Umuririmbyi Khadja Nin wagize izina rikomeye binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Sambolera’ zaguye igikundiro cye, yageze i Kigali, aho yahuriye mu rugendo n’umuhanzi wa gakondo, Jules Sentore wamubwiye uburyo yakuze amufatiraho urugero akunda n'ibihangano bye.
Jules Sentore yabwiye
InyaRwanda ko ubwo yari mu rugendo ku wa Gatatu tariki 15 Werurwe 2023, agaruka
mu Rwanda nyuma y’ibitaramo yakoreye mu Burayi yahuye na Khadja Nin,
umuririmbyi n’umucuranzi wavukiye anakurira mu gihugu cy’u Burundi.
Jules uzwi mu ndirimbo
nka ‘Agafoto’ avuga ko yegereye uyu mubyeyi amubwira uburyo yakunze akunda
inganzo ye. Ati “Twahuriye mu ndege y’u Rwanda nari ntashye maze ndamwegera mutura
urukundo mubwira uko nakuze numva ibihangano bye maze nawe arankundira
turaganira.”
Akomeza ati “Ni Umubyeyi
wuje urukundo n’ubumuntu agatsinda akaba umuhanzi mwiza ufite imihigo myinshi.”
Hari amakuru avuga ko Khadja
Nin yitabiriye Inama y’Inteko Rusange ya FIFA iri kubera mu Rwanda.
Khadja Nin wavutse ku wa
27 Kamena 1959, anazwi cyane mu ndirimbo ‘Wale watu’, aho mu bacuranze muri iyi
ndirimbo harimo umunyarwanda Albert Rudatsindwa uzwi cyane mu itangazamakuru
ryo mu Rwanda akaba n’umusesenguzi.
Si ubwa mbere Khadja aje mu
Rwanda, kuko muri Nyakanga 2014 yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi
mu 1994 ruherereye ku Gisozi.
Uyu mugore yize umuziki
akiri muto, ndetse ni umuhererezi mu muryango w’abana umunani. Indirimbo ye ‘Sambolera’
yamamaye mu buryo bukomeye yayitiriye album yasohotse mu w’1996.
Ni umuririmbyi w’ijwi
rinyura benshi. Ubwo yari afite imyaka irindwi gusa ni bwo yatangiye kuririmba
muri korali mu Burundi, akuza impano ye gutyo.
Mu 1975 yagiye kuba mu
cyahoze ari Zaire, maze arushinga mu 1978, nyuma y’imyaka ibiri ubwo ni ukuvuga
mu 1980 yimukiye mu Bubiligi ari kumwe n’umwana we w’umuhungu w’imyaka ibiri. Umwibuke
mu ndirimbo zirimo nka: ‘Sina Mali’, ‘Sina Deni’, ‘Wale Watu’ n’izindi.
Jules Sentore yatangaje ko yishimiye guhura na Khadja Nin, umunyamuziki yakuze afatiraho urugero
Mu 2018, Khadja Nin yari
mu Kanama Nkemurampaka k’iserukiramuco ‘Cannes Film Festival’. Ni umufasha wa Jacky
Ickx
Khadja Nin yahuye n’umusifuzi Mpuzamahanga Pierluigi Collina uri i
Kigali, aho yitabiriye Inama ya FIFA. Collina ni umutaliyani, afatwa
nk'umusifuzi wa mbere mu mateka y'umupira w'amaguru ku Isi
Uraranganyije amaso ku
rubuga rwe rwa Instagram, bigaragara ko no mu gihe cya Tour du Rwanda ya 2023
yari mu Rwanda
Khadja yagaragaje ko
yagize igihe cyo kujya gusura inka z'inyambo
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WALE WATU'
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'SAMBOLERA' YA KHADJA NIN
">
TANGA IGITECYEREZO