Umuhanzikazi Lilian Mbabazi uri mu bakomeye mu Karere kandi bamaze igihe kirekire yatangaje byinshi ku ruhuririrane rw’indirimbo [EP] aheruka gushyira hanze, agaruka kuri Mowzey Radio bafitanye abana 2, uko abona umubare mucye w’abahanzikazi anavuga ku ndirimbo nyarwanda ziri kumunyura.
Nyuma y'uko ashyize hanze EP y’indirimbo ikomeje
kunyura abatari bacye yise ‘The One’ akaba yanatangiye no gushyira hanze amashusho
yayo, Lilian Mbabazi nk’umwe mu bahanzikazi bafite izina rikomeye mu
muziki wo mu Karere k’Ibiyagabigari, yatangaje byinshi ku muziki we n'ubuzima busanzwe.
Mu kiganiro kihariye yagiranye n’inyaRwanda.com
kuri uyu wa 14 Werurwe 2023, yatangiye asobanura indirimbo ‘The One’ yanitiriye
EP ye aheruka gusohora mu buryo bw'amashusho.
Ati:”Ni indirimbo y’urukundo yerekeye ku muntu
witaho muhuje roho mbega wa muntu wa mbere utagereranya n'undi, ikaba ikubiyemo ubutumwa
bugenewe umuntu wese uri mu rukundo cyangwa wifuza kuba mu rukundo.”
Agaruka ku cyo yiteze kuri izi ndirimbo aheruka
gushyira hanze ati: ”Icyo ntekereza kuri iyi EP ni uko twakoze ibishoboka byose
kandi twizeye ko izagera kure mu bihugu bitandukanye abantu bakayumva kandi
bakanayikunda.”
Mbere gato ya EP, Lilian Mbabazi hari
indirimbo yise ‘This Love’ yaherukaga gushyira hanze nayo yakomojeho agira ati:”Nayikoze
ku bufatanye na Ambasade ya Amerika muri Uganda byari mu cyumweru cy’uburinganire no kurwanya ihohotera bansabye rero gukora
indirimbo ijyanye niyo nsanganyamatsiko.”
Lilian yatangaje ko nyuma ya EP ateganya gushyira
hanze Album. Aragira ati: ”Turateganya gushyira hanze Album no gukora ibitaramo muri
Uganda byanashoboka no mu Rwanda.”
Nk'umwe mu nararibonye mu muziki, yavuze uko abona
aho ibintu bigeze mu muziki, ati:”Buri kintu cyose kirahinduka, n’umuziki ni uko
ndetse n'abawumva uburyo ukozemo kandi byose bijyana n’udushya abahanzi bagenda
bazana mu muziki, ikirenze kuri ibyo Afurika kuri ubu namaze gushinga ibirindiro
mu bice bitandukanye by’isi kikaba ari ikintu cyiza cyane.”
Avuga kandi ko atemeranya n’abavuga ko umubare
w’abahanzikazi ari mucye ahubwo we avuga ko harimo ikibazo cy'uko badahabwa umwanya
mu ruhando rw’umuziki nka basaza babo.
Mu magambo ye ati:”Sintekereza ko abahanzikazi ari
bacye, ahubwo uko mbibona ntabwo bahabwa umwanya nk'uko abahanzi b’igitsinagabo
biba bimeze. Rero bafite umuziki mwiza mu
gihe baba bahawe umwanya bakora ibitangaza kandi ndabisengera nizera ko umunsi
umwe bizaba.”
Agira kandi inama abakobwa bifuza kwinjira mu
muziki agira ati: ”Menya icyo ushaka gukora, menya intego yawe kandi umenye uwo
ushaka kuba we nk’umuhanzi usobanukirwe neza ibyo.”
Yongeraho ati: ”Kuko bitabaye ibyo ntabwo uzamenya
icyo ushaka gukora n'uko ushaka kugikora, umenye kandi icyo ushaka guha isi
unagire abantu hafi ya we b’umumaro kuko ukubwira wese ko agiye kugufasha si ko
ari cyo aba agamije kandi ugire kwihangana no gukora cyane.”
Yagarutse kandi ku ndirimbo yavuga ko ari iz’ibihe
byose kuri we birumvikana nk’umuntu uzi umuziki amaze imyaka irenga 25 akora
yarebye iz'abahanga nyabo mu buryo bwawo.
Ati: ”Indirimbo z’ibihe byose kuri njye nubwo
bigoye kuzihitamo ariko harimo ‘I Will Always Love You’ ya Whitney Houston, ‘Body
and Soul’ ya Anita Baker, ‘Can’t Take My Eyes Off Of You’ ya Lauryn Hill, ‘African
Queen’ ya 2 Face n'indi ndirimbo yose ya Blu 3.”
Mu ndirimbo ze akunda cyane iyitwa ‘Simple Girl’ amaze imyaka igera kuri 7 ashyize hanze.
Yagarutse kandi ku bintu yibuka kuri
Mowzey Radio bafitanye abana 2 witabye Imana mu buryo bwashenguye benshi mu
mwaka wa 2018.
Uyu muhanzikazi ati:” Hari byinshi nibuka kuri
Mowzey ariko icyo dukumbura ni ukuba ahari akabona abana bakura kimwe n’umuziki
yagizemo uruhare rukomeye kuba adahari ngo abone urwego ugezeho.”
Ku kuba yaba afite icyizere ko abana babo bazabakorera mu ngata mu muziki, yagize ati:”Mvugishije ukuri, sinahita mbimenya. Gusa nyine
bakunda umuziki nk’abandi bantu bakunda kubyina dufite gutegereza tukareba, gusa
niteguye kubafasha mu mahitamo y’ubuzima yose bagira.”
Agaruka kandi ku bahanzi nyarwanda bafite indirimbo ziri kumunyura ati:”Saa moya ya Bruce Melodie, Malaika ya Yvan Buravan,
Kashe ya Element,.." Yavuze kandi ko anyurwa n'indirimbo za Bwiza na Kitoko.
Avuga ko ahora yifuza gukorera igitaramo mu
Rwanda ati: ”Mu kuri, mpora nifuza kugira igitaramo mu Rwanda, reka turebe uko
ibihe bibigena ariko igihe kimwe bizakunda kuko ni mu rugo.”
Agenera ubutumwa abari n’abategarugori ati:”Mu komeze kujya mbere bamikazi, mukomeze gukora ibyiza byose bishoboka,
mureme udushya mugumane imbaraga kandi
mukomeze kugerageza, isi ni iyacu.”
Ashimira abanyarwanda n’abandi muri rusange akababwira ko abakunda cyane kandi "ndabashimira kunkunda, gukunda indirimbo
zanjye, kumfasha, murakoze cyane kandi Imana ibandindire. Ndashaka kandi
gushimira buri umwe wamfashije.”
Asoza agira ati: ”Mfite EP nshya iri hanze, mugende muyirebe, muyumve, muyisangize n’abandi, iri ku mbuga zose zicururizwaho
umuziki, igizwe ni indirimbo 7 twanamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ya
mbere yitwa ‘The One’ kandi tuzakomeza no gushyira andi hanze.”
Ubuzima n’ibigwi bya Lilian Mbabazi
mu buzanzwe
Lilian ni umuhanzi w’umunyarwanda n’umunya-Uganda wavukiye
mu gihugu cya Uganda ku babyeyi b’abanyarwanda. Akora umuziki wibanda ku njyana
ya R&B na Soul. Yahoze ari umwe mu bagize itsinda ry’umuziki ryabiciye
biracika muri Blu 3.
Mu mwaka wa 2014 ari mu bahanzi baririmbye muri
Coke Studio Africa izwiho guhuza abahanzi bakomeye mu bihugu byabo.
Lilian yatangiye umuziki afite imyaka 13, ariko
aza kuwinjiramo by’umwuga mu mwaka wa 2003 nyuma y’irushanwa rya Coca Cola Pop
Star ryabaye imbarutso yo gutangira kwa Blu 3.
Iri tsinda ryaramamaye ryegukana ibihembo bitandukanye
birimo icy’amashusho meza y’umwaka wa 2005 muri Kisima Music Awards no muri
Pearl Africa Music Awards.
Bagiye banahatana no mu bindi kandi bikomeye
nka Kora Awards, Tanzania Music Awards banegukanyemo muri ‘Best East African Album’
na Channel O Music Video Awards yo mu wa 2006 begukanye na ‘Best East African
Video’.
Banahatanye muri MTV Awards mu wa 2009 kimwe na
2010 muri Tanzania Music Awards.
Muri 2010 ni bwo yatangiye gukora umuziki
wenyine ashyira hanze indirimbo yise ‘Vitamin’ yakoranye na Goodlyfe Crew kimwe
n'izindi zirimo ‘Kawa’ na ‘Danger’.
Lilian Mbabazi kandi yakoranye n’abandi bahanzi
bakomeye barimo AY, P-Unit n’umunyarwanda Kitoko. Mu mwaka wa 2016 yegukanye
igihembo cya mbere HiPipo Music Awards.
Yaje gutangira gukorera 91.3 Capital FM
imwe mu ma radiyo akomeye muri Uganda, ariko ntiyayitinzeho kuko yahise arecyeraho, akomeza gushyira imbaraga mu muziki we.
Yakundanye na Mowzey Radio babyaranye abana 2 ari bo Asante Manzi na Izuba. Nubwo Lilian yakomeje gufatanya kurera abana na Radio ataritaba Imana, yanamubaye hafi mu bihe bye bya nyuma ariko bari baratandukanye mu mwaka wa 2015.
KANDA HANO UREBE UNUMVE INDIRIMBO ZIRI KURI EP YA LILIAN MBABAZI UHEREYE KURI 'THE ONE'
Itsinda rya Blu 3 kuva mu myaka ya 2003 baracyahabwa icyubahiro kugera n'ubu
Blu 3 yakoranye indirimbo nyinshi na Goodlyfe ya Weasel na RadioLilian Mbabazi yavuze ko yakifuje kuba Mowzey Radio ahari akareba uko abana babo bakura n'uburyo umuziki ukomeje gutera imbereLilian Mbabazi n'abana yabyaranye na Mowzey Radio Lilian yavuze ko yifuza gukorera umunsi umwe igitaramo mu Rwanda dore ko nubwo yavukiye muri Uganda arko avuka ku babyeyi b'abanyarwanda
TANGA IGITECYEREZO