Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette, yashishikarije izindi sosiyete kurebera kuri MTN Rwanda kubera umusanzu itanga mu iterambere ry’abari n’abategarugori.
Yabitangarije itangazamakuru kuri uyu wa
Kabiri ubwo iyi sosiyete yahembaga abagore bo hirya no hino mu gihugu bahize
abandi mu marushanwa ya ‘Connect women in Business’, agamije guteza imbere
abagore bakora ubucuruzi buciriritse.
Kuri iyi nshuro Itsinda ryahize ayandi ni iryitwa
Abadahemuka rikorera mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Nyarubaka, risanzwe
rikora ubuhinzi, rikaba ryegukanye 2,500,000 Frw.
Nyuma y’iki gikorwa Minisitiri w’Uburinganire
n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette yabajijwe uko abona
iterambere ry’umunyarwandakazi muri iki gihe mu Rwanda, mu gusubiza avuga ko rihagaze
neza.
Ati “Icyo navuga ni uko umugore wo mu gihugu cyacu
amaze gutera imbere mu ngeri zitandukanye yaba ari mu kwiga, mu burenganzira
bwabo ndetse no mu bucuruzi ari nacyo cyaduhuje uyu munsi […], umugore amaze
gutera imbere ndetse no mu bucuruzi adasigaye.”
Yakanguriye abanyarwandakazi kwitinyuka, cyane ko Leta
yabashyiriyeho amahirwe menshi badakwiriye gupfusha ubusa.
Ati: “Ubutumwa nagenera abagore muri rusange n’abakobwa cyane
muri uku kwezi tuzirikana kubateza imbere, ni ukwitinyuka. Igihugu cyacu
cyashyizeho amahirwe menshi, ni ukugira ngo tuyabyaze umusaruro. Iyo umugore
ateye imbere byanga bikunze umuryango we utera imbere, abana be babaho neza
ndetse n’igihugu kigatera imbere muri rusange.”
Yabajijwe icyo yabwira izindi sosiyete z’ubucuruzi
akurikije igikorwa MTN yari imaze
gukora giteza imbere abari n’abategarugori, avuga ko sosiyete nyinshi ziri mu
gihugu buri yose ibikangukiye byafasha umuryango nyarwanda muri rusange.
Ati “Icyo nababwira ni uko twese twafatanya kugira ngo
dutume abagore baseka. Kuko, iyo
ubabonye bishimye kuriya kandi bagiye kugenda bagateza imiryango yabo imbere, ubona ari ikintu cyo gushyigikirwa.”
Arakomeza ati “Dufite sosiyete nyinshi, buri wese agize uruhare rwe rutoya bigatuma
abo bagore baseka bigatuma imiryango y’abanyarwanda itera imbere, ndibwira ko
baba batanze umusanzu ukomeye.”
‘Connect Women in Business’ ni igikorwa cya MTN Rwanda
cyatangiye mu 2020, kikaba ari igikorwa cyibanda ku bagore bakora ubuhinzi n’ubworozi,
abakora ikoranabuhanga, ubukorikori n’ubugeni n’abafite ubumuga.
Uyu mwaka hari hiyandikishije amatsinda menshi haza
gutoranywamo 12 afite imishinga myiza itanga icyizere, yahembwe n’iyi sosiyete
aho muri buri cyiciro hahembwe amatsinda atatu.
Muri ibi byiciro itsinda ryabaye irya mbere ryahembwe 1
500 000Frw, irya kabiri rihabwa 800 000Frw naho irya gatatu ribona 500 000Frw.
Muri aya matsinda igihembo nyamukuru cyegukanywe na
koperative ‘Abadahemuka’, bakorera ubuhinzi mu Karere ka Kamonyi, bahambwe 2 500
000Frw.
Mapula Bodibe uyobora MTN Rwanda, yavuze ko mu bikorwa
byose bakora bagerageza gushyigikira igitsinagoreUmuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda Mapula Bodibe aganira na Minisitiri Bayisenge
Minisitiri Bayisenge yasabye izindi sosiyete z’ubucuruzi
kurebera kuri MTN mu guteza imbere umunyarwandakazi
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango,
Prof. Bayisenge Jeannette asabana n’abagore bo ku Kamonyi babaye aba mbere
Alain Numa uri mu bayobozi ba MTN Rwanda, yasemuraga
ubwo Umuyobozi w'iki kigo Mapula Bodibe yavugaga
Abari bahagarariye itsinda 'Abadahemuka' ryatwaye
igihembo nyamukuru muri “Connect Women in Business”, igikorwa cyatangijwe na
MTN Rwanda
TANGA IGITECYEREZO