U Rwanda rwabaye igihugu cya mbere gitangirijwemo umupira w'amaguru ku bagore bafite ubumuga, mu muhango ufite aho uhuriye n'inama ya FIFA.
Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru w'Abafite Ubumuga ku Isi, WAFF, ryatangije umupira w'amaguru w'abafite ubumuga mu bagore, umukino ukinwa mu buryo busanzwe n'ubw'umupira w'amaguru usanzwe.
U Rwanda rwari rusanzwe rufite shampiyona y'umupira w'amaguru mu
bagabo bafite ubumuga, ndetse n'ikipe y'igihugu iri mu zimeze neza muri Afurika.
Uyu
mupira w'amaguru mu bagore ntabwo wari waratangijwe n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu bafite
ubumuga ku Isi, ndetse ibihugu bitandukanye ku Isi byari
bifite uyu mukino ariko utarinjira mu bitabo bya (WAFF).
Mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri mu nzu ya Minisiteri ya siporo, Georg Schlachtenberger, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ibikorwa (Executive Director) muri WAFF, yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera.
Yagize ati “Kuba
uyu munsi u Rwanda rufite abakinnyi babiri bakina muri Shampiyona ya Turikiya
ikinamo ababigize umwuga, byerekana uburyo uyu mukino uri gukura cyane kandi
biratanga icyizere ko no mu bagore bizihuta.”
Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru w’Abafite Ubumuga (RAFA), Rugwiro Audace, yavuze ko bishimiye urwego uyu mukino ugezeho mu Rwanda n’ubwo mu bagore ukiri mu ntangiriro.
Yagize ati “Ni igitekerezo twishimira cyane
nk’u Rwanda, cyane cyane ko tugendera ku ihame ry’uburinganire aho tumaze
kugira amakipe ane y’abagore mu turere dutandukanye, ndetse mu bagabo tukaba
tumaze kuyobora akarere duherereyemo.”
Yongeyeho
ko hari ibiganiro byatangiye hagati y’iri Shyirahamwe ayoboye na FERWAFA, ku
buryo impande zombi zifatanya mu guteza imbere umupira w’amaguru mu bafite
ubumuga n’abatabufite.
RAFA
yatangiye ibikorwa byayo mu 2015, ubu ifite amakipe arindwi y’abagabo mu gihe
amakipe ane y’abagore yatangiye gukina shampiyona uyu mwaka. Ku ruhande rw’ikipe
y’igihugu, u Rwanda nirwo rufite igikombe cya CECAFA cya 2019 cyakiniwe muri
Tanzania.
Umuyobozi
w’Ishami rishinzwe Ubugororangingo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri
ICRC, Subhash Sinha, yavuze ko bishimiye kugira uruhare mu itangizwa ry’umupira
w’amaguru w’abagore bafite uruhare nyuma y’igihe bamaze bakorana na Komite
y’Igihugu y’Imikino y’Abafite Ubumuga mu Rwanda.
Ku wa Kane, tariki ya 16 Werurwe saa Cyenda, nibwo hateganyijwe umukino wo gutangiza ku mugaragaro gahunda y’umupira w’amaguru ku bagore bafite ubumuga, ndetse Umunya-Pologne Marcin Olesky azaba ari umushyitsi wihariye kuri uyu mukino.
Oleksy w’imyaka 36, yabaye umukinnyi wa mbere ufite ubumuga wegukanye
igihembo cy’uwatsinze igitego cyiza, mu biheruka gutangwa na FIFA mu kwezi
gushize.
Marcin Oleksy ategerejwe i Kigali kuri uyu wa Kane, aho azagaragara mu kibuga akina umupira wa Amputee Football
U Rwanda rwabaye igihugu cya mbere gitangirijwe umukino w'umupira w'amaguru ku bagore bafite ubumuga
Musanze, Rubavu, Nyarugenge na Nyanza ni yo makipe mu bagore yatangiye shampiyona
Gatete Fidele ubanza iburyo na Patrick Imanirutabyose ni abanyarwanda b'ikipe y'igihugu bakina muri Turikiya
Kanda hano urebe uko umukino w'umupira w'amaguru wa Amputee Football ukinwa
TANGA IGITECYEREZO