U Rwanda rugiye kwakira Inama ya 73 ya FIFA izaberamo amatora y’Umuyobozi Mushya w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru ku Isi, FIFA, ndetse ikazaba imwe mu nama zizamura ubukungu bw’igihugu mu 2023.
Ku
nshuro ya mbere, u Rwanda rugiye kwakira inama ya FIFA yiga ku iterambere
ry'umupira w'amaguru ndetse ikanareberahamwe ibimaze kugerwaho mu myuka
itambutse, dore ko abayobozi bose baba bayitabiriye.
Tariki
23 Kamena 2022, ni bwo Akanama Nyobozi k'Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku
Isi, FIFA, kemeje ko u Rwanda ari rwo ruzakira inama ya 73 ya FIFA izanaberamo
amatora y'umuyobozi mushya w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku Isi. Yabaye inkuru idasanzwe ku Rwanda dore ko
atari igihugu kibonetse cyose cyagirirwa icyizere cyo kwakira iyi nama.
Inama yageze!
Iyi
nama izabera muri BK Arena kuri uyu wa Kane tariki 16 Werurwe. Abayobozi bose
b'inzego z'umupira w'amaguru ku Isi baba bitabiriye iyi nama, haba ku rwego
rw'Afurika, Uburayi, Amereka y'Epfo na Oseyaniya, n'ahandi.
Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Aurore Mimosa, aganira na Televiziyo Rwanda, mu makuru yo kuri uyu wa Mbere, yagarutse kuri iyi nama ndetse n'uko u Rwanda rwayakiriye.
Yagize
ati: "Iyi nama ni inama twishimiye kuko bigaragara ko turi kugera ku ntego
yo kuba igihugu gifite ubukerarugendo bushingiye kuri siporo. Ikindi umuntu
yavuga ni uko atari inama y'umunsi umwe, kuko ni inama izahera kuri 13 Werurwe
kugera tariki 16."
Minisitiri
kandi yatangaje ko ari inama irimo ibikorwa byinshi "harimo n'izindi nama
zizahuza abanyamuryango ba FIFA, ariko noneho hakaba n'inama ikomeye izaba
tariki 16 ihuje abanyamuryango ba FIFA, ikaba ariyo nama bwa mbere izaba ibereye
muri Afurika irimo n'amatora y’umuyobozi wa FIFA."
Bamwe
mu bayobozi bakomeye mu mupira w'amaguru ku Isi bamaze kugera mu Rwanda barimo;
Aleksander Ceferin uyobora ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku mugabane
w'Iburayi, Gianni Infantino uyobora FIFA, Patrice Motsepe uyobora ishyirahamwe
ry'umupira w'amaguru muri Afurika, na Arsene Wenger wahose atoza ikipe ya
Arsenal ubu akaba ari umukozi wa FIFA.
U Rwanda ruzungukira iki muri iyi nama?
"Ku buryo bw'imibare, mu 2021, ubukerarugendo bushingiye ku mikino, bwagize uruhare cyane mu kuzahura ubukungu bushingiye ku nama, imikino ikaba yarinjije asaga gato miliyoni $6" - Minisitiri w'intebe Dr Ngirente Edouard ageza ku Nteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi, ikiganiro ku bikorwa bya Guverinoma byo mu rwego rw'ubucuruzi tariki 2 Ukuboza 2022.
Muri
rusange u Rwanda rwihaye kuba igicumbi cy'imikino itandukanye muri Afurika
ndetse no ku rwego rw'Isi, ari byo bituma ubukerarugendo bushingiye ku mikino
bwaratangiye kwagura amafaranga igihigu cyinjiza kuko twabibonye haruguru.
Iyi
nama igiye kubera mu Rwanda ni umushinga utari uwa vuba aha bigendanye
n'ibikorwa bimaze kubakwa kugira ngo iyi nama ibashe kubera ku butaka bw'u
Rwanda, ibintu utapfa kubona by'umwihariko mu karere u Rwanda ruherereyemo.
“Icyo
twavuga ni inama yateguwe na FIFA ubwayo n'abanyamuryango ba FIFA, twe
nk'abanyarwanda tuzakira inama tuzabaha aho bakorera" - Minisitiri wa
siporo Aurore Mimosa aracyakomeza.
"Kwakira
iyi nama bisobanuye ibintu byinshi, harimo kuba u Rwanda rwaragiriwe icyizere
cyo kwakira inama ingana gutyo, inama izaba irimo abantu barenze 1,700, nk'igihugu gifite umutekano rero niyo mpamvu inama nk'iyi ngiyi ibera mu
Rwanda."
Mu 2019, ubucuruzi bwa serivisi n’amahanga bwarengaga gato Miliyari imwe y’amadolari. Mu 2020 bwasubiye inyuma ku kigero cya 49% bugera kuri miliyoni $521.4.
Mu 2021, ubucuruzi bwa serivisi n’amahanga bwarazahutse buzamuka ku
kigero cya 11%, bugera kuri miliyoni $579. Iri zahuka ryatewe ahanini n’ingamba
Guverinoma yafashe zirimo guteza imbere ubukerarugendo no kwakira inama
n’imikino mpuzamahanga (MICE).
Umuturage wo hasi ahuriye he n'iyi nama
ya FIFA?
Ubwo ikiganiro Minisitiri Mimosa yagiranaga na Televiziyo Rwanda, yashimangiye ko buri munyarwanda wese iyi nama imureba, ndetse yemeza ko bagomba no kwakira abashyitsi neza kuko basanzwe babigenza.
"Turasaba abanyarwanda gukomeza umuco wo kugira isuku, no kwakira neza abashyitsi, kugira ngo bazatahe bishimye. Ibintu byose bizakorwa, u Rwanda ruzabyungukiramo cyane cyane amahoteri;
Kuko abantu bazitabira inama bagomba
gukenera aho barara, imodoka zo kugendamo, amafunguro, bivuze ko buri
munyarwanda wese iyi nama izamugirira akamaro yewe kugera kuri wa muturage uri
mu cyaro uhinga kuko nibakenera icyo kurya ari bo bazabitanga".
Ijoro ry'amatora y'umupira w'Isi mu
Rwanda
Uyu
mupira mukunda, mwishimira, ubababaza, ubinjiriza amafaranga, ubatwarira
amafaranga, umuyobozi wawo muri manda izava mu 2023 ikagera mu 2027, agiye
gutorerwa mu Rwanda, aya akaba ari amateka atazibagirana mu rwa Gasabo.
Tariki 16 Ugushyingo 2022, ni bwo yari itariki ya nyuma yo gutanga ubusabe ku bayobozi bashaka kwiyamamariza kuyobora ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku Isi FIFA.
Iyi tariki yageze Gianni Infantino ari we watanze ubu
busabe, bivuze ko azaba ari umukandida rukumbi muri aya matora, byitezwe ko azongera kuyobora iri shyirahamwe nk'uko na manda irangiye ari we wari Umuyobozi Mukuru.
Giovanni Vincenzo Gianni Infantinno yayoboye FIFA bwa mbere mu 2016, 2019 atorerwa manda ya kabiri, nta gihindutse muri iyi nama azahabwa manda ya gatatu
Ni
inshuro ya kane iyi nama igiye kubera muri Afurika, ariko ikaba inshuro ya
mbere iyi nama izaba ibereye muri Afurika ariko igomba no kuberamo amatora
y'umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku Isi, FIFA.
Byitezwe ko n'umuturage w'umuhinzi n'umworozi nawe azagirira inyungu muri iyi nama
Umuntu wese witabiriye iyi nama ahabwa ibihumbi 250 by'amanyarwanda ku munsi kugera kuri Miliyoni imwe
Sitade ya Kigali yamaze kuvugururwa, ikazaberaho n'umukino uzahurwa abagize ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, ndetse n'abandi bashyitsi basigaye, uyu mukino uzaba kuwa Gatatu
TANGA IGITECYEREZO