Kigali

Miss Bahati yatatswe n’umugabo we amubwira ko gufatanya nawe ubuzima ari iby’agaciro-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:15/03/2023 15:13
1


Murekezi Pacifique yatatse umugore we akaba na Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2009, amubwira ko amukunda cyane ndetse ko kubakana nawe ubuzima aricyo kintu cy’agaciro kuri we.



Kuri uyu wa 15 Werurwe nibwo Bahati Grace yizihije isabukuru ye y’amavuko, ikaba iya kabiri yagize kuva arushinze na Murekezi Pacifique. Mbere y’uko ayizihiza, yari yabanje gusohokana n’umugabo we ndetse n’imfura ye.

Kuri uyu munsi, Murekezi yateye umugore we imitoma mu kumwifuriza ibihe byiza, bimwibutsa umunsi yaboneyeho izuba.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati “Isabukuru nziza mugore wanjye! Ni iby’agaciro kubakana ubuzima nawe. Ndagukunda Cyane.’’

Muri Nzeri 2021 ni bwo Miss Rwanda 2009, Bahati Grace yakoze ubukwe bw’agatangaza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’uwo yihebeye Murekezi Pacifique, umuhungu wa Fatikaramu wakinnye mu ikipe ya Rayon Sports.

Ni ubukwe bwatashywe n’ibyamamare binyuranye nka Meddy n’umugore we Mimi, The Ben, Ally Soudy, Miss Umutesi Kayibanda Aurore, Miss Nimwiza Meghan, Miss Iradukunda Elsa, Ndayishimiye Jean Claude na Jay bazwi mu kwerekana imideli, Cedru wamamaye mu gukora amavidewo y’indirimbo n’abandi benshi.


Miss Bahati Grace na Murekezi banyuzwe n'urukundo rwabo


Miss Bahati Grace yizihije isabukuru ashimishwa n'ubutumwa bw'umugabo we


Miss Bahati Grace n'imfura ye

Imitoma ya Murekezi kuri Nyampinga w'u Rwanda 2009, Grace Bahati


Urukundo rwabo barweretse inshuti n'abavandimwe baranyurwa


Nyuma bakoze ubukwe babwereka imiryango n'amahanga yose






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kanyange Alice 1 year ago
    Gukora cyane



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND