RFL
Kigali

Arsène Wenger yageze mu Rwanda yitabiriye inama ya FIFA

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:13/03/2023 11:05
0


Arsène Charles Ernest Wenger OBE [Arsène Wenger] wahoze ari umutoza wa Arsenal, yageze mu Rwanda aho yitabiriye inama ya 73 ya FIFA.



Mu gihe imyiteguro y'inama ya 73 y'ishyIrahamwe ry'umupira w'amaguru ku Isi FIFA irimbanyije, bamwe mu bashyitsi bazitabira iyi nama batangiye gusesekara mu Rwanda.

Muri abo bashyitsi harimo Arsene Wenger wabaye umutoza w'ikipe ya Arsenal mu gihe kigera ku myaka 22 yose.

Kuva tariki 16 Werurwe 2023, mu Rwanda hazateranira inama ya 73 ya FIFA izigirwamo ibintu bitandukanye bigamije iterambere ry'umupira w'amaguru ku Isi, ndetse hanaberemo amatora y'umuyobozi mushya w'ishyirahamwe ry'umukino w'amaguru ku Isi FIFA.

Muri iyi nama, Arsene Wenger usanzwe ari umukozi wa FIFA mu bijyanye na FIFA Global Football Development, nawe azafata ijambo nk'umwe mu bazi umupira w'amaguru n'imibereho yawo ku migabane itandukanye.

Nyuma yo gusoza ku mugaragaro umwuga wo gukina umupira w’amaguru, Arsene Wenger yahise agana iy’ubutoza aho yahereye iwabo mu Bufaransa mu ikipe ya Nancy, yavuyemo yerekeza muri Monaco yamazemo imyaka 7 agahita yerekeza mu Buyapani atatinzemo kuko nyuma y’umwaka umwe yahise ajya mu gihugu cy’u Bwongereza mu ikipe ya Arsenal FC yamazemo imyaka 22 agasiga atwaye ibikombe bya shampiyona bitatu.

Muri Gicurasi 2021, Arsene Wenger nabwo yari yaje mu Rwanda ahura na Perezida wa Repubulika Paul Kagame

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru, nibwo Arsene Wenger yageze mu Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND