RFL
Kigali

Uko byifashe: Umubyinnyi Titi Brown agiye kuburana atari mu Rukiko

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:14/03/2023 14:35
0


Ishimwe Thierry wamenyekanye nka Titi Brown mu myidagaduro yo mu Rwanda by’umwihariko mu kubyina, agiye kuburana atari mu Rukiko nyuma y’umwaka urenga afunze.



Nyuma y’uko rusubitswe, urubanza rwa Titi Brown rwasubukuwe uyu munsi tariki 14 Werurwe 2023 aho umuburanyi agiye kuburana atari mu rukiko, ahubwo akaburana hifashishijwe ikoranabuhanga rya Skype.

Kugeza ubu urubanza rwagombaga gutangira saa mbiri neza ku masaha ya Kigali hano ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, ariko habanje kuburanishwa izindi manza kuko ku rukuta rumanikwaho imanza hariho imanza zirenze 10.

Umunyamakuru wa Isibo TV, Peacemaker uherereye ku Rukiko muri aka kanya yabwiye inyaRwanda.com ko Ishimwe Thierry cyangwa se Titi Brown nawe yagombaga kuburana n’abo bari kumwe bahageze bavuye muri Gereza ya Mageragere, ariko iburana rya mbere ryarangiye abacamanza bagiye kuruhuka.

Umunyamategeko wa Titi Brown witwa Mbonyima Elias we arahari yahageze, ariko Ishimwe Thierry we ntahari araza kuburana kuri Skype.

Peacemaker yavuze ko ubu bategereje ko abacamanza baza hanyuma urubanza rugatangira, ari naho Titi Brown ari butangire kuburana muri salle y’iburanisha akaba ari Salle ya Gatatu.

Ishimwe Thierry ni umubyinnyi w’umwuga wamenyekanye nka Titi Brown. Urubanza rwe rwari gusomwa kuwa 22 Gashyantare 2023, aburana mu bujurire ku ifungwa ry’iminsi 30 y’agateganyo.

Uru rubanza rwaherukaga gusubikwa ku wa 8 Gashyantare 2023, bitewe n’uko umucamanza yari yaragiye kwiga.

Mu Ukuboza 2021 nibwo urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Tity Brown afungwa iminsi 30 y’agateganyo, ahita ajurira.

Uyu musore akurikiranyweho n’ubushinjacyaha icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 17, bivugwa ko yakoze ku wa 14 Kanama 2021.

Umubyeyi w’uyu mwana bivugwa ko Titi Brown yaba yarateye inda, avuga ko yohereje umwana we gusura nyirarume mu biruhuko, atashye avuga ko yarwaye igifu.

Titi Brown agiye kuburanishwa adahari ahubwo binyuze ku ikoranabuhanga rya Skype

Umwana bagiye kumuvuza mu bitaro bya Kibagabaga nyuma isuzuma ryakozwe n’abaganga, ryagaragaje ko uyu mukobwa atwite.

Umwana abajijwe uwamuteye inda, yavuze ko yagiye gusura Titi Brown mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kigarama bikarangira amusambanyije.

Ku busabe bw’umwana, iyi nda yakuwemo hafatwa ibizamini nyuma yo kuyikuramo bihuzwa n’ibya Tity Brown, Ubushinjacyaha bukaba bwaragaragarije Urukiko ko hari raporo ya muganga igaragaza ko basanze ari uyu mubyinnyi wamuteye inda.

Ubushinjacyaha kandi bweretse Urukiko icyemezo cy’amavuko cyemeza ko uwo mwana w’umukobwa yavutse tariki 1 Mutarama 2004, bityo akaba yarasambanyijwe afite imyaka 17.

Mu iburana, Titi Brown yahakanye iki cyaha icyakora yemera ko uyu mukobwa bahuye n’ubwo atigeze yinjira mu nzu iwe.

Uyu mubyinnyi yabwiye Urukiko ko umukobwa yamubwiye ko aje kumureba ndetse anagera iwe, ariko ahamya ko atigeze yinjira mu nzu.

Uyu musore avuga ko atigeze atanga ibizamini by’amaraso nk’uko Ubushinjacyaha bubivuga.


Titi Brown ubwo aheruka mu rukiko






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND