RFL
Kigali

Ukuri kuri byinshi byavuzwe kuri Bijoux wihariye umwaka wa 2022

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:15/03/2023 13:08
0


Umwaka wa 2022 wihariwe na Munezero Aline uzwi nka Bijoux muri filime ya Bamenya wavuzweho ibintu byinshi bishobora no kuba byaramusenye mu buryo bumwe cyangwa ubundi.



Byinshi mu byo ukora no mu byo ukorera abantu, ushobora kugira ngo nta ngaruka bikugiraho cyangwa hakaba hari igihe washyirwa mu rundi rwego n’abashaka kugutaramiraho. 

Ibi ni byo Munezero Aline wamenyekanye nka Bijoux amaze umwaka urenga acamo atari uko atababara ahubwo ari uko ntacyo afite cyo kubivugaho.

Bijoux yagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitadukanye. Gusa N’ubwo yagarukagwaho, uyu mugore nta hantu na hamwe yigeze avuga cyangwa ngo akomoze ku byamuvuzweho cyangwa ngo agire umurongo abiha ahubwo we yahisemo kwicecekera.

Bijoux nk’umwe mu bakurikirwa na benshi, abantu bakomeje kumwibazaho no kureberera ibiri kumubaho ndetse benshi bakarakazwa n’ibiri kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Amakuru inyaRwanda yakuye ahantu hizewe ni uko ibyavuzwe kuri Bijoux mu bihe binyuranye atari ukuri ndetse byinshi muri byo nta ruhare yabigizemo kugira ngo bimenyekane cyangwa ngo bivugwe kuko atari we yakabitangaje. 

Usubije amaso inyuma ukareba ibyagiye bivugwa byose mu mwaka wa 2022 mu myidagaduro, Bijoux ari mu bagarutsweho cyane. Mu byo yavuzweho harimo nko kuba ngo yarabyaranye na musaza we, ariko amakuru y'ukuri twamenye ni uko atari byo ahubwo ni ibihimbano.

Lionel Sentore na Bijoux bakoze ubukwe ku wa 8 Mutarama 2022. Basezeraniye kwa Pastor Antoine Rutayisire mri EAR Remera. Nyuma y’igihe gito, hahita hakwirakwira amakuru y’uko batandukanye, ariko bose mu biganiro baduhaye muri ibyo bihe bakwepaga aya makuru.


Lionel na Bijoux ku munsi wabo byari ibyishimo binagaragara no ku maso


Urukundo imbere y'imbaga y'abantu baranarukinaga bikanabakundira


Bijoux na Lionel bagiranye ibihe byiza cyane mu rukundo


Mu rusengero n'inshuti zabo zari zibagaragiye zarabihamyaga zinabiha umugisha






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND