Umuryango w’umuhanzi w’Umunya-Afurika y’Epfo, Costa Tsobanoglou wamenyekanye nka Costa Titch, wemeje ko yitabye Imana mu butumwa bw’akababaro washyize hanze.
Mu masaha y’igicuku yo kuri uyu wa 12 Werurwe 2023 nibwo hatangiye gucicikana amakuru avuga ko
Costa Titch yaba yitabye Imana, aguye ku rubyiniro ariko nta makuru aturuka mu
muryango we yemeza iby’urupfu rwe.
Gusa hari
amashusho ye yasakajwe amugaragaza ari ku rubyiniro, akikubita hasi bwa mbere
bakamwegura akongera akikubita hasi bwa kabiri ntiyongere kweguka.
Mu itangazo umuryango we washyize ku rubuga rwe rwa
Instagram, wagaragaje ko amakuru y’urupfu
rwe ari impamo.
Rigira riti “Urupfu rwakomanze ku rugi rwacu. Rwatwibye
umuhungu wacu twakundaga, umuvandimwe akaba n’umwuzukuru mukuru w’umuhungu Constantinos
Tsobanoglou wari ufite imyaka 28. Uwo Afurika
y’Epfo yakunze mu izina rya Costa Titch. N’agahinda kenshi, tubabajwe no
kwisanga tugomba kwemera ko yapfuye.’’
Bakomeje bashimira abantu bamubaye hafi mu masaha ya
nyuma y’urupfu rwe, bakavuga ko n’ubwo bitoroshye bagerageje kongera
kwisuganya, kubera ibyago byabagwiriye.
Risoza rigira riti “Umuryango w’aba-Tsobanoglou
urabashimira ku bw’urukundo no gushyigikira umuhungu wacu, turizera ko mukomeza
kumushyigikira no mu mwuka. Turabinginze mutuzirikane mu masengesho yanyu.’’
Abarimo Wema Sepetu wamamaye muri sinema muri Tanzania, bagiye ahatangirwa ibitekerezo nyuma y’iri tangazo baragaza ko bibabaje. Yagize
ati “Agiye kare cyane.’’
Anitha Pendo nawe mu ruhando rw’imyidagaduro mu Rwanda,
yashyizeho utumenyetso tugaragaza agahinda.
Abandi benshi bashimiye uyu muhanzi ku bwo kuba mu gihe
gito yari amaze ku isi, yaratanze ibyo yari afite.
Costa Titch wari ukunzwe mu njyana ya ‘Amapiano’
yitabye Imana, nyuma yo kugwa ku rubyiniro. Yapfuye ari mu gitaramo cy'iminsi
ibiri cya Ultra South Africa, cyaberaga ahitwa Expo Centre i Nasrec muri
Johannesburg. Ni umwe mu bari bagezweho mu bihangano bitandukanye, birimo ibya
‘Amapiano’ agezweho ku isi.
Uyu musore yavukiye ahitwa Nelspruit Mpumalanga, muri
Afurika. Yagiye mu Mujyi wa Johannesburg mu 2014 ari naho yatangiye kwinjira mu ruhando rw’imyidagaduro
ari umubyinnyi.
Nyuma yaje guhindura yinjira mu kuririmba. Yatangiye
kumenyekana mu 2017 ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise ‘Activate’ ya Hip Hop,
cyane ko ariyo njyana yatangiye aririmba.
Uyu musore wakomokaga kuri se w’Umugereki na nyina w’Umunya-Afurika
y’Epfo, yamamaye mu zindi ndirimbo zirimo ‘Nkalakatha Remix’ yakoranye na Riky
Rick na AKA baheruka kwitaba Imana.
Yamenyekanye muri ‘Big Flexa’ yagiye hanze mu Ukuboza
2021 yakoranye na C’buda M, Alfa Kat, Banaba Des, Sdida na Man T iri mu
‘Amapiano’. Iyi ni nayo yazamuye igikundiro cye cyane muri Afurika yose n'Isi, kuko yanayisubiranyemo n’icyamamare Akon.
Hari kandi iyitwa ‘Champuru Makhenzo’ nayo yo mu
Amapiano yakoranye na MA GANG, Phantom Steeze, ManT, Sdida na C’BUDA M,
‘Nomakanjani’, ‘Monate C’ yakoranye na AKA n’izindi.
Yakoranye n'abahanzi bo muri Afurika y'Uburasirazuba
barimo Diamond Platnumz bakoranye iyitwa "Superstar", ndetse na Mbosso
bakoranye indirimbo zirimo iyitwa “Moyo” ndetse na “Shetani”.
Costa Titch yari afite umutungo ubarizwa mu bihumbi
200$. Nta mukunzi wigeze umenyekana bakundanye.
Asize album na Extended Play [EP] zirimo For Real
Trappers Only, OMWTFYB, Wonderland EP, Gqom Land na Fallen Kings.
Yapfuye amaze iminsi mike asinye amasezerano yo kureberwa inyungu na Konvict Kulture Label, y'umuhanzi Akon ukomoka muri Senegal ariko ukorera umuziki muri Amerika.
Yaherukaga kuza mu Rwanda muri Nyakanga 2022, ubwo yari yatumiwe mu gitaramo cya Kivu
Fest cyabereye mu Mujyi wa Gisenyi.
Yabanje mu
cya DJ Marnaud yari yise ‘Marnaud Music
Therapy’ cyabereye mu Mujyi wa Kigali.
Reba
ubutumwa bwatanzwe n’umuryango w’uyu muhanzi
Reba
zimwe mu ndirimbo za Costa Titch
TANGA IGITECYEREZO