RFL
Kigali

Rihanna na Angela Bassett batashye amara masa: Urutonde rw'abegukanye ibihembo bya Oscars

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:13/03/2023 11:25
0


Umuhanzikazi Rihanna na Angela Basett batashye nta gikombe na kimwe begukanye mu byatanzwe mu bihembo bya filime bya Oscars byatanzwe ku nshuro ya 95.



Mu isi y'imyidagaduro by’umwihariko muri sinema inkuru iri kugarukwaho cyane ni ibihembo bya Oscars Awards 2023 bitangwa n'ikigo cya The Academy byatanzwe mu ijoro ryo kurri iki Cyumweru tariki 12 Werurwe 2023.

Ibi bihembo byatanzwe ku nshuro ya 95 byaranzwe n'udushya twatangaje benshi harimo nko kuba abari bitezweho kubyegukana batashye amara masa mu gihe abatahabwaga amahirwe aribo babyegukanye.

Muri ibi birori byaberereye mu nzu y'imyidagaduro ya Dolby Theatre iherere mu mujyi wa Los Angeles byayobowe n'umunyarwenya Jimmy Kimmel.

Ni mu gihe abahanzikazi nka Rihanna na Lady Gaga basusurukije ababyitabiriye ari nako hatangwa ibihembo kubitwaye neza muri sinema mu mwaka wa 2022.

Mbere y'uko ibi birori biba, abarimo Angela Bassett, Rihanna, Corin Ferrell, Ana de Armas bahabwaga amahirwe yo gutahana ibihembo bya Osacars 2023 nyamara batahiye aho.

Urutonde rw'abegukanye ibihembo bya Oscars 2023:

 

1.Icyiciro cya filime zifite amashusho asa neza:

-Everything Everywhere All at Once niyo yatsinze

-All Quiet on the Western Front

-Avatar: The Way of Water

-The Banshees of Inisherin

-Elvis

-The Fabelmans

-Tár

-Top Gun: Maverick

 

-Triangle of Sadness

-Women Talking

2.Icyiciro cy'umukinnyi mwiza wa filime w'umugabo:

-Brendan Fraser niwe wahawe Oscars Award kubera filime yitwa 'The Whale' aherutse gukina.

-Paul Mescal, Aftersun

-Bill Nighy, Living

-Colin Farrell, The Banshees of Inisherin

-Austin Butler, Elvis

3.Icyiciro cy'umukinnyi mwiza wa filime w'umugore:

-Michelle Yeoh niwe wahawe Oscars Award 2023 kubera kwitwara neza muri flime ''Everything Everywhere All at Once''.

-Michelle Williams, The Fabelmans

-Andrea Riseborough, To Leslie

-Ana de Armas, Blonde

-Cate Blanchett, Tar

4. Umukinnyi wa filime w'umugabo wafashije undi gukina neza

-Ke Huy Quan niwe watsinze muri iki kiciro abikesha filime ''Everything Everywhere All at Once'.

-Brendan Gleeson - The Banshees of Inisherin

-Brian Tyree Henry - Causeway

-Judd Hirsch - The Fabelmans

-Barry Keoghan - The Banshees of Inisherin

5. Umukinnyi wa filime w'umugore wafashije abandi gukina neza muri filime bahuriyemo

 

-Jamie Lee Curtis niwe watsinze muri iki cyiciro kubera filime yakinnyemo yitwa ''Everything Everywhere All at Once'''.

-Angela Bassett witwaye neza muri Black Panther: Wakanda Forever niwe wari witezweho gutsinda muri iki cyiciro.

-Hong Chau - The Whale

-Kerry Condon - The Banshees of Inisherin

-Stephanie Hsu - Everything Everywhere All at Once

6.Icyiciro cy'uwayoboye filime nziza

-Daniel Kwan with Daniel Scheinert wayoboye filime ''Everything Everywhere All at Once'' niwe watsinze.

-Steven Spielberg, The Fabelmans

-Todd Field, Tar

-Ruben Ostlund, Triangle of Sadness

-Martin McDonagh, The Banshees of Inisherin

 

7. Icyiciro cy'indirimbo yakorewe filime

-Naatu Naatu ya Kaala Bhairava afatanije Rahul Sipligunj baririmbiye filime ya (RRR) niyo yatsinze.

-Indirimbo Applause, Sofia Carson na Diane Warren baririmbiye filime ''Tell It Like a Woman''.

-Lift Me Up ya Rihanna yaririmbiye filime ya Black Panther: Wakanda Forever yatashye amara masa mu gihe ariyo yari yitezweho gutsinda.

-Hold My Hand ya Lady Gaga yaririmbiye filime  ya Top Gun: Maverick nayo yatahiye aho.

8.Icyiciro cya filime yambitse neza abayikinnye:

-Black Panther: Wakanda Forever niyo yahawe Oscar Award 2023 nka filime yarifite imyambarire myiza.

-Babylon

 

-Elvis

-Everything Everywhere All At Once

-Mrs Harris Goes To Paris

9. Icyiciro cya filime zikoze neza

-All Quiet on the Western Front niyo yatsinze

-Bardo, False Chronicle of a Handful of Truths

-Elvis

-Empire of Light

-Tár

10. Icyiciro cya filime nziza mpuzamahanga:

-All Quiet on the Western Front niyo yastinze

-Argentina, 1985

-Close

-EO

-The Quiet Girl

Michelle Yeon yahawe Oscar Award kubera filime yitwayemo neza ya 'Everything Everywhere All At Once'

Brendan Fraser niwe wahawe Oscar Award nk'umukinnyi wa filime w'umugabo w'umwaka kubera filime 'The Whale' aherutse gukinamo

Jamie Lee Curtis yahawe Oscar Award nk'uwitwaye neza muri filime

Abakinnye muri filime ya 'Everything Everywhere All At Once' bahawe Oscar Award kubera bakinnye filime nziza y'umwaka

Rihanna ubwo yaririmbaga 'Lift Me Up' indirimbo yahimbiye igice cya kabiri cya 'Black Panther: Wakanda Forever'

Lady Gaga ubwo yaririmbaga 'Hold My Hand' yakoreye filime Top Gun Maverick






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND