RFL
Kigali

Perezida Paul Kagame yahawe igihembo cy'indashyikirwa mu guteza imbere umupira w'amaguru

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:14/03/2023 20:02
0


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri nibwo Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame n'umwami wa Morocco bahawe igihembo cy'ibikorwa by'indashyikirwa, mu guteza imbere umupira w'amaguru muri Afurika.



Ni umuhango wabereye muri Serena Hotel aho wari witabiriwe n'abayobozi bakomeye barimo Perezida w'u Rwanda Paul Kagame n'umufasha we, Perezida w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku Isi Gianni Infantino, Patrice Motsepe uyobora ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Afurika CAF ndetse na H.E Chakib BenMoussa ushinzwe uburezi muri Morocco ari nawe wari uhagarariye umwami wa Morocco Mohammed VI.

Uyu muhango wateguwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika, ndetse umuyobozi waryo akaba ari nawe watangiye afata ijambo. Patrice Motsepe yatangiye ashimira abantu bose bitabiriye uyu muhango, ndetse avuga ko afite ubwuzu mu mutima. 

Yagize ati "Uyu munsi ni umunsi w'amateka, umunsi udasanzwe. Ndashaka gutangira nshimira abitabiriye uyu muhango, ndetse nkabivuga mu izina ry'abanyamuryango bose ba CAF. Hano dufitemo abashyitsi batandukanye harimo na Perezida w'u Rwanda Paul Kagame ndetse n'umufasha we, nifuza ko mwabaha amashyi ndetse n'abandi bashyitsi bari aha.”

Patrice Motsepe yakomeje avuga ko Perezida Paul Kagame ndetse n'umwami wa Morocco bakoze ibikorwa by'indashyikirwa, ariyo mpamvu nka CAF yabatekerejeho. Ni abayobozi bitanze mu iterambere ry'umupira w'amaguru, ariyo mpamvu ibi birori bigamije kubashimira.

Hahise hakurikiraho umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku Isi Gianni Infantino, ashima ibirori CAF yateguye. Yakomeje avuga ko "twitabiriye ibi birori bidasanzwe mu buryo bwo kwishimira ibikorwa by'indashyikirwa byakozwe. Ndashimira Patrice Motsepe na CAF kuburyo bateguye iki gikorwa, ku bwanjye na FIFA dufite aho duhuriye n'ibi bihugu (Maroc, Rwanda) kuko gahunda yanjye yo kwiyamamariza kuba umuyobozi wa FIFA nayitangiriye mu Rwanda, ndetse ejo bundi igikombe cy'Isi cy'amakipe cyabereye muri Morocco, ibyo byose rero bifite icyo bisobanuye."

H.E Chakib BenMoussa ushinzwe uburezi muri Morocco, niwe wari uhagarariye umwami wa Morocco Mohammed VI.

Perezida Kagame nyuma yo guhabwa igihembo, yemeje ko umupira w'amaguru ariwo mukino ukunzwe n'abantu benshi ariyo mpamvu ukwiye guhuza abantu 

Mu ijambo rya Perezida Kagame, yatangiye yifuriza umugoroba mwiza abitabiriye ibirori, ndetse anashimira igihembo ahawe. Yagize ati "Ndashaka gutangira nshimira byimazeyo ku bw'igihembo mpawe, ndashaka gukomeza nanone mbaha ikaze mu gihugu cyacu kandi cyanyu. Igihembo nk'iki ni bimwe mubyo umuntu aba atatekerezaga, ariko iyo ubonye ugihawe ucyakiriza amaboko yombi.”

Iki gihembo Perezida Kagame n'umwami wa Morocco begukanye,  gihabwa umukuru w’igihugu wakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu guteza imbere siporo muri Afurika.

Umwami wa Morocco Mohammed VI nawe yahawe igihembo n'ubwo atari ahari






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND