Iyo abantu bakiri mu myaka mito baba bakoresha amafaranga menshi mu bintu bitandukanye, nyamara ahazaza ntibahatekereze. Muri iyi nkuru turaganira ku kuntu wabasha gukoresha amafaranga neza, ukazigamira ahazaza.
Mu myaka 20 niho umuntu aba afite imbaraga, yaba ari
umukobwa cyangwa umuhungu. Muri iyi myaka buri wese aba arajwe ishinga no
gukora cyane, gushaka ubuzima, kuzigama no kwimeza neza rwose. Muri iyi myaka
iyo wahiriwe ukabasha kwita ku mafaranga yawe, nibwo usanga mu myaka 50, 60
warakize cyane.
ESE
NI IKI ABANTU BASABWA MU RWEGO RWO GUTEGURA AMASAZIRO?
1. Impano yawe
yikuze igufashe gutangira ibyawe uyu munsi
Niba hari uburyo wabona amafaranga cyangwa ukongera
ayo usanzwe ubona, fata umwanya wawe utekereze ku mpano wifitemo ubundi
utangire uyikuze. Mu gihe usanze nta kintu cy’umwihariko ufite ushoboye, iga
ibindi bintu bishya kuri wowe ubona ko byazavamo akazi. Nubikora gutyo, igihe
kizagera ukorere amafaranga utangire kuzigamira ahazaza.
2. Shaka inzira
zirenze imwe zo kubonamo amafaranga
Yego, wicaye hamwe rwose, ufite aho ukura amafaranga
umunsi ku munsi ariko ahari ntabwo ahagije, urayabona ukayakoresha
ukayamara. Ngaho icara hamwe utuze, ufate umwanya utekereze ku handi hantu uzajya
ukura ayo kuzigama.
3. Ishyura
amadeni yose waba ufite
Niba ushaka kuzazigamira ahazaza hawe, banza wishyure
ikintu cyose cyitwa amadeni ufitiye undi muntu. Mbere y’uko utekereza kuva mu kazi,
banza wishyure amadeni y’abandi urimo.
4. Irememo umuco
wo kuzigama mbere y’ibindi byose
Zigama mbere y’ibindi byose, mbere y’abandi
bose, zigama mbere rwose. Ntihagire icyo ukoresha amafaranga wungutse utarazigama. Niba
uhembwe utaragura n’ibindi bindi banza
ukureho ayo kuzigama, uteganyiriza ejo hazaza.
5. Teganya
Fata umwanya umenye ngo uku kwezi nzagura ibi, kuriya kwezi nzagura ibi noneho amafaranga usigarana uyabike neza.
Uretse ibyo tuvuze, nawe hari n’ibindi uzi rwose,
kuzigamira ejo hazaza by’umwihariko muzabukuru nibyo Leta y’u Rwanda yashyizemo
imbaraga, ishishikariza abanyarwanda bose kujya muri ‘Ejo Heza’ kugira ngo
amasaziro yabo azazire kwanduranya. Tangira uyu munsi kuko utazi ejo.
Isoko: Wikihow
TANGA IGITECYEREZO