RFL
Kigali

Urugo ni ishuri! Sarah Sanyu yavuye imuzi iby'ubuzima bwe, kwinjira muri Kina Music n'ibindi-VIDEO

Yanditswe na: Theos Uwiduhaye
Taliki:10/03/2023 20:45
0


Ari mu bahanzikazi bafite igikundiro yaba ku bakunda umuziki wo kuramya Imana n’abandi basanzwe, bakunda kumva umuziki uryoheye amatwi.



Uwo ni Uwera Sanyu Sarah uririmba muri Ambassadors of Christ yo mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda, uheruka gutangira umuziki nk’umuhanzi ku giti cye.

Uyu muririmbyi ni umwe mu bamenyekanye cyane ndetse yiharira igikundiro mu buryo bukomeye. Uwera Sarah yakunzwe cyane kubera indirimbo nyinshi za Ambassadors agaragaramo ariwe uziyoboye.

N’ubwo asigaye aririmba ukwe ntabwo bituma adakomeza kubarizwa muri korali yamureze cyane ko iyo muganira akubwira ko adateze kuyivamo.

Kuri ubu mu rugendo rwe rw’umuziki amaze imyaka imyaka itatu amaze gukoramo indirimbo enye. Izi zirimo iyo yatangiriyeho yise “Mwana wanjye”, “Nitashinda”, “Mwana w’umuntu” ndetse na “Umunsi Mushya” aheruka gushyira hanze.

InyaRwanda yaganirije uyu mugore w’abana babiri yabyaranye na Kayumba Aimé, barushinze mu 2018 avuga byinshi ku muziki we; ubuzima bwe bwite n’ibindi.Sarah Sanyu Uweru ni umwe mu bahanzikazi bafite ijwi rihebuje 

Ikiganiro kirambuye twagiranye

INYARWANDA: Uyu munsi turakwakiriye mu kiganiro utuzaniye iki ?

Sarah Sanyu: Ni indirimbo nise ‘Umunsi Mushya’. Ni indirimbo nahimbye nshaka gutanga ubutumwa bwerekeye gushima Imana. Iyo ubyutse bigakunda uwo munsi wongerewe ntabwo uba ugomba kuwupfusha ubusa. Ni umunsi ugomba kumva ko ugomba guhinduka, ugasaba n’Imana ngo uwo munsi ntiwire nta somo ukuyemo.

Hari aho iyi ndirimbo ihuriye n’ubuzima bwawe bwite cyangwa byaje bya gihanzi urabyandika ?

Birumvikana nanjye mba mfite amashimwe nk’umuntu hari byinshi Imana iba yarankoreye ariko twarebeye muri rusange. Nk’urugero mu 2020-2021 twari turi mu bihe bikomeye bya COVID-19, tuzi imiryango n’inshuti zagiye ukibaza uti njye ndinde kuki ntagiye ? nta kindi ni uko Imana igufiteho umugambi.

Indirimbo yakiriwe ite ?

Abantu baranyandikira bakambwira ko ari indirimbo yaje ikenewe ku muntu wese wumva akwiriye guha agaciro amahirwe Imana yamuhaye ku buzima bwe. Mbona abantu barayishimiye kandi ndanabashimira ko bakomeje kuyumva no kunshyigikira.

Indirimbo yakozwe na Ishimwe Clement muri Kina Music, niwe uri kumfasha muri iyi minsi. Ni nawe wayanditse.

Hari abatekereje ko winjiye muri Kina Music?

Naramwitabaje aramfasha nta kindi.

Hari indi mishinga mufitanye ?

Kugeza ubu uhari ni ‘Umunsi mushya’. Imana nimfasha nkamugiriraho umugisha n’ibindi bizakunda.

Uretse ino ndirimbo hari izindi ndirimbo ufite muri studio?

Kuririmba ndabikunda, ntabwo nzacika intege[…] indirimbo izajya iza Imana imfashe nkore n’indi kugeza umuhamagaro mfite urangiye.

Twitege album ryari ?

Yego igihe nikigera nzabamenyesha.

Ugendera kuki iyo wandika indirimbo ugendera kuki ?

Akenshi sinzi kwandika ahubwo baranyandikira, njye nkafata mu mutwe. Abandika ibitekerezo bibavamo cyangwa nkababwira ibitekerezo bagaheraho. Cyangwa, bakareba ibifite akamaro. Sinavuga ngo igitekerezo kiva aha ahubwo ngira amahirwe y’uko uwayihimbye ahuza n’amarangamutima nari mfite[…] haba hari uguhuza n’Imana.

Abamfasha bo baba bafite indi mpano idasanzwe ahubwo nsanga ibyo nifuzaga gutangaho ibitekerezo nabo biba aribyo bibarimo. Narabigerageje guhimba numva byaranze.

Ubona umuziki w’ab’igitsinagore uhagaze ute ?

Mbona muri iyi myaka hari impinduka zidasanzwe mu muziki uhimbaza Imana ndetse n’usanzwe. Bituruka ku cyizere twahawe n’ubuyobozi na sosiyete nyarwanda, iyo wagiriwe icyizere werekana ko hari icyo washobora[…] natwe twibonye mu muziki kandi duhagaze neza.

Mu ndirimbo umaze gushyira hanze ni iyihe yagukoze ku mutima?

Buri ndirimbo ifite umwihariko kuri njye. Buri ndirimbo iza bitewe n’ibihe ndimo. Ntabwo navuga ngo iyi ndirimbo ndayikunda kurusha indi kugeza ubu iyi ndiho ni 'Umunshya  Mushya’.

Iya mbere nahereyeho yitwa ‘Mwana wanjye’ nari ndi mu bihe byo kwibaruka umwana wanjye wa mbere ntacyo ndusha abatagirirwa ayo mahirwe ariko nabo nizeye ko bazayagira hari n’izakurikiyeho, buri ndirimbo ifite ubutumwa n’isomo isigira ubuzima bwanjye.

Ni iyihe ndirimbo yawe abantu bisanzemo cyane kurusha indi?

Iya mbere ni ‘Mwana wanjye’ ababyeyi barayishimiye. Ababyeyi bose bayisanzemo, hari nabayikorera amashusho babyaye, umubyeyi abwira umwana we. Hari n’iyi rero “Umunsi mushya” hari abambwira bati niryo sengesho ryacu rya mu gitondo na nimugoroba.

Biba bivuze iki kuri wowe?

Iyo ukoze ikintu ntubone abantu babivuzeho bituma ucika intege. Bimpa imbaraga zo gukomeza gukora kandi ntari kuvunikira ubusa.

Uvuye ku isi bikaba ngombwa ko uyigarukaho wumva wagaruka mu buhe buryo ?

Nakwifuza kuba umuntu udasanzwe[…] Akenshi iyo umuntu apfuye ntabwo uzi uburyo agiye. Abantu bararira ariko ntabwo baba bazi umubano wari ufitanye n’Imana.

Ngize ibyago nkagenda ntiyejeje, naragiye ntitunganyije nakwifuza kugaruka ndi undi muntu mushya.

Uhuye n’Imana wayibaza iki ?

[Aseka cyane] Imana ko tuzayibaza byinshi! Gusa na none ijambo ry’Imana rivuga ko nitugera mu ijuru byose bitazibukwa ukundi, gusa kubera ko ubimbajije nayibaza impamvu abantu bakomeje kubabara no kubaho mu buzima butari bwiza.

Ariko ndibutse naba ngiye kubaza ikibazo mfitiye igisubizo. Nta bibazo nayibaza kuko turi mu isi y’ibyaha. Imana yaratubwiye ngo nta byiza tuzabona ku isi ahubwo tuzabona ibyiza tugeze mu ijuru. Ngomba kubaho ku isi numva ko itagomba kunezeza, tuzababara kugeza igihe byose bizarangirira Imana nayibwira ikanyijyanira mu ijuru.

Ni iki wabaza Satani ?

Namubaza impamvu ari kuduteza ibi byose ariko nawe niko kazi ke.

Ni iki kigutera ubwoba ?

Ni iherezo ryanjye!

Ni iki utakazaho amafaranga kurusha ibindi ?

Sinavuga ngo ni iki kuko ibyo ngura byose mba  mbikeneye.

Ni ryari wishimye cyane ?

Ni igihe nabyaraga umwana wanjye w’imfura ndetse n’uwa kabiri kuko byari inzozi zanjye.

Hari uwo ubona agaragaza ibimenyetso byo gukunda umuziki ?

Umukuru njya mbona ko hari ibyo akunda bijyanye n’umuziki cyane gucuranga.

Ni ryari wababaye mu buzima ?

Ni ibihe byinshi, ariko icyo gihe ni igihe naburaga umubyeyi wanjye nakundaga.

Mu myaka itanu umaze ushinze urugo, ni iki wabwira umuntu cyamutera nawe imbaraga zo kurushinga ?

Urugo ni ishuri. Icya mbere ukura mu mutwe kubera ko uba uhawe inshingano zo kuba umubyeyi ugiriwe umugisha ukabyara, bituma wagura umuryango… ikindi bituma umenya ibibera mu muryango rutwigisha.Sarah avuga ko yishimira Kayumba kuko ari umugabo yamuhaye bagahuza

Imfu ziri kuba hagati y’abashakanye bicana, gatanya zabaye nyinshi ubona biterwa n’iki ?

Icya mbere mbona akenshi abantu bashakana batamenyanye, bari gushakana bakurikiye imitungo naho icya gatatu bashakana batizeranye.

Nabisobanura gato. Iwo wamenyanye n’umuntu nibura 80% uba uzi imiterere ye, yaba ari myiza ugashima Imana yaba ari mibi ukamenya uko uzayihanganira. Abantu ni ukutizerana, aha niho hava gufuha.

Ikindi ni ugukurikira imitungo. Ninshaka umuntu mukurikiyeho imitungo ni hahandi uzasanga mu gihe azaba atampaye uburenganzira bwo kubyinjiramo hazaho kutumvikana cyangwa nibishira. Ikindi ni ukutavugana bikwiye.

Ibi byakemurwa n’iki ?

Ni ugusenga no kubiha umwanya.

Uteganya kubyara abana bangahe ?

Ubu mfite babiri. Abana ndabakunda ubwo Imana abo izampa bazaba ari abo.

Wamaze igihe kingana gute uziranye na Kayumba Aimé mbere y’uko mukundana ?

Twamaze umwaka tumenyana, turakundana nyuma dupanga gahunda z’urugo!

Wamukundiye iki ?

Nabanje gushimira Imana. Namukundiye ko afite ubupfura n’ubumuntu muri we kandi ibyo bikubiyemo ibintu byinshi ntabwo nabivuga ngo mnbirangize.

Ni iki yagukundishije ?

Nasanze byinshi tubihuje. Ikindi yatumye mbona ko urugo ari rwiza.

Gira icyo ubwira abakunzi bawe dusoza ?

Sinzabatenguha, ikindi nkomeje kubashimira ko bangaragariza urukundo nokunshyigikira. Nabasaba gukomeza kunshigikira bagashyigikira n’abandi bahanzi. Bakareba ibihangano byanjye. Ndabizeza ko ntateze guhagarara. Ndabakunda nta buryarya!Sarah Sanyu yashyize hanze indirimbo nshya 

REBA INDIRIMBO NSHYA YA SANYU


REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA SARAH SANYU






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND