RFL
Kigali

U Rwanda mu bihugu 10 bya mbere bikomeye muri Afurika muri 2023

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:13/03/2023 14:57
0


Iyo tuvuze ibihugu bikomeye, mu bisanzwe tuba tuvuze abafite imbaraga zihambaye mu bukungu, igisirikare, na politiki ku rwego rw’isi. U Rwanda ruri mu bihugu bikomeye mu nzego zitandukanye muri Afurika.



Ikinyamakuru businessinsider cyatangaje ko ibi bihugu bikunze kugira imbaraga z’ingirakamaro mu gushyiraho gahunda mpuzamahanga, kandi bigira ingaruka zikomeye ku rwego rw'Isi.

Ibihugu byinshi bishobora gufatwa nk'ibikomeye mu buryo butandukanye, kandi imbaraga zabyo zishobora gupimwa mu buryo butandukanye.

Afurika ni umugabane ukomeje kugira iterambere ryihuse. Ibihugu byinshi kuri uyu mugabane bigaragara mu gutanga umusanzu ukomeye ku mugabane wa Afurika, ndetse no ku rwego rw'Isi.

Ibi bihugu byateye intambwe igaragara mu iterambere ry'ubukungu, politiki, n'imibereho myiza y'abaturage, biganisha ku kuzamuka kwabo nk'ibihugu bikomeye muri Afurika.

Nk’uko umuryango “Global Soft Power Index” wita ukanagenzura ingamba za buri bihugu bigize Isi ubivuga, hagenzurwa imikorere y’igihugu, izina ryacyo n’ingaruka kigira ku bihugu bigize Isi.

Uru rutonde rwakozwe hagendewe kuri raporo yatanzwe na Global Soft Power Index, ngo hagaragazwe ibihugu bikomeye kuruta ibindi muri Afurika n’uko bikurikirana.

Bimwe mu bigenderwaho bashyira ibihugu ku rutonde rw’ibihugu bikomeye harimo:

Kumenyekana: kumenyekana kw’Igihugu biterwa n’ibirango byacyo, abantu bazwi kandi bafite ibitekerezo byubaka, imbaraga zidasanzwe mu gufatanya n’ibihugu bitandukanye mu iterambere ry’Isi.

Icyubahiro: uburyo igihugu cyiyubashye ni bimwe mu bigaragaza ko igihugu gikomeye, bikaba byatuma cyiza ku rutonde.

Kuvuga rikijana: Igihugu gifatika mu miyoborere ndetse no gutanga ubufasha ku bindi bihugu, biri mu bintu bituma igihugu cyahagararira ibindi ndetse kikaza ku rutonde.

U Rwanda ni igihugu cy'intangarugero yaba mu bihugu bya Afurika ndetse no ku Isi muri rusange, bitewe na byinshi bituma rukundwa birimo imiyoborere myiza, gushyiraho intego no kuzikurikiza, guhangana n'ibibazo kandi rukabitsinda n'ibindi.


Igihugu cy'u Rwanda cyaje mu bihugu bikomeye muri Afurika kandi rukomeje kuba igihugu cy'indashyikirwa ku Isi hose

Dore urutonde rw'Ibihugu bikomeye muri Afurika harimo n'u Rwanda nk’uko tubisanga kuri iyi mbonerahamwe ikurikira: ku mwanya wa mbere haza Egypt igakurikirwa na South Africa, Morocco, Mauritius, Seychelles, Tunisia, u Rwanda ruza ku mwanya wa karindwi, Algeria, Ivory coast na Ghana.



 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND