Kigali

Finland: Ikipe ya Diaspora y’u Rwanda yabonye itike ya 1/4 muri shampiyona ikinwa mu bukonje-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/03/2023 7:36
0


Ikipe y’umupira w’amaguru ihagarariye umuryango w’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba muri Finland (RCFF), babonye itike ya 1/4 nyuma yo gutsinda amakipe y’ibigugu mu mikino 4 yikurikiranya.



Ikipe y’abanyarwanda muri Finland yitabiriye iri rushanwa ryo mu bukonje (Winter League), ku nshuro ya mbere, uru rugendo rwatangiye tariki 25 Ugushyingo 2022 kugeza tariki 10 Werurwe 2023 basoza imikino y’itsinda A (Group A) ari aba gatatu mu makipe ane yari yemerewe gukomeza, mu makipe umunani yari mu itsinda.

Iyi kipe igizwe n’abanyarwanda baba mu muryango wa RCFF (Rwanda Community Family and Friends) bishimira ko bamaze kunguka impano zidasanzwe mu guconga ruhago ndetse batekereza ko bazafasha mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 bikenewe.

Nk'uko ubuyobozi bw'iyi kipe bwabitangarije inyaRwanda, intego yayo ni uguhuza abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, bakidagadura ndetse ikazabafasha no gusabana n’izindi ‘Diaspora’ hagamijwe kwamamaza u Rwanda no guhuriza hamwe umusanzu wabo mu iterambere ry’u Rwanda.

Ni muri urwo rwego bitabiriye shampiyona ikinwa mu bukonje (Winter League) ndetse bakaba bari kwitwara neza. Imikino ibiri ya mbere muri iyi şhampiyona ikipe ya RCFF FC yarayitakaje, mu mikino yari isigaye bikubise agashyi banganya n’ikipe y’aba Viyetinamu ikurikiyeho ine yaririmo Marocco na Iraq bayitsinda batayibabariye.

Baje ku mwanya wa 3 mu itsinda A n'amatora 13

Iyi kipe ikinamo abanyarwanda batandukanye bagiye gutura muri Finland, bari basanzwe bakinira amwe mu makipe akomeye mu Rwanda ndetse ikinamo n’urundi rubyiruko rwakuriye muri Finland bamwe muri bo banakina mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cya shampiyona y’igihugu mu babigize umwuga.

Umutoza mukuru wa RCFF FC ni umunyarwanda Mwizerwa Japheth usanzwe anatoza ikipe yo mu cyiciro cya gatatu yitwa VJS mu gihugu cya Finland.

Jean Baptiste, Kapiteni wungirije akaba umunyezamu wa RCFF FC, avuga ko bibateye ishema kwamamaza u Rwanda binyuze mu gutsinda imikino yose ndetse nk’abakinnyi ubwabo bari gutekereza kuzegukana iki gikombe.

Ati: “Twakoze akazi gakomeye nk’ikipe kuko twatangiye dutsindwa n’amakipe yoroshye gusa byadusabye gushyira hamwe nk’ikipe, twishakamo intsinzi, aho twaboneye umutoza byaradufashije kurushaho mu bijyanye n’imikinire no kwitwara neza.

Arakomeza ati "Ndumva imbaraga nyinshi twahuje ari ugukunda igihugu. Twishimiye kugera kucyo twaharaniye kandi turahamya ko kuba tugeze muri 1/4, yeah! n’igikombe turagishaka kuko ikipe zirimo zose ntacyo ziturusha.”


Intego ni igikombe nk'uko bishimangrwa na Kapiteni wungirije akaba n'umuzamu

Ashimira buri muntu watanze imbaraga ku ikipe kugira ngo babone intsinzi, harimo umutoza n’abakinnyi muri rusange ndetse n’abakinnyi bagiye bakora ingendo ndende kugira ngo batange umusanzu mu kwimana u Rwanda ngo bagere muri 1/4, agatangaza ko nk’abakinnyi mu kwezi kwa Mata 2023, bizera kuzazamura iki gikombe.

Imikino ya 1/4 iyi kipe ya RCFF FC ihagarariye u Rwanda muri Shampiyona ikinirwa mu gihe cy’ubukonje (Winter League) itegereje kuzakina n’ikipe izaba iya kabiri mu itsinda B (Group B) tariki 31 Werurwe aho izahura n’imwe mu bigugu birimo Nigeriya na Algeria.

Imikino ya 1/4 n’imikino RCFF FC izakenera abafana cyane nk'uko bitangazwa na MUGASA Iko Perezida w’ihuriro ry’Abanyarwanda baba muri FINLAND (RCFF), aho asaba abanyarwanda gukomeza gutanga umusanzu wabo kugira ngo iyi kipe gere kubyo yiyemeje.

Ndasaba abanyarwanda baba muri Finland gukomeza gushyigikira RCFF Football Team, badutera ingabo mu bitugu mu buryo butandukanye, kugira ngo iyi ‘Team’ ikomeze itere imbere! Inateza imbere umuryango muri rusange.” -MUGASA Iko Perezida wa RCFF

Twabibutsa ko iyi kipe isanzwe ifite n’umuterankunga mukuru ‘John’s Coffee’ wanabahaye umwambaro (Jersey) banaserukanye muri iyi şhampiyona. John Ntaganda asanzwe afite ibikorwa by’ubucuruzi muri iki gihugu cya Finland aho acuruza ikawa mu iduka ryitiriwe izina rye ‘John’s Coffee’ riherereye mu mujyi wa Helsinki mu nyubako Mall Of Tripla.

Iyi kipe ifasha kandi umuryango Nyarwanda (RCFF) mu imwe mu ntego zabo yo guhuza abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, bakidagadura ndetse ikanafasha no gusabana n’izindi ‘Diaspora’ hagamijwe kwamamaza u Rwanda no guhuriza hamwe umusanzu wabo mu iterambere ry’u Rwanda.


Umutoza Mwizerwa Japheth atanga amabwiriza ku bakinnyi be


Iyi shampiyona ikinwa mu bukonje, bamwe mu bakinnyi ba bifubitse!!


Umukino wari uwa nyuma mu itsinda A


Karera Hassan yishimira igitego


Hano ni mbere y'umukino ubwo abakinnyi bari barimo kwishyushya


Karera na myugariro Gaby bakoze akazi gakomeye ngo iyi kipe ibone itike ya 1/4


Karera Hassan wakiniraga APR FC ni umwe mu bakinnyi y'iyi kipe ya Diaspora nyarwanda muri Finland


Iyi shampiyona ikinwa mu bukonje bwinshi cyane ari nayo mpamvu bayise Winter League


Barangamiye gutwara igikombe bagahesha ishema u Rwanda


Muri iyi shampiyona ikipe ya Diaspora nyarwanda muri Finland yatsinzwe gusa na Los Logos na Ghana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND