Abarimo Marina, Miss Nyambo, Bruce Melody, Papa Sava, Rumaga, Bigirimana Obed, Scovia, Chryso Ndasingwa, Gad na Jojo Breezy, bayoboye ibisata bahatanyemo mu bihembo bya The choice Awards 2022 bigiye gutangwa ku nshuro ya gatatu.
Marina ayoboye mu cyiciro cy’umuhanzikazi uhiga abandi
aho afite amajwi 59, Miss Nyambo ayoboye ku majwi 1 057 mu cyiciro cy’umukinnyi
wa filime w’umugore mwiza, Bruce Melodie ayoboye abandi mu cyiciro cy’umuhanzi
w’umugabo w’umwaka n’amajwi 317 mu gihe Papa Sava ayoboye abandi bakinnyi ba
filime mu cyiciro cy’umukinnyi mwiza w’umugabo n’amajwi 424.
Rumaga ayoboye abandi mu cyiciro cy’umuhanzi mushya n’amajwi 76, Bigirimana Obed akaza imbere mu cyiciro cy’umukinnyi mwiza aho afite amajwi 52, Scovia Mutesi akaza imbere mu cyiciro cy’uvuga rikijyana n’amajwi 100;
Chryso
Ndasingwa akaza imbere mu cyiciro cy’umuhanzi uhiga mu ndirimbo zihimbaza Imana
aho afite amajwi 1 173, Gad nawe akaza imbere mu batunganya indirimbo mu buryo
bw’amashusho n’amajwi 205.
Jojo Breezy nawe akaza imbere mu cyiciro cy’umubyinnyi
w’umwaka aho afite amajwi 532.
Ushobora gutora uwo uha amahirwe unyuze HANO
Ni ku nshuro ya gatatu hagiye gutangwa ibihembo bya The
Choice Awards (2022); ibi bihembo bikaba bitangwa na ISIBO TV iri ku isonga
muri Televiziyo z’imyidagaduro zikomeye mu gihugu.
Kuri iyi nshuro harimo ibyiciro 13, bihatanyemo abantu babarizwa mu nguni zose z’imyidagaduro. Muri aba harimo abakora filime, abaririmbyi n’abandi.
TANGA IGITECYEREZO