Umuraperi Bertrand Muheto wamenyekanye nka B-Threy yasabye anakwa Keza Nailla bari bamaze igihe bakundana.
Ni mu muhango wabereye i Gikondo mu Mujyi wa Kigali. Aho
ibirori byakurikiwe n’umuhango wo kwishimana n’inshuti n’abavandimwe.
Muri Nyakanga umwaka ushize ni bwo B-Threy yatangiye
kugaragaza byeruye ko afite umukunzi.
Ku wa 27 Nyakanga 2022 ubwo B-Threy yizihizaga
isabukuru y’amavuko, Keza Nailla yamubwiye amagambo agaragaza urukundo
bafitanye.
Yagize ati “Ndakwifuriza ubuzima bwuzuye umunezero
n’ibyishimo, warakoze kuba uwo uri we kuri njye […] isabukuru nziza Rukundo
rwanjye. Ndagukunda cyane.”
B-Threy nawe yahise amusubiza ati “Nanjye ndagukunda.”
Muri Mutarama uyu mwaka ni bwo hagiye hanze integuza y’ubukwe
bwabo.
B-Threy yigeze kuvuga ko yiyumvisemo impano akiri muto,
yaririmba nyirakuru akamubwira ko ari byiza.
Yakomeje guterwa imbaraga na babyara be ndetse ubwo
yigaga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa kabiri mu 2008, yakoranye indirimbo ye
ya mbere n’abasore biganaga bayihuriramo ari batanu.
Mu biruhuko yakundaga kujya muri studio za Nyamirambo
atangira kwiyumvamo cyane umuziki kugeza aho mu 2014 yahuye n’abatunganya
indirimbo barimo Allan Slim, Dizolast na Dr. Nganji bituma arushaho kuwihebera.
Yahise atangira gukora umuziki by’umwuga kuko yumvaga
ahuje ibyifuzo bye na bo batunganya indirimbo cyane cyane ko bakoraga Trap
kandi na we akaba ariyo yiyumvamo nyuma aza kwinjira muri Green Ferry Music.
Ngo impamvu yahisemo Trap ni uko n’ubundi ariyo yari
asanzwe yisangamo.
B-Threy uri mu batangije injyana ya Kinyatrap, ni umwe
mu baraperi bamaze kumenyekana mu Rwanda.
Mu 2019 uyu muraperi yasezeye muri Green Ferry Music ya
Dr Nganji yamufasha we na bagenzi be bakoranaga injyana ya Kinyatrap yiyemeza
gutangira urugendo rwe mu muziki.
B Threy amaze kugira album eshatu na EP imwe arizo
‘Nyamirambo’ na ‘2040’ yasohoye mu 2019, EP yise ‘Shwiii dah!’ yasohoye mu 2020
na album ye ya gatatu yise ‘Muheto wa mbere’ yasohotse mu 2022.
Reba ubwiza bwa Nailla warushinze na BThrey
TANGA IGITECYEREZO