RFL
Kigali

Itorero 'Urekerereza' ryasusurukije abarimo Umwami Charles III ku munsi wa Commonwealth mu Bwongereza-AMAFOTO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:14/03/2023 8:27
0


Itorero ry’igihugu ‘Urukerereza’ ryasusurukije ibirori byo kwizihiza Umunsi wa Commonweath byabereye i Westminster Abbey mu Bwongereza, ibi birori byitabiriwe n'abantu bakomeye barimo: King Charles III, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, n’abandi bagize uyu muryango.



Ibi birori bya Common Wealth byabaye ejo kuwa Mbere tariki 13 Werurwe 2023, muri uyu mwaka wahawe insanganyamatsiko igira iti "Guharanira ejo hazaza harambye kandi harangwa amahoro". 

Iyi nsanganyamatsiko ishishikariza ibihugu bigize uyu muryango gukorera hamwe kugira ngo urubyiruko ruzagire ejo heza ndetse no guteza imbere imibereho y’abaturage bose ba Commonwealth, cyane cyane binyuze mu kwiyemeza gufata ingamba ku bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere.

Uyu munsi wizihijwe hashize imyaka 10 hasinywe amasezerano ya Commonwealth, yashyizweho umukono na Nyakwigendera Umwamikazi Elizabeth II ku ya 11 Werurwe 2013.

King Charles III kuva yagera ku ngoma, ubu ni bwo butumwa bwa mbere yari atanze kuri uyu munsi aho yagize ati: "Uyu munsi wa Commonwealth ni wo mwanya wo kwishimira by'umwihariko Mama nkunda, Nyakwigendera Umwamikazi; amahirwe akomeye yo kwishimira umuryango wacu wa Commonwealth, mu buzima bwe burebure kandi budasanzwe yitangiye umurimo".

"Umuryango wa Commonwealth wahoraga mu buzima bwanjye bwite, kandi ubudasa bwawo bukomeje kuntangaza no kunshyiramo imbaraga. Ubushobozi bwayo butagira umupaka nk'imbaraga z'ibyiza ku Isi niyo ntego yacu".

U Rwanda ruri mu bihugu 56 biri muri uyu muryango ari nabyo byatumye Itorero ry'igihugu "Urukerereza" risusurutsa abitabiriye uyu munsi. Mu minota 4 babyinnye indirimbo nka "Uzaze urebe" u Rwanda rw'abanyarwanda, ni ukuri kw'Imana, n'izindi. Iri torero mu gihe ryaririmbaga wabonaga abantu bishimira uburyo abasore n'abakobwa bagize iri torero babyinamo. 

Usibye iri torero ryataramiye abantu, ahubwo hari n'abandi baririmbye baturuka mu bihugu birimo Cyprus n'abo muri New Zealand nabyo biri muri uyu muryango wa Commonwealth.


King Charles III ahanze amaso abasore n'abakobwa babyina bya Kinyarwanda


Umuryango wose w'i Bwami wari uri kwitegereza itorero 'Urekerereza'

Ibendera ry'u Rwanda riri muri 56 yazamuwe kuri uyu munsi 
 

Miss Kwizera Ndaruhutse wegukanye ikamba ry’Igisonga muri Miss Rwanda 2016, akaba yaranegukanye ikamba rya Miss Naïades 2016 ni we wari ufashe ibendera ry’u Rwanda muri ibi birori


Abantu bose bari bishimye







Umwami Charles III yitegereza Itorero Urukerereza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND