

Perezida Kagame yakiriye mu musangiro abitabiriye inama ya FIFA - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:16/03/2023 9:14
0


Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, basangiye n'abashyitsi bitabiriye inama ya 73 ya FIFA irimo kubera i Kigali.



Mu bikorwa birimo guherekeza Inama ya 73 ya FIFA, ku mugoroba wo kuri uyu Gatatu, Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bagize umugoroba wo gusangira n'abashyitsi bitabiriye Inama ya 73 ya FIFA iri kubera mu Rwanda ku nshuro yayo ya mbere ikaba inshuro ya 4 ibereye muri Afurika.

Uku gusangira kwabereye muri Camp Kigali, kwarimo abashyitsi batandukanye barimo na Samuel Eto'o uyobora ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Cameroon ndetse akaba umwe mu bakinnyi bakomeye Afurika yagize.

Perezida Kagame yafashe ijambo aganira n'abari bitabiriye uyu musangiro  

Umukirigitananga Sophia Nzayisenga yasusurukine abari bitabiriye uyu musangiro


Uhereye ibumoso: Patrice Motsepe uyobora CAF, Perezida Paul Kagame, Gianni Infantino uyobora FIFA 

Itorero ry'igihugu Urukerereza ni ryo ryataramiye abitabiriye uyu musangiro



Samuel Eto'o wambaye isaha yari mu bitabiriye uyu musangiro. Samuel Eto'o yabaye kapiteni wa Cameroon imyaka itari mike ayikinira imikino 118 ayitsindira ibitego 56, kuri ubu ni umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Cameroon, ariyo mpamvu ari mu Rwanda

Gianni Infantino agiye kongera kuyobora FIFA muri manda ye ya gatatu, akaba yarafashe FIFA bwa mbere mu 2016 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND