Niba warakurikiranye mu bihe bitandukanye ubuzima bw’Itorero Inyamibwa ryitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 25, ntagushidikanya ko wabonyemo impanga; Mpinganzima Joselyne na Ngwinondebe Josette, ababyinnyi b’abahanga bamaze imyaka itanu bagendana urugendo n’iri torero.
Batangiye kugarukwaho mu itangazamakuru kuva mu
Ukuboza 2021, binyuze mu biganiro binyuranye bagiye bakorera ku miyoboro
itandukanye ya Youtube.
Kubatandukanya bari kumwe biragoye! Iyo umaze igihe
uganira n’abo amaso ku maso birakorohera kubamenya n’ubwo kenshi ushobora
gusanga wibeshye.
Mpinganzina Joselyne asanzwe ari umutoza mu itorero
Inyamibwa aho atoza kubyina abakobwa. Ni umufasha wa Rusagara Rodrigue,
umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’iri torero rigiye gukora igitaramo ku wa 19
Werurwe 2023 muri Camp Kigali.
Ngwinondebe Josette we ni umugore w’abana babiri,
umuhungu n’umukobwa yabyaranye na Ndayisenga. Aba babyinnyi bombi bavukiye
kandi bakurira i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo ahitwa ku Mukingo muri Gatagara.
Bahuje imbaraga, ndetse baherutse gushinga umuyoboro
wa Youtube aho bakoresha izina ‘Jo Twins’, ariko benshi babazi ku mazina ya
Mpinga nga Ngwino.
Mpinga na Ngwino babonye izuba ku wa 14 Ukuboza 1996, bavuka
mu muryango w’abana icyenda, nibo babucura (abahererezi).
Ngwinondebe Josette yavutse saa mbili z'igitondo,
n'aho Mpinganzima Joselyne yavutse saa mbili n'iminota 7'- Hari ku wa Kane.
Mu gukura kw'abo, bakundaga kubyina, ku buryo bavuga ko
babitangiye bafite imyaka itatu y’amavuko, babyina muri Kiliziya.
Ubwo batsindaga ibizamini by'amashuri abanza bahawe
kwiga mu bigo bitandukanye, ababyeyi bakora uko bashoboye bituma bashaka ikindi
kigo cyo kwigaho. Mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye, umwe yarushije undi
inota rimwe.
Kwisanga
mu Itorero Inyamibwa bamazemo imyaka itanu babyina:
Mu kiganiro na InyaRwanda, Ngwinondebe Josette yavuze
ko imyaka itanu ishize bari mu itorero Inyamibwa biturutse ku kuba hari irindi
torero babyinagamo batisanzuye.
Yavuze ko bafashe icyemezo cyo kwinjira mu Inyamibwa
binaturutse ku kuba harimo abantu benshi babarizwamo baziranyi, kandi bahafata
nko mu rugo.
Joselyne ati "Hari ukuntu imikoranire iba itameze
neza, atari ku by'amafaranga gusa, hari utuntu twinshi mu matorero, hari igihe
ubura umwanya ufite akazi kadahuye n'ibyo ng'ibyo, hari ibintu byinshi bikugora
ukagereranya ukavuga uti aha se ko ari mu rugo (avuga mu Inyamibwa).”
Yifashishije urugero rw'ishuri, Ngwinondebe yavuze ko
umunyeshuri ajya ku ishuri kwiga agakurikirana amasomo ye igihe cyagera
agataha, ariko ko iyo asubiye mu rugo ahiyumvamo by'ikirenga. Avuga ati ‘twatashye
mu rugo'.
Akomeza avuga ko kwinjira mu Inyamibwa, ari icyemezo
cyaborohereye gufata 'kuko twari tuziranyi n'abantu bahabyina'. Ati "Ni mu
rugo. Ukomanga iwanyu uvuga ngo mwampaye kwinjira."
Ngwinondebe akomeza avuga ko imyaka itanu ishize bari
muri iri torero barisobanura nk'umuryango, urukundo, aho buri wese agera
akisanga. Ati "Ibaze ahantu ugenda umunsi umwe mutahuye ukabakumbura."
Kuri we avuga ko nta handi hantu azi yashobora uretse
mu itorero Inyamibwa, kandi niho hantu azi afite inshuti nyinshi.
Urwibutso
ku munsi wa mbere binjira mu Itorero Inyamibwa:
Mpinganzima Joselyne avuga ko umunsi wa mbere binjira
mu itorero Inyamibwa bakiranwe ubwuzu, bunguka inshuti kandi babasaba kwiyumva
nk'abari mu rugo.
Ibi bijyana n'uko ababyinnyi bagenzi babo bahise
babakira, kandi bababwira ko biteguye kubafasha kwiyungura ubumenyi mu bijyanye
no kwibyina.
Josette avuga ko binjira mu Inyamibwa bahuriranye
n'ikiraka cyo kubyina cyari ku munsi wa gatanu, kandi bari bakiriwe ari ku wa
Kane.
Icyo kiraka cyabereye muri Kigali Convention Center.
Avuga ko umunsi wa mbere atorehe bitewe n'uko benshi mu babyinnyi batari
baziranyi, kenshi ugasanga bibayeho ko ajya ku ruhande ariko bagenzi
bakamugarura mu ngamba no mu biganiro.
Bigenda
bite iyo umwe yabuze mu myitozo y’itorero Inyamibwa:
Josette avuga ko iyo mugenzi we Joselyne atabonetse mu
myitozo we aba atuje cyane acecetse.
Joselyne akavuga ko harimo itandukaniro rinini cyane.
Kandi ko n'ubwo batabana, kenshi bisanga bambaye imyenda ihuje amabara,
ugasanga batandukaniye ku kantu gato cyane. Ku buryo hari n'igihe bajya bahuza,
bakavugira icyarimwe ijambo rimwe.
Biteguye
kuzatanga ibyishimo mu kwizihiza imyaka 25:
Mpinganzima avuga ko imyaka itanu ishize bari mu
itorero Inyamibwa ari igisobanuro cy'urugendo rw'ingirakamaro bamaze kugenda mu
bijyanye no kubyina no guteza imbere.
Ku buryo ibyo bize n'ibyo bazi, ari byo bazubakiraho
muri iki gitaramo. Josette ati "Abantu badafite gahunda yo kuza wikomange
ku gatuza uvuge ngo nzaba nahombye."
Mpinganzima na Ngwinondebe baherutse gutangiza
umuyoboro wa Youtube bise 'Jo Twins'. Josette avuga ko inshuti ndetse n'abagabo
babo ari bo babakanguriye gushinga shene ya Youtube.
Shene yabo banyuzaho ingingo zitandukanye zirimo kubaganiriza, kubyina, kungurana ibitekerezo byibanda ku bashakanye n'ibindi.
Mpinganzima Joselyne na Ngwinondebe Josette, batangaje ko imyaka itanu mu itorero Inyamibwa kubera ko ari umuryango w’urukundo
Mpinganzima Joselyne avuga ko atorehewe no kubwira mugenzi we ko afite umukunzi
Mpinganzima avuga ko iyo mugenzi we yabuze mu myitozo yicwa n’irungu
Ngwinondebe avuga ko mu bihe bitandukanye bisanga
bambaye imyenda ihuje ibara
Itorero Inyamibwa riri kwitegura gukora igitaramo, ku
wa 19 Werurwe 2023 muri Camp Kigali
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NAMPINGA NA NGWINO
TANGA IGITECYEREZO