Sosiyite y’itumana ya MTN Rwanda ibinyujije muri MTN Foundation, yahembye abagore bahize abandi mu marushanwa agamije kubateza imbere bakora ubucuruzi buciriritse.
Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri
tariki 13 Werurwe 2023.
Itsinda yahize ayandi ni iryitwa Abadahemuka rikorera
mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Nyarubaka, risanzwe rikora ubuhinzi, rikaba ryegukanye 2,000,000 Frw.
Muri iki gikorwa mbere yo gutangaza uwahize abandi, Umuyobozi Mukuru wa
MTN, Mapula Bodibe, yavuze ko
iki kigo gisanzwe gikora ibikorwa bigamije gushyigikira umugore n’umukobwa.
Ati “Impamvu nyamukuru ni uko duha agaciro
abategarugori n’abari. Uyu ni umwaka wa kane dukora iki gikorwa cya ‘Women in
Business’ kubera ko iyo ufashije umugore uba ufashije sosiyete muri rusange.”
Yakomeje avuga ko yizera ko nk’ikigo cy’ikoranabuhanga
bazakomeza gushyigikira ibikorwa by’umwari n’umutegarugori aho ava akagera.
Yabashishikarije gukoresha ikoranabuhanga, ati “Hakoreshejwe
ikoranabuhanga ndabizi ko bizabafasha gucuruza aho mwaba muri hose mu gihugu.’’
Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango,
Prof Bayisenge Jeannette, wari uri muri iki gikorwa, yatangiye yifuriza abagore
bari bateraniye muri iki gikorwa umunsi mwiza w'Abagore n’ubwo wabaye ku wa 8 Werurwe ababwira
bakiri mu kwezi kwabo.
Yaboneyeho no gushimira MTN Rwanda ku bw’iki gikorwa cyiza. Yibukije aba bagore Insaganyamatsiko y'uyu mwaka ijyanye n’umunsi w’umugore igira iti “Ntawe uhejwe, guhanga udushya n'ikoranabuhanga biteza imbere uburinganire.” Abashishikariza guhanga udushya.
Arakomeza ati “Kimwe mu bibazo bikunze kubaho, ni
ukongera kudufasha guha amahirwe abana bose cyane abiga ubumenyingiro. Leta y’u
Rwanda yabishyizemo kugira ngo izi gahunda zagiye zishyirwaho, zigirire akamaro
abana bose natwe usigaye inyuma.”
Yagarutse ku babonye ibihembo n’amashimwe
abashishikariza kudapfusha ubusa amahirwe babonye.
Ati “Ndagaruka ku matsinda yabonye ibihembo uyu munsi,
mugomba kwigira ku babibonye mbere cyane ko ubuzima bwabo bwahindutse. Aya mahirwe
hari benshi bayashakaga ariko mutoranywa muri abo barenga 100, ariko kandi ni
umukoro kuri mwe. Mukomeza mwiteze imbere munazirikare gufata akaboko bagenzi
banyu bakiri inyuma.”
Uwizeyimana Redempta wari uhagarariye itsinda ry'Abadahemuka ryabaye irya mbere, yavuze ko igihembo bahawe kigiye kubafasha kongera ibikorwa bari basanzwe bakora.
Ati "Iki gihembo nyamukuru duhawe n'ubundi twakoraga umurimo w'ubuhinzi bw'ibigori, ubu rero tugiye gutangira gutunganya kawunga."
Aya marushanwa abera mu gihugu hose yiswe ‘Connect in
Women’.
‘‘Connect women in Business” yatangiye mu 2020 ikaba yibanda ku bagore bakora ubuhinzi n’ubworozi, abakora ikoranabuhanga, ubukorikori n’ubugeni. Uyu mwaka hanarebwe ku bafite ubumuga.
Aya matsinda yatoranyijwe hakurikijwe ibikorwa byabo harebwa abiteje imbere kurusha abandi. Uretse amafaranga kandi, amatsinda yose yahawe amahugurwa ku bijyanye no kwagura ubucuruzi.Mapula Bodibe uyobora MTN Rwanda yavuze ko mu bikorwa byose bakora bagerageza gushyigikira igitsinagore
Bimwe mu bikorwa bikorwa na bamwe muri aba bagore byamuritswe
Minisitiri Bayisenge n'Umuyobozi Mukuru wa MTN Mapula berekwa bimwe mu bikorwa aba bagore bagiye bakora Minisitiri Bayisenge yasabye abatsinze kudapfusha ubusa amahirwe babonye
Abitabiriye basusurukijwe n'iritsinda
AMAFOTO-Ndayishimiye Nathanael
TANGA IGITECYEREZO