Umunsi ku wundi abahanzi bashya baravuka abandi bagashyira hanze indirimbo nshya, ariko muri nyinshi hari izihuza n’amarangamutima ya benshi bitewe n’ibihe barimo n’ubuhanga abazikoze bashyizemo.
Nk’uko mumaze kubimenyera, inyaRwanda
ibafasha kumenya indirimbo zikunzwe udakwiye kubura muzo wumva umunsi ku wundi
bitewe n’uko ziba zihagaze ku mbuga nkoranyambaga, izicururizwaho umuziki, uko
zikinwa zinasabwa mu bitangazamakuru by’amajwi n’amashusho.
Muri iki cyumweru ibintu byahinduye
isura indirimbo nshya zizana imbaraga zikomeye, byatumye zihita zizamuka zijya
ku rutonde rw’icumi zafashe bugwate imitima y’abakunzi b’umuziki w’u Rwanda.
Ugereranije n’uko urutonde rw’icyumweru
gishize rwari rumeze hajemo abahanzi bandi benshi, gusa umwanya wa mbere ukomeza kwiharirwa na Chriss Eazy, umusore ukiri muto ariko wamaze kwigwizaho mu buryo
bwo hejuru abakunzi.
Ku mwanya wa kabiri hari indirimbo ya
Bruce Melodie kuri ubu uri kubarizwa mu gihugu cya Kenya aho yerekeye mu
rugendo rw’akazi, karimo n’indirimbo biteganijwe ko azakorana n’abahanzi nka
Bien Aime Baraza umaze iminsi mu Bwongereza na Bahati.
‘Reka hashye’ nayo ni indirimbo iri
mu zihagaze neza ndetse iri mu bihangano bicye bimeze neza biheruka
gutunganyirizwa muri Kina Music, iheruka kwagurira ibikorwa byayo ku mugabane wa
Amerika aho Nel Ngabo yakoreye n’ibitaramo harimo n’icyo yahuriyemo na The Ben.
‘Amayoga’ iri muri nkeya zahise zifata
bigatuma zisanga kuri uru rutonde mu buryo bwihuse, ikaba yaragiye hanze nyuma
ya ‘bomboli bomboli’ hibazwa ku myitwarire ya Kevin Kade bamwe bavuga ko ari mu
rukundo n’umukecuru ukuze, ibisa nk’aho byari ugutwika aka ya mvugo.
‘Komusa’ ni indirimbo yaje mu bihe byiza umusore Confy yarimo yitegura gutaramira abanya Kigali mu gitaramo cya
Kigali Jazz yahuriyemo na B2C hamwe na Kidum, ikaba imaze gushinga imizi dore ko
yaba mu buryo yanditse, amajwi yayo n’amashusho ibyo kugaya bingana na hafi ya
ntabyo.
‘No name’ ikomeje kuvugisha benshi hirya
no hino mu Rwanda bitewe n’amashusho yayo, inkuru yayo ishingiye kubana
bakundwamo n’ababyeyi babo babatabifuza bikarangira badasohoje urugendo rwabo
ngo bagere ku isi, ibi ariko sibyo byonyine byatumye igira igikundiro cyo hejuru
ahubwo ubuhanga bw’umuhanzi Racine wayikoze n’uburyo ikinnyemo mu mashusho yayo
byarushijeho kuyihesha umugisha.
‘Pain Killer’ dore n’umubare w’abahanzikazi
bakora muri iki gihe ari muto ariko n’ubuhanga umuhate n’udushya agira bituma
ahora ateye inyota abantu, yo kongera kureba no kumva icyo akurikizaho byanatumye
iyi ndirimbo ihita izamuka cyane mu minsi micye, uwo ntawundi ni Bwiza.
Kivumbi King muri iyi minsi ari mu
bahanzi bahagaze neza mu Rwanda no mu Karere, cyane i Burundi aho amaze iminsi
akora indirimbo n’abahanzi baho nka Vania Ice na Kirikou. Nyuma ya ‘Jaja’ yafashishijemo
Juno Kizigenza, yashyize hanze ‘Keza’ ihita ishimangira ko ari mu bihe bye
byiza kubera ukuntu yakiriwe neza.
‘Slow Whine’ nayo ikomeje gufata intera
mu Rwanda no hanze yarwo ni iy’umuhanzi Cedric Kgboy wibera muri Canada aho amaze
iminsi akora n’ibindi bitandukanye, nyamara umuziki we agakomeza kuwushyira
imbere dore ko anafite abafana n’ibitaramo byinshi bikomeye biberayo abitumirwamo.
Jowest na we uherutse gutigisa ibitangamakuru
n’imbuga nkoranyambaga afunzwe, nyuma yo kugirwa umwere no kurekurwa yashyize hanze indirimbo yise ‘Kuwa 3’ ivuga ibihe bikomeye yanyuzemo afunzwe yise nayo iri
muzikomeye kunyura benshi, ndetse inahererekanwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Hirya y’urutonde rw’indirimbo icumi hari izindi ziganjemo inshyanshya, z’abahanzi bafite izina kandi b’abahanga udakwiye gucikwa zirimo Telefone ya M1, Umwanda ya Zeo Trap, Only One ya Imfura The Son, Yes I Do ya Gisa Cyinganzo na Ikenge ya Nessa yahuriyemo na Bushali.
KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO 'TELEFONE' YA M1
KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO 'UMWANDA' YA ZEO TRAP
KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO 'ONLY ONE' YA IMFURA THE SON
KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO 'YES I DO' YA GISA CYINGANZO
TANGA IGITECYEREZO