RFL
Kigali

Madamu Jeannette Kagame yagiranye ibiganiro n'umugore wa Perezida wa FIFA- AMAFOTO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:14/03/2023 18:43
0


Madamu Jeannette Kagame yakiriye Madamu Leena, umugore wa Perezida wa FIFA, Giani Infantino uri mu bayobozi bagiye kwitabira inteko rusange ya FIFA igiye kuba ku nshuro ya 73.Kuri ubu mu Rwanda, hari abayobozi benshi bakomeye mu bijyanye n'umupira w'amaguru ku Isi. Icyazinduye aba bayobozi ni Inama y'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku Isi (FIFA) igiye kuba ku nshuro ya 73 mu mateka yayo, ikaba izatangira kuri uyu wa Kane ikazajya ibera muri BK Arena. 

 Abayobozi bose b'umupira w'amaguru barahari, haba abo ku rwego rwa Afurika, umugabane w'u Burayi, Amerika y’epfo ndetse n'ahandi.

Iyi nama izigirwamo byinshi bitandukanye, harimo n'igikorwa gikomeye cyo gutora umuyobozi wa FIFA mushya. Ni ubwa mbere u Rwanda ruyakiriye, ndetse bikaba n’ubwa mbere igiye kubera ku mugabane wa Afurika. 


Madamu Jeannette Kagame yakira umugore w'umuyobozi wa FIFA ku biro by'umuryango Imbuto Foundation

Ibi nibyo byatumye ku munsi w’ejo Madamu Jeannette Kagame yakira umugore wa Perezida wa FIFA, Gianni Infatino witwa Leena Infatino nawe witabiriye iyi nama, yamwakiriye ku biro by'umuryango Imbuto Foundation. 

Nk’uko babitangaje babinyujije kuri Twitter y'umuryango Imbuto Foundation, yamugaragarije bimwe mu bikorwa by'uyu muryango birimo guteza imbere imibereho myiza y'abaturage, uburezi ndetse no gufasha urubyiruko.

Imbuto Foundation ni umuryango washinzwe na Madamu Jeannette Kagame muri 2001, ukaba ukora ibikorwa bitandukanye mu Rwanda birimo guteza imbere uburezi, imibereho myiza y'abaturage ndetse n'ibindi bijyanye no gukemura ibibazo mu rubyiruko no kuruteza imbere muri rusange.

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo
Inyarwanda BACKGROUND