Umunyarwandakazi Uwimana Razia uzwi nka Raziska, yahawe ishimwe ‘Certificat’ ku bwo gufasha abanyafurika bimukira muri Canada no gukora ibikorwa by’urukundo bihindura ubuzima bwa sosiyete mu bihe bitandukanye.
Ibi bihembo bitegurwa kandi bigatangwa
n'abanya-Burkina Faso bafatanyije na Kunadia, Tropic'All&Pili Pili. Babitegura bafatanyije kandi na Ambasade
ya Burkina Faso muri Canada.
Byahawe abagore bane barimo Uwimana bakoze ibikorwa
by'indashyikirwa bigirira akamaro abanyafurika bagenzi babo batuye muri
Ottawa.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Werurwe 2023, nibwo
habaye umuhango wo gushyikiriza izi ‘Certificat’ aba bagore bihurirana no kwizihiza
Umunsi Mpuzamahanga w'abagore wizihizwa buri tariki 8 Werurwe.
Uyu muryango w'abanya-Burkina Faso wavuze ko Uwimana
Razia ashimirwa ibikorwa yakoze binyuze mu kwita ku banyafurika bagenzi be
bimukira muri Canada, uburyo abafasha kubona serivisi zinyuranye muri iki
gihugu n'ibindi bituma bagira amakuru ahagije ku mibereho yo muri Canada.
Bavuze ko binyuze mu muryango yashinze, afasha abajya
muri Canada kumenya aho babariza serivisi, aho kuba n'ibindi bijyana
n'uburenganzira bwo kuba muri Canada.
Banagarutse ku buryo akoresha imbuga nkoranyambaga mu
guhugura abanyafurika babarizwa muri Canada, uburyo ategura ibiganiro bigaruka
ku bujyanama, uburyo abagore bakwiye guharanira kugeza ku nzozi zabo n'ibindi.
Uyu mugore aherutse gutangiza ibihembo yise 'Prix
Rwanda Diaspora Investors' bishimira Abanyarwanda baba mu mahanga ariko bashoye
imari mu Rwanda. Nabyo byagarutsweho mu muhango wo gutanga ibi bihembo kubahize
abandi.
Bati "Razia twishimiye ku gushyikiriza iki gihembo
ku bw'ibikorwa by'indashyikirwa wagaragaje."
Uwimana yabwiye InyaRwanda ko iri shimwe yahawe rigiye
gutuma arushaho gukora ibikorwa bifasha bagenzi be.
Ati “Ndumva nezerewe! Kubona ibikorwa nkora mbikorera
umuryango, sosiyete Nyarwanda iba mu mahanga hakaba hari abantu babibona
bakabishima narishimye cyane, mbona ari ukuntera izindi mbaraga, kandi nanjye
kugira ngo nkomeze mbishikarize abandi nabo bashobore kugira icyo bakora kugira
ngo twubake u Rwanda rwacu."
Yavuze ko n'ubwo ari mu mahanga, ariko yiyemeje
gukora ibi bikorwa mu rwego rwo gutera abandi ishyaka ryo kubaka u Rwanda no
gufasha abajya muri Canada.
Razia yavuze ko iyo umwe ateye imbere biteze imbere undi 'bigatuma twubaka igihugu cyacu'. Ati "Biduhaye imbaraga zo gukora n'ibindi biri imbere."
Uwimana Razia umaze igihe abarizwa muri Canada yashimiwe gufasha no guteza imbere abanyafurika bajya muri iki gihugu
Uwimana yavuze ko kuba ibikorwa akora bishimwa, bigiye gutuma ashyira imbaraga mu byo akora
Mu 2022, Uwimana yatanze ibikapu ku banyeshuri bo mu bigo by’amashuri i Nyamirambo
Uwimana aherutse gutangiza ibihembo ku banyarwanda baba mu mahanga ariko bashoye imari mu Rwanda
Uwimana ari kumwe n’abandi bagore batatu bahawe
ibihembo n’umuryango w’abanya-Burkina Faso batuye muri Canada
TANGA IGITECYEREZO