RFL
Kigali

Itsinda ryo ku Kamonyi ryahize ayandi mu marushanwa ya MTN agamije guteza mbere abagore-AMAFOTO

Yanditswe na: Theos Uwiduhaye
Taliki:15/03/2023 10:17
0


Sosiyite y’itumana ya MTN Rwanda ibinyujije muri MTN Foundation, yahembye abagore bahize abandi mu marushanwa agamije kubateza imbere bakora ubucuruzi buciriritse.



Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Werurwe 2023.

Itsinda yahize ayandi ni iryitwa Abadahemuka rikorera mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Nyarubaka, risanzwe rikora ubuhinzi, rikaba ryegukanye 2,000,000 Frw.

Muri iki gikorwa mbere yo gutangaza uwahize abandi, Umuyobozi Mukuru wa MTN, Mapula Bodibe, yavuze ko iki kigo gisanzwe gikora ibikorwa bigamije gushyigikira umugore n’umukobwa.

Ati “Impamvu nyamukuru ni uko duha agaciro abategarugori n’abari. Uyu ni umwaka wa kane dukora iki gikorwa cya ‘Women in Business’ kubera ko iyo ufashije umugore uba ufashije sosiyete muri rusange.”

Yakomeje avuga ko yizera ko nk’ikigo cy’ikoranabuhanga bazakomeza gushyigikira ibikorwa by’umwari n’umutegarugori aho ava akagera.

Yabashishikarije gukoresha ikoranabuhanga, ati “Hakoreshejwe ikoranabuhanga ndabizi ko bizabafasha gucuruza aho mwaba muri hose mu gihugu.’’

Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, wari uri muri iki gikorwa, yatangiye yifuriza abagore bari bateraniye muri iki gikorwa umunsi mwiza w'Abagore n’ubwo wabaye ku wa 8 Werurwe ababwira bakiri mu kwezi kwabo.

Yaboneyeho no gushimira MTN Rwanda ku bw’iki gikorwa cyiza. Yibukije aba bagore Insaganyamatsiko y'uyu mwaka ijyanye n’umunsi w’umugore igira iti “Ntawe uhejwe, guhanga udushya n'ikoranabuhanga biteza imbere uburinganire.” Abashishikariza guhanga udushya.

Arakomeza ati “Kimwe mu bibazo bikunze kubaho, ni ukongera kudufasha guha amahirwe abana bose cyane abiga ubumenyingiro. Leta y’u Rwanda yabishyizemo kugira ngo izi gahunda zagiye zishyirwaho, zigirire akamaro abana bose natwe usigaye inyuma.”

Yagarutse ku babonye ibihembo n’amashimwe abashishikariza kudapfusha ubusa amahirwe babonye.

Ati “Ndagaruka ku matsinda yabonye ibihembo uyu munsi, mugomba kwigira ku babibonye mbere cyane ko ubuzima bwabo bwahindutse. Aya mahirwe hari benshi bayashakaga ariko mutoranywa muri abo barenga 100, ariko kandi ni umukoro kuri mwe. Mukomeza mwiteze imbere munazirikare gufata akaboko bagenzi banyu bakiri inyuma.”

Uwizeyimana Redempta wari uhagarariye itsinda ry'Abadahemuka ryabaye irya mbere, yavuze ko igihembo bahawe kigiye kubafasha kongera ibikorwa bari basanzwe bakora.

Ati "Iki gihembo nyamukuru duhawe n'ubundi twakoraga umurimo w'ubuhinzi bw'ibigori, ubu rero tugiye gutangira gutunganya kawunga."

Aya marushanwa abera mu gihugu hose yiswe ‘Connect in Women’.

‘‘Connect women in Business” yatangiye mu 2020 ikaba yibanda ku bagore bakora ubuhinzi n’ubworozi, abakora ikoranabuhanga, ubukorikori n’ubugeni. Uyu mwaka hanarebwe ku bafite ubumuga.

Aya matsinda yatoranyijwe hakurikijwe ibikorwa byabo harebwa abiteje imbere kurusha abandi. Uretse amafaranga kandi, amatsinda yose yahawe  amahugurwa ku bijyanye no kwagura ubucuruzi.Mapula Bodibe uyobora MTN Rwanda yavuze ko mu bikorwa byose bakora bagerageza gushyigikira igitsinagore

Bimwe mu bikorwa bikorwa na bamwe muri aba bagore byamuritswe 

Minisitiri Bayisenge n'Umuyobozi Mukuru wa MTN Mapula berekwa bimwe mu bikorwa aba bagore bagiye bakora Minisitiri Bayisenge yasabye abatsinze kudapfusha ubusa amahirwe babonye  

Abitabiriye basusurukijwe n'iritsinda 

Connect Women in Business, uyu mwaka yasize abagore bo mu matsinda 12 bahawe amahugurwa ndetse bamwe bahabwa amafaranga n'impano zitandukanyeUmwe mu bagize itsinda ry'Abadahemuka ahobera na Minisitiri Bayisenge Abari bahagarariye itsinda 'Abadahemuka' ryatwaye igihembo nyamukuru Ibyishimo byari byose ku 'Abadahemuka'Abaje bahagarariye 'Abadahemuka' bamara gutangazwa nk'abahize abandi bapfukamye bashima Imana Itsinda 'Turashoboye' ry'abafite ubumuga ryahawe inkunga mu buryo bw'amafaranga ngo rikomeze kwiteza imbere Umuyobozi wungirije muri MTN Foundation, Bishop Gasatura Nathan afatana ifoto na rimwe mu matsinda yari ahatanyeAlain Numa uri mu bayobozi ba MTN Rwanda, yasemuraga ubwo Umuyobozi w'iki kigo Mapula Bodibe yavugaga Wibabara Phanny uri mu bayobozi ba MTN Rwanda niwe wayoboye iki gikorwa Abatsinze umwaka ushize bari bitabiriye iki gikorwa Abagore bari babukereye Ababishoboye bacinye akadiho karahava Amatsinda 12 niyo yageze mu cyiciro cya nyuma mu irushanwa rya MTN Rwanda Wari umugoroba w'ibyishimo ku bitabiriye irushanwa 

 AMAFOTO-Ndayishimiye Nathanael






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND