Itsinda ry'abacuranzi n'abaririmbyi Shauku Music ryamaze gushyira ahagaragara album yabo ya mbere bise “Sebisage” yumvikanamo ibicurangisho byinshi by'umuziki gakondo w'Abanyarwanda. Iriho indirimbo icyenda (9).
Iri tsinda ryari riherutse kuririmba mu gitaramo cya
Kigali Jazz Junction ari na bwo ryatangaje ko rigiye gushyira hanze iyi album ya
mbere iriho indirimbo nka 'Umurashi' bakoranye na Riderman, 'Sebisage' bitiriye
Album, 'Karangwe', 'Iyarare', 'Ideni', 'Tsinda ya Remera', 'Joli', 'Juice'
ndetse na Imigembe ft Sophie nzayisenga.
Izi ndirimbo zashyizwe ku rubuga rwa Youtube mu buryo
bw'amajwi, ariko indirimbo bakoranye na Riderman yanasohokanye n'amashusho yayo.
Buri ndirimbo iri kuri iyi album ifite ubutumwa
bwihariye, kuko buri yose hafashwe igihe cyo kuyikoraho kitari munsi y’amezi
atanu kuri buri imwe.
Kandi yakozweho n’abantu batandukanye barimo Aaron
Tunga na Kipeti. Nkomeza Alex uri mu bagize iri tsinda, yabwiye InyaRwanda ko
iyi album bahisemo kuyita ‘Sebisage’ mu gusobanura u Rwanda n’Abanyarwanda.
Ati “Sebisage’ ubwabyo n’izina twafashe nk’iry’umunyarwanda
wese kuko ibisage bisokozwa buri muntu iwacu kuva mu muco wacu kugera n’ubu
navuga ko bisobanuye umunyarwanda kandi kuba umunyarwanda burya ahantu hose
bijyana no gukora ibi twita kuba umukozi kandi mwiza buri hantu.”
Akomeza ati “Icyo rero twavugaga ni gukora, dushake
ubuzima kandi uko bugoye kose dutarame, kuko igitaramo ni umuco wacu. Kuko
igitaramo kigirwamo byinshi birimo n’indangagaciro si ukubyina gusa. Aho turi
dukore umurimo kandi neza ariko utugore utunanize kandi tuwungukemo ariko nyuma
dutarame nk’abanyarwanda.”
Ni album yihariye ariko byakugora kumva ubutumwa
udafashe umwanya ngo uyumve neza indirimbo imwe kuyindi, gusa by’umwihariko
ubutumwa buriho ni uburere mbonera gihugu;
Burimo kwigisha umuryango nyarwanda uhereye mu ndirimbo
ya mbere kugera ku ya nyuma kuri album yose kuko niwo murongo aba basore
bahisemo wo gutanga ubutumwa ari mu nyandiko bakora ari no mu buryo indirimbo
bakora zikoze/zicuranze mu buryo ziririmbyemo.
Iyi album kandi iteguye mu buryo wumva butandukanye n’izindi
z’abahanzi nazo nziza zagiye zisohoka. Biri mu mpamvu zatumye aba basore
bahitamo gukora indirimbo zubakiye ku bicurangisho bya gakondo, aho buri
ndirimbo yumvikanamo inanga ya Kinyarwanda n’amajwi meza y’umwimerere akomoka
ku gice cyo ku nkombo mu Rwanda.
Kuri iyi album hariho abahanzi babiri gusa bakoranye.
Riderman bakoranye indirimbo bise ‘Umurashi’ n’aho Nzayisenga Sophia bakoranye
indirimbo ‘Imigende’
Asobanurako iyi album yihariye mu rugendo rw’abo rw’umuzik,
ahanini binaturutse ku kuba yarakozwe n’abarimo umuhanzi w’umuhanga u Rwanda
rufite akaba na Producer, Kipeti ndetse na Aaron Nituunga watanze inama ku
ikorwa ryayo.
Aaron avuga ko mu myaka amaze mu rugendo rwo gukora
indirimbo atigeze abona umuhanzi wateye imbere adakoze umuziki ushingiye ku
muco w’igihugu cye.
Ati “Mu myaka maze nkora indirimbo (Production) mu bihugu
bitandukanye nta narimwe nigeze mbona umuhanzi wateye imbere adakora ibintu
birimo umuco gakondo waho akomoka ngo bigere kubahandi.”
Shauku Music Band igizwe na Izerimana Gad ucuranga
Gitari Bass, Niyobyiringiro Ellham ‘Solist’, ‘Nkomeza Alex ucuranga Piano
ndetse na Iradukunda Aimable uvuza ingoma, usanzwe ari mwarimu ku Nyundo.
Shauku Music yaririmbye mu birori n’ibitaramo bikomeye nk’Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma ya Commonwealth, CHOGM yabereye i Kigali mu 2022, inama ya Youth Konnect, ibitaramo bya Kigali Jazz Junction n’ahandi hatandukanye.
Shauku Music yasohoye album ya mbere bise ‘Sebisage’ yatanzweho umusanzu n’abarimo Aarno Nitunga na Producer Kipeti
Umuraperi Riderman yahuje imbaraga na Shauku Band mu ndirimbo bise ‘Umurashi’
Umukirigitananga Nzayisenga Sophia yakoranye indirimbo
na Shauku Band bise ‘Imigembe’
Uhereye ibumoso: Izerimana Gad acuranga gitari bass, Niyobyiringiro
Ellham solist, Nkomeza Alex ucuranga Piano, Aimable Iradukunda uvuza ingoma akaba
n’umwarimu ku ishuri rya muzika rya Nyundo
Indirimbo zigize album ya mbere y'itsinda Shauku Music ikoze mu njyana ya Afro Fusion
KANDA HANO WUMVE ALBUM ‘SEBISAGE’ YA SHAUKU MUSIC
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘UMURASHI’ SHAUKU YAKORANYE NA RIDERMAN
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘IMIGEMBE’ SHAUKU YAKORANYE NA NZAYISENGA SOPHIA
TANGA IGITECYEREZO