RFL
Kigali

Bitoje iminsi 10: Massamba Intore yasobanuye ibyafashije 'Urukerereza' gutaramira Umwami Charles III

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/03/2023 13:17
0


“Nkubito y'Imanzi Mutara III Rudahigwa yifuje kujyana Itorero rye i New York nyuma yo gushimisha abanyaburayi. Yatanze amarabira yitegura uru rugendo. Kubera iterambere uyu munsi ‘Urukerereza’ rwasusurukije hafi Isi yose!!! Ngo Ruragendwa. U Rwanda ku Isi hose.”



Ni ubutumwa bwa Noel Kambanda, umwe mu bazwi ku rubuga rwa Twitter ukurikirwa n’abantu barenga ibihumbi 45, aho akunze kugaragaza no gutanga ibitekerezo ku rugendo rw’u Rwanda mbere n’ubu.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Busingye Johnston ukurikirwa n’abarenga ibihumbi 153 ku rubuga rwa Twitter, we yanditse avuga ati “Uzaze urebe u Rwanda rw’Abanyarwanda ni ukuri kw’Imana weeee… ruragendwa.”

Yavuze ko uburyo itorero ‘Urukerereza’ ryasusurukije ibirori byabereye i Westminster Abbey mu Mujyi wa London mu Bwongereza imbere y’abarimo King Charles III, byari ‘bishimishije kandi biteye amarangamutima ubwo twabirega’.

Ibi ni bimwe mu bitekerezo bikomeje kwisukiranya ku mashusho agaragaza Itorero Urukerereza ubwo ryasusurutsaga ibirori byo kwizihiza Umunsi wa Commonwealth i Westminster Abbey mu Bwongereza, kuri uyu wa Mbere tariki 13 Werurwe 2023.

Ni ibirori byitabiriwe n’abagize umuryango w'Ibwami n’abandi. Hari kandi Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta aho yagejeje ijambo ku bitabiriye kwizihiza umunsi wa Commonwealth.

Mu ijambo rye, Umwami w’u Bwongereza, Charles III yagarutse ku buzima bw’umubyeyi we Queen Elizabeth uherutse gutanga, amushimira uruhare rwe mu guteza imbere umuryango wa Commonwealth n’ubuzima bwitangira abandi yabayeho.

King Charles III yavuze ko umubyeyi we ari we rufatiro rw’ubuzima bwe, urugero rw’ibyo akwiye gukora, kandi yamenyanye na benshi bigizwemo uruhare nawe.

Ibi birori byabaye hizihizwa isakuru y’imyaka 10 ishize. King Charles III yavuze ko abanyamuryango bakwiye guhora bazirikana indangagaciro z’uyu muryango zirimo amahoro, ubutabera, kubabarira, kubaha, ubumwe no kwita kubidukikije.

Nyuma y’iri jambo, King Charles III yakurikiranye imbyino n’indirimbo by’itorero Urukerereza:

Uyu muhango watambutse imbona nkubone kuri Televiziyo BBC y’Abongereza, ibinyamakuru byo muri iki gihugu biwusamira hejuru birandika harahava!

Iri torero ryahagurutse i Kigali, ku wa 10 Werurwe 2023, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Werurwe 2023 nibwo bagarutse i Kigali.

Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Umutoza w’Itorero ry’Igihugu ‘Urukerereza’, Massamba Intore, yavuze ko ishema bahesheje u Rwanda mu bwami bw’u Bwongereza baricyesha iminsi 10 bamaze bitegura uyu muhango ukomeye ku Isi.

Ati "Ni ishema rikomeye cyane. Ni ibyiza twerekanye. Abo twajyanye bose bagarutse, abantu benshi bacyekaga y'uko bashobora kubura nta n'umwe bose bagarutse. Ni ishema rikomeye.”

Uyu muhanzi wagwije ibigwi mu Rwanda, yavuze ko bamaze iminsi itandatu bitoreza aho basanzwe bakorera imyitozo ku Kimisagara, hanyuma indi iminsi ine bayimaze mu mwiherero, aho bari bacumbitse kuri Hoteli iherereye i Kabuga.

Yavuze ko bageze mu Bwongereza bakoze imyitozo rusange ya nyuma basubiramo ibyo bitoje ubwo bari mu Rwanda, birimo imbyino ndetse n’indirimbo.

Massamba yavuze ko bari babanje kohereza ibisobanuro (Bio) kugira ngo buri wese wari muri uyu muhango abashe gusobanukirwa neza imbyino n’indirimbo bateye.

Nk’umutoza, avuga ko kubona abasore n’inkumi yatoje bari gususurutsa abarimo Umwami Charles III ari ‘igitego gikomeye’ yatsinze kandi ‘ndishimye cyane’.

Amateka yongeye kwandikwa mu muryango w’Intore Sentore:

Massamba yabwiye InyaRwanda, ko Se Sentore mu 1958 yagiye ari umutoza mu Itorero ry’Igihugu ajyanye n’Umwami Rudahigwa mu imurikabikorwa Bruxelles mu Bubiligi ‘atahana intsinzi’.

Akomeza ati “Mu 2023 njyanye n’Itorero ry’Igihugu ndi umutoza kandi dutahana intsinzi, dutahana igitego. Urabyumva nawe amateka, urabyumva nawe ukuntu nishimye. Ndi mu byishimo udashobora kumva.”

Uyu muririmbyi witegura gushyira hanze album ye nshya, yashimye ababyinnyi bose kuko bakoze ibyo yari yabatoje. Kandi bubahirije igihe cy’iminota 3 n’amasegonda 20’ bari bahawe muri ibi birori.

Yavuze ko abari muri iyi ngoro yabereyemo ibi birori bishimiye uburyo Urukerereza rwitwayemo, banyurwa n’umuco w’u Rwanda.

Massamba avuga ko Umwami Charles III atigeze akura ijisho ku Urukerereza. Ati “Ndetse, umwami kuva twatangira …. yarebye twinjira arinda anarangiza akitureba. Barizihirwa, bakoma amashyi menshi cyane. Barishimye cyane! Abantu bose bari bafite ibinezaneza….”

Massamba avuga ko bashyize u Rwanda kuyindi ntera, kandi ibendera ry’u Rwanda rirazamurwa. Ati “Icyubahiro ni cyose ku Isi yose.” 

Yavuze ko ashima cyane 'Guverinoma y'u Rwanda yaduherekeje muri uru rugendo kugira ngo tugere kuri ibi byose'.

Commonwealth, ni ishyirahamwe cyangwa se umuryango w'ibihugu 56 byigenga bituwe n'abaturage miliyari 2.4.

Ibi bihugu bigize uyu muryango birimo: Australia, Antigua and Barbuda, the Bahamas, Belize, Canada, Grenada, Jamaica, Papua New Guinea, St Christopher and Nevis, St Lucia, St Vincent and the Grenadines, New Zealand, Solomon Islands, Tuvalu…

         

Urukerereza rwataramiye mu Bwongereza, mu kwizihiza isabukuru ya Commonwealth 

Umwami Charles III asuhuza umwe mu babyinnyi b’Itorero Urukerereza nyuma y’uko bamunyuze


Mu ijambo rye, King Charles III yashimye umubyeyi we Queen Elizabeth ku bwo guteza imbere umuryango wa Commonwealth


Massamba yavuze ko yabanje kwibutsa ababyinnyi guharanira guhesha ishema u Rwanda no gukora neza ibyo bize ubwo bari mu myiteguro


Minisitiri Dr Vincent Biruta yagejeje ijambo kubitabiriye birori byo kwizihiza umunsi wa Commonwealth i Westminster Abbey mu Bwongereza

Kwizera Peace Ndaruhutse wabaye igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2016 akegukana n’ikamba rya Miss Naiades, ni umwe mu bari batwaye ibendera ry’u Rwanda mu Bwongereza 

Ababyinnyi b’Itorero Urukerereza bamaze iminsi 10 bitoza mbere y’uko bataramira i London






REBA GUHERA KU MUNOTA WA 48' UKO ITORERO URUKEREREZA RYASUSURUKIJE IBI BIRORI

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND