Umuhezanguni kabuhariwe wamamaye mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge Guzman Lopez, umuhungu wa El Chapo uri mu bafatwa nk’imana mu Isi y’umwijima y’amagendu muri Mexico, aho kuri ubu ufungiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika afite amateka yihariye ku myaka micye.
Uvuze Joaquin Guzman cyangwa El Chapo biragoye kubona
umuntu utamuzi kubera ibigwi yanditse mu buzima bwo gucuruza ibiyobyabwenge
agashinga n’umutwe w’ingabo zigometse zizwi nka Sinaloa Cartel.
Kuri ubu yakatiwe igihango cya burundu cyongeyeho
imyaka 30, kubera ubukana bw’ibi byaha hongeweho imyaka 30. InyaRwanda igiye
kugaruka ku buzima bw'umuhungu we uheruka gutabwa muri yombi.
Yitwa Ovidio Guzman Lopez yabonye izuba ku wa 29
Werurwe 1990, izina rye riri imbere cyane mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge. Avuka
ku mugore wa Kabiri wa El Chapo.
Ovidio Lopez yakuriye mu Mujyi wa Mexico, umurwa
mukuru w’igihugu wa Mexico aho yize imyaka igera kuri ine mu ishuri rya
Legionaries of Christ, ikigo yavanywemo na Nyina ubwo Ovidio yahezwaga mu
rugendo rw’ubutembere n’abandi banyeshuri.
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zashyize hanze ibirego
byerekana ko Ovidio Lopez yatangiye gukorana na Se mu mwaka wa 2008 ubwo yari akiri
ingimbi.
Ikigo gifite mu nshingano ibyaha byambukiranya imipaka
cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (Office of Foreign Asset Control [OFAC]) cyamwise
‘Key Lieutenant’ ugenekereje mu kinyarwanda ni ‘Urufunguzo rw’ubuyobozi’ mu
buryo bwa gisirikare ni umwofisiye w’urufunguzo muri Sinaloa Cartel.
Ovidio Lopez hatangajwe ko ari we wahise afata ubuyobozi
bw’agatsiko kakamejeje mu bucuruzi bw’iyobyabwenge no gushakira amafaranga Sinaloa
Cartel.
Ikinyamakuru cya Associated Press muri 2019 cyatangaje
ko Ovidio Lopez Guzman ayoborana n’abavandimwe be barimo Ivan Archivaldo
Guzman, Jesus Alfredo Guzman na Ismael Zambada uzwi nka El Mayo.
Muri Nyakanga 2017, Umushinjacyaha Mukuru muri Leta
Zunze Ubumwe z’Amerika muri Leta ya Washington DC yashyize hanze ibirego
bishinja Ovidio Guzman Lopez n’umuvandimwe we Joaquin Guzman Lopez gucuruza ibiyobyabwenge
birimo Cocaine, Methamphetamise na Marijuan guhera muri 2008.
Ku wa 02 Mata 2018 nibwo ibi birego byemejwe. Ndetse
hanashyirwaho gahunda yo gutangira kubahiga hasi hejuru aba bavandimwe bombi.
Ku wa 17 Ukwakira 2019, Ovidio Guzman Lopez yatawe
muri yombi n’ingabo zihariye z’igihugu cya Mexico mu gace k’amajyaruguru y’Uburengerazuba
bwa Culiacan, Sinaloa nyuma y’imirwano itoroshye yabereye muri uwo mujyi hagati
y’abahezanguni ba Sinaloa Cartel n’ingabo z’igihugu.
Aba bahezanguni bahise bakwirakwira hirya no hino
habarurwaga abarenga 700 mu bikorwa bavugaga ko bizatwara ubuzima bw’abasivili
benshi niba Ovidio atarekuwe.
Nyuma y’igitutu cyinshi no kwatakwa ku ikigo
cy’abasirikare Perezida Andres Manuel Lopez Obrador yasabye ko Ovidio Lopez arekurwa
ku bw’inyungu z’abanyagihugu.
Mu kwezi kwakurikiyeho umwe mu bofiye bari bataye muri
yombi Ovidio witwa Eduardo N yarishwe.
Ku wa 08 Gicurasi 2020, Santiago Nieto uhagaririye
ibiro by’iperereza mu by’umutungo yatangaje ko hafatiriwe konti za banki za
Ovidio n’abandi bahezanguni ba Sinaloa Cartel bagera kuri 330.
Ku wa 05 Mutarama 2023 Ovidio Lopez n’umuvandimwe we
Jesus Maria batawe muri yombi mu gace ka Culiacan ubwo yari yakoresheje ibirori
mu muryango nyamara bikarangira bibaye ambushi mu gihe kingana n’iminota 10
indege n’imodoka zarimennye barafungwa.
Umuvugizi w’ingabo za Mexico, Luis Cresencio Sandoval
yatangaje ko ku bufatanye bw’imitwe yose y’ingabo yaba izirwanira mu mazi, ku
butaka, mu kirere n’izihariye Ovidio Lopez n’umuvandimwe we batawe muri yombi
ndetse bagahita berekezwa mu murwa mukuru wa Mexico.
Aho yagejejwe imbere y’umushinjacyaha mukuru ku byaha yakoze yaneteguye ndetse ku bufasha bw’ingabo zirwanira mu kirere mu buryo bwihuse cyane Ovidio ahita yerekezwa muri gereza ya Altplano aho atatinze kuko yahise ajyanwa muri gereza hamwe n’abandi ba Cartel 17 yitwa Almoloya de Juarez imwe mu zikomeye.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuvugizi w’Ububanyi
n’Amahanga wa Guverinoma ya Mexico, Marcelo Ebrard yatangaje ko basabwe na Leta
Zunze Ubumwe z’Amerika ko ariho yajyanwa nyamara ariko hari ibyaha yakoreye
muri Mexico agomba kubanza gukurikirwanwaho.
Kuri ubu yakatiwe iminsi 60 mu gihe hakirebwa
kubirebana no kuba yajyanwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hasuzumwa nibyo
aregwa.
Nyuma yitabwa muri yombi, Ovidio Lopez hagiye hanze
raporo ivuga ko humvikanye kurasana hakoreshejwe imbunda noya n’inini mu mujyi
wa Hermasillo ndetse no mu mijyi irimo Culiacan, Los Mochis na Guasave.
Guverineri wa Sinaloa, Ruben Rocha Moya yasabye
abaturage kuguma mu nzu ndetse n’ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Culiacan
kirafungwa hanumvikanye kurasa ku indege za gisirikare.
Hanafunzwe kandi ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya
Ciudad Obregon nyuma yo kumvikana kurasana ku modoka nini mu mihanda ya Highway
15 ibintu byongeye gusubira mu buryo mu gitondo cyo ku wa 06 Mutarama 2023.
Iyi ambushi yataye muri yombi Ovidio hatangajwe ko
yahitanye abasirikare 10, abahenzanguni ba cartel 19 n’umupolisi umwe ndetse
bikagira ingaruka ku bucuruzi mu buryo bugaragara kubera ibihe by’ubwoba abantu
bahise bajyamo.
Mu bishwe harimo na Koroneli wafatiwe muri ambushi
na ba Cartel bakamurasana n’abarinzi be ba bane mu gace ka Escuinapa ho muri
Sinaloa.
Ni igikorwa kifashishijwemo ingabo zigera ku 3586 nk’uko
byatangajwe n’ibiro by’ingabo za Mexico habashije kandi gufatirwa imbunda zaba
cartel zirimo izo mu bwo bwa Caliber Barret 50, Caliber Machine Gun 50, Long
Arms 26, Handguns 2, magazine, amasasu n’ibindi bikoresho bya gisirikare birimo
imodoka 13.
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nyuma yo gutabwa muri yombi
kwa Ovidio Lopez zahise zisohora itegeko ryihariye ryiswe 14059 ryo
gukurikirana abantu bose bihishe inyuma y’ikorwa ry’ibiyobyabwenge bya Sinaloa
Cartel barimo Luis Gerardo Flores Madrid bivugwa yari umufatanyabikorwa wa
Ovidio Guzman mu buryo bwo gutunganya ibiyobyabwenge byabo.
Ku wa 28 Gashyantare 2023, ibinyamakuru birimo CBS
News, Agence France Presse na Reuters byatangaje ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika
zongeye gusaba Mexico ko yaboherereza Ovidio Lopez Guzman.
Ku myaka 33 Guzman Lopez yahagaritse imitima ya benshi ku Isi, Amerika isaba kumufunga nk'uko yafunze Se
El Chapo, umuhenzanguni rurangirwa ku Isi mu bucuruzi bw'ibiyobyabwenge wigeze kumvikana avuga ko iyo atabicuruza ntakindi cyari kuzamukura mu bukeneItabwa muri yombi ry'umuhungu wa El Chapo ryahungabanije igihugu cya MexicoItabwa muri yombi rya Guzman Lopez ryifashishije imitwe yose y'ingabo ndetse n'igikorwa cyakozwe n'abasirikare barenga ibihumbi 3Imbunda ziremeye zari zamanuwe mu rwego rwo gushyira akadomo ku rugendo rwa Guzman Lopez
Habayeho gufunga ibibuga by'indege n'ibikorwa by'ubucuruzi mu gihe cy'amasaha atari macye
TANGA IGITECYEREZO