Kigali

Ngaga Michel uyobora Kingdom of God Ministries agiye gukora ubukwe n'umukobwa utuye muri Amerika-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/03/2023 9:02
1


Sinkabumwe Ngaga Michel, Perezida wa Kingdom of God Ministries yamamaye mu ndirimbo nka "Sinzava aho uri" na "Nzamuhimbaza" ndetse yanaririmbyemo nyakwigendera Yvan Buravan, agiye gukora ubukwe n'umukobwa utuye muri Leta Zunze ubumwe z'Amerika.



Umukunzi wa Ngaga Michel, yitwa Mugiraneza Alice atuye muri Arizona muri Amerika. Aheruka mu Rwanda mu Ugushyingo 2022.

Ni umuririmbyi w'umuhanga ariko ntakunda kubishyira hanze, bamwe mu batangije Kingdom of God Ministries babanye nawe muri Kenya barabizi. 

Ni umukobwa w'umukristo, ushyigikira bagenzi be mu bintu byose, by'umwihariko akaba ashyigikira cyane icyerekezo cya Ngaga Michel ari nayo mpamvu uyu musore yanzuye kuzabana nawe. Ngaga ati "Arakunda uko bikwiye, arakijijwe, yanyigishaga ibyanditswe".

Ubutumire bwa Michel na Alice bwamaze kugera hanze ndetse inyaRwanda ifite kopi yabwo. Ubukwe bwabo buzabera Foursquare Gospel Church Kimironko. Gusaba no gukwa ndetse no kwiyakira bizabera kuri Land Park Kanombe. 

Abari hafi ya Ngaga Michel bavuga ko ibyishimo ari byose kuri uyu musore uyoboye itsinda rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ribarizwamo abaririmbyi b'ibyamamare nka Sharon, Yael, Betty, Kadogo n'abandi. 

Ngaga ati "Ishusho y'ubukwe nanjye si nyizi gusa icyo mpamya bizaba ari byiza bidasanzwe najye mfite amatsiko pe".

Nk'umusore ukiri ingaragu, kuyobora abaririmbyi b'ibyamamare barimo n'abarushinze, ni "ibintu bitagoye kuko barankunda kandi ni abantu bakijijwe. Ikindi numvaga ari umuhamagaro Imana yampaye. Gusa ntikaburaga kuko bose bifuzaga ko nubaka pe" 

Ku bijyanye n'abashobora gukeka ko yaba yaratinze gushaka, siko we abibona kuko buri kintu cyose kigira igihe cyacyo. Ati "Gushaka ntibitinda, umuntu iyo ahuye n'uwe biroroha cyane, kandi buri wese agira igihe cye, upfa kuba ubizirikana ko ari ngombwa".


Michel amaze imyaka myinshi cyane ari Perezida wa Kingdom of God


Alice Mugiraneza watwaye umutima wa Michel asanzwe nawe ari umuririmbyi ukomeye


Alice aheruka mu Rwanda mu mpera za 2022 aho yari yaje gusura umukunzi we


Michel agiye kuva mu buseribateri abifashijwemo na Alice


Kingdom of God Ministries yamamaye mu ndirimbo "Nzamuhimbaza"


Nganga Michel (uri imbere wambaye ishati y'umukara) niwe Perezida wa Kingdom of God

REBA "IYEREKANE" YA KINGDOM OF GOD MINISTRIES IYOBORWA NA NGAGA MICHEL







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • DUMBULIi1 year ago
    Bose batangira neza biryoshye bakundanye batwika ubona rwose bizaba akaramata, byagera nyuma y'imyaka 5 ndetse benshi ntigera ukumva ngo barwisenyeye urwo biyubakiye. Uru rugamaba rurakomeye tuzarubara dutabarutse,niba n'abatandukana mu mahoro ngaya cyane abicana pe cga abafungishanya birenze uko ubyumva. aba nabo urugo ruhire bazubake bakomeze babyare baheke ariko ntabateze iminsi nzabimenya neza nyuma y'imyaka 10 nibuara.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND