RFL
Kigali

Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson yegukanye igihembo cya Ubuntu 2022 gitegurwa na BAL

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:16/03/2023 8:31
0


Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson uri gukinira ikipe ya REG BBC mu mukino ya BAL, yegukanye igihe cya Ubuntu Trophy cyatanzwe mbere y'umukino ikipe ye yatsinzemo As Dounanes amanota 69 kuru 55.



Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson usanzwe ukinira ikipe ya APR BBC ariko akaba ari gutanga umusanzu mu ikipe ys REG BBC iri muri Senegal mu mikino ya BAL mu gace ka Sahara Conference, yabaye umukinnyi wa mbere wegukanye iki gihembo ngarukamwaka cyaherukaga gutangwa mu 2021. 

Iki gihembo cya The Ubuntu Trophy gihabwa umukinnyi ukina BAL wagize uruhare mu iterambere ry'umukino wa Basketball ndetse by'umwihariko muri sosiyete rusange, ariko bigakorwa mu gihe iyi mikino irimo kuba.

Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson yahawe igihembo kubera ibyo yagezeho ari kumwe n'ikipe ya Club Rafiki mu 2022 ubwo bakoreshaga umukino wa Basketball mu gufasha abana bari munsi y'imyaka 18 kwisanga mu muryango ndetse no kugaragaza impano zabo muri uyu mukino.

Mu kugaragaza imbaraga zakozwe, BAL ari nayo itegura iki gihembo, yageneye Club Rafiki Miliyoni zigera kuri 5 z'amanyarwanda nk'igihembo cy'ishyirahamwe.

Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson yegukanye iki gihembo yari ahanganye na Essome Pierre ukinira ikipe ya FAP, ndetse na Lukeny Gerson ukinira ikipe ya Petro de Luanda.

Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson abaye umukinnyi wa kabiri wegukanye iki gihembo nyuma ya Hichem Benayad-Cherif wegukanye iki gihembo muri 2021 ndetse ikaba yari ku nshuro ya mbere iki gihembo gitanzwe. 

Nshobozwabyosenumukiza ni umwe mu bakinnyi bari gufasha ikipe ya REG BBC mu mikino irimo kubera muri Senegal

Nshobozwabyosenumukiza abaye umukinnyi wa kabiri wegukanye iki gihembo, ndetse icyiciro cya gatatu cy'iki gihembo kikazatangwa mu 2023 bagendeye ku wakoze ibikorwa by'indashyikirwa muri iyi mikino irimo kuba






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND