Ari mu bahanzikazi bafite igikundiro yaba ku bakunda umuziki wo kuramya Imana n’abandi basanzwe, bakunda kumva umuziki uryoheye amatwi.
Uwo ni Uwera Sanyu Sarah uririmba muri Ambassadors of
Christ yo mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda, uheruka
gutangira umuziki nk’umuhanzi ku giti
cye.
Uyu muririmbyi ni umwe mu bamenyekanye cyane ndetse
yiharira igikundiro mu buryo bukomeye. Uwera Sarah yakunzwe cyane kubera
indirimbo nyinshi za Ambassadors agaragaramo ariwe uziyoboye.
N’ubwo asigaye aririmba ukwe ntabwo bituma adakomeza
kubarizwa muri korali yamureze cyane ko iyo muganira akubwira ko adateze
kuyivamo.
Kuri ubu mu rugendo rwe rw’umuziki amaze imyaka imyaka
itatu amaze gukoramo indirimbo enye. Izi zirimo iyo yatangiriyeho yise “Mwana
wanjye”, “Nitashinda”, “Mwana w’umuntu” ndetse na “Umunsi Mushya” aheruka
gushyira hanze.
InyaRwanda yaganirije uyu mugore w’abana babiri
yabyaranye na Kayumba Aimé, barushinze mu 2018 avuga byinshi ku muziki we;
ubuzima bwe bwite n’ibindi.
Ikiganiro kirambuye twagiranye
INYARWANDA:
Uyu munsi turakwakiriye mu kiganiro utuzaniye iki ?
Sarah
Sanyu: Ni indirimbo nise ‘Umunsi Mushya’. Ni indirimbo
nahimbye nshaka gutanga ubutumwa bwerekeye gushima Imana. Iyo ubyutse bigakunda
uwo munsi wongerewe ntabwo uba ugomba kuwupfusha ubusa. Ni umunsi ugomba kumva
ko ugomba guhinduka, ugasaba n’Imana ngo uwo munsi ntiwire nta somo ukuyemo.
Hari
aho iyi ndirimbo ihuriye n’ubuzima bwawe bwite cyangwa byaje bya gihanzi
urabyandika ?
Birumvikana nanjye mba mfite amashimwe nk’umuntu hari
byinshi Imana iba yarankoreye ariko twarebeye muri rusange. Nk’urugero mu
2020-2021 twari turi mu bihe bikomeye bya COVID-19, tuzi imiryango n’inshuti
zagiye ukibaza uti njye ndinde kuki ntagiye ? nta kindi ni uko Imana igufiteho
umugambi.
Indirimbo
yakiriwe ite ?
Abantu baranyandikira bakambwira ko ari indirimbo yaje
ikenewe ku muntu wese wumva akwiriye guha agaciro amahirwe Imana yamuhaye ku
buzima bwe. Mbona abantu barayishimiye kandi ndanabashimira ko bakomeje kuyumva
no kunshyigikira.
Indirimbo yakozwe na Ishimwe Clement muri Kina Music,
niwe uri kumfasha muri iyi minsi. Ni nawe wayanditse.
Hari
abatekereje ko winjiye muri Kina Music?
Naramwitabaje aramfasha nta kindi.
Hari
indi mishinga mufitanye ?
Kugeza ubu uhari ni ‘Umunsi mushya’. Imana nimfasha nkamugiriraho
umugisha n’ibindi bizakunda.
Uretse
ino ndirimbo hari izindi ndirimbo ufite muri studio?
Kuririmba ndabikunda, ntabwo nzacika intege[…]
indirimbo izajya iza Imana imfashe nkore n’indi kugeza umuhamagaro mfite
urangiye.
Twitege
album ryari ?
Yego igihe nikigera nzabamenyesha.
Ugendera
kuki iyo wandika indirimbo ugendera kuki ?
Akenshi sinzi kwandika ahubwo baranyandikira, njye
nkafata mu mutwe. Abandika ibitekerezo bibavamo cyangwa nkababwira ibitekerezo
bagaheraho. Cyangwa, bakareba ibifite akamaro. Sinavuga ngo igitekerezo kiva
aha ahubwo ngira amahirwe y’uko uwayihimbye ahuza n’amarangamutima nari
mfite[…] haba hari uguhuza n’Imana.
Abamfasha bo baba bafite indi mpano idasanzwe ahubwo
nsanga ibyo nifuzaga gutangaho ibitekerezo nabo biba aribyo bibarimo.
Narabigerageje guhimba numva byaranze.
Ubona
umuziki w’ab’igitsinagore uhagaze ute ?
Mbona muri iyi myaka hari impinduka zidasanzwe mu
muziki uhimbaza Imana ndetse n’usanzwe. Bituruka ku cyizere twahawe n’ubuyobozi
na sosiyete nyarwanda, iyo wagiriwe icyizere werekana ko hari icyo washobora[…]
natwe twibonye mu muziki kandi duhagaze neza.
Mu
ndirimbo umaze gushyira hanze ni iyihe yagukoze ku mutima?
Buri ndirimbo ifite umwihariko kuri njye. Buri ndirimbo
iza bitewe n’ibihe ndimo. Ntabwo navuga ngo iyi ndirimbo ndayikunda kurusha
indi kugeza ubu iyi ndiho ni 'Umunshya
Mushya’.
Iya mbere nahereyeho yitwa ‘Mwana wanjye’ nari ndi mu
bihe byo kwibaruka umwana wanjye wa mbere ntacyo ndusha abatagirirwa ayo
mahirwe ariko nabo nizeye ko bazayagira hari n’izakurikiyeho, buri ndirimbo
ifite ubutumwa n’isomo isigira ubuzima bwanjye.
Ni
iyihe ndirimbo yawe abantu bisanzemo cyane kurusha indi?
Iya mbere ni ‘Mwana wanjye’ ababyeyi barayishimiye.
Ababyeyi bose bayisanzemo, hari nabayikorera amashusho babyaye, umubyeyi abwira
umwana we. Hari n’iyi rero “Umunsi mushya” hari abambwira bati niryo sengesho
ryacu rya mu gitondo na nimugoroba.
Biba
bivuze iki kuri wowe?
Iyo ukoze ikintu ntubone abantu babivuzeho bituma ucika
intege. Bimpa imbaraga zo gukomeza gukora kandi ntari kuvunikira ubusa.
Uvuye
ku isi bikaba ngombwa ko uyigarukaho wumva wagaruka mu buhe buryo ?
Nakwifuza kuba umuntu udasanzwe[…] Akenshi iyo umuntu
apfuye ntabwo uzi uburyo agiye. Abantu bararira ariko ntabwo baba bazi umubano
wari ufitanye n’Imana.
Ngize ibyago nkagenda ntiyejeje, naragiye ntitunganyije
nakwifuza kugaruka ndi undi muntu mushya.
Uhuye
n’Imana wayibaza iki ?
[Aseka cyane] Imana ko tuzayibaza byinshi! Gusa na none
ijambo ry’Imana rivuga ko nitugera mu ijuru byose bitazibukwa ukundi, gusa
kubera ko ubimbajije nayibaza impamvu abantu bakomeje kubabara no kubaho mu
buzima butari bwiza.
Ariko ndibutse naba ngiye kubaza ikibazo mfitiye
igisubizo. Nta bibazo nayibaza kuko turi mu isi y’ibyaha. Imana yaratubwiye ngo
nta byiza tuzabona ku isi ahubwo tuzabona ibyiza tugeze mu ijuru. Ngomba kubaho
ku isi numva ko itagomba kunezeza, tuzababara kugeza igihe byose bizarangirira
Imana nayibwira ikanyijyanira mu ijuru.
Ni
iki wabaza Satani ?
Namubaza impamvu ari kuduteza ibi byose ariko nawe niko
kazi ke.
Ni
iki kigutera ubwoba ?
Ni iherezo ryanjye!
Ni
iki utakazaho amafaranga kurusha ibindi ?
Sinavuga ngo ni iki kuko ibyo ngura byose mba mbikeneye.
Ni
ryari wishimye cyane ?
Ni igihe nabyaraga umwana wanjye w’imfura ndetse n’uwa
kabiri kuko byari inzozi zanjye.
Hari
uwo ubona agaragaza ibimenyetso byo gukunda umuziki ?
Umukuru njya mbona ko hari ibyo akunda bijyanye
n’umuziki cyane gucuranga.
Ni
ryari wababaye mu buzima ?
Ni ibihe byinshi, ariko icyo gihe ni igihe naburaga
umubyeyi wanjye nakundaga.
Mu
myaka itanu umaze ushinze urugo, ni iki wabwira umuntu cyamutera nawe imbaraga
zo kurushinga ?
Urugo ni ishuri. Icya mbere ukura mu mutwe kubera ko
uba uhawe inshingano zo kuba umubyeyi ugiriwe umugisha ukabyara, bituma wagura
umuryango… ikindi bituma umenya ibibera mu muryango rutwigisha.
Imfu
ziri kuba hagati y’abashakanye bicana, gatanya zabaye nyinshi ubona biterwa
n’iki ?
Icya mbere mbona akenshi abantu bashakana batamenyanye,
bari gushakana bakurikiye imitungo naho icya gatatu bashakana batizeranye.
Nabisobanura gato. Iwo wamenyanye n’umuntu nibura 80%
uba uzi imiterere ye, yaba ari myiza ugashima Imana yaba ari mibi ukamenya uko
uzayihanganira. Abantu ni ukutizerana, aha niho hava gufuha.
Ikindi ni ugukurikira imitungo. Ninshaka umuntu
mukurikiyeho imitungo ni hahandi uzasanga mu gihe azaba atampaye uburenganzira
bwo kubyinjiramo hazaho kutumvikana cyangwa nibishira. Ikindi ni ukutavugana
bikwiye.
Ibi
byakemurwa n’iki ?
Ni ugusenga no kubiha umwanya.
Uteganya
kubyara abana bangahe ?
Ubu mfite babiri. Abana ndabakunda ubwo Imana abo
izampa bazaba ari abo.
Wamaze
igihe kingana gute uziranye na Kayumba Aimé mbere y’uko mukundana ?
Twamaze umwaka tumenyana, turakundana nyuma dupanga
gahunda z’urugo!
Wamukundiye
iki ?
Nabanje gushimira Imana. Namukundiye ko afite ubupfura
n’ubumuntu muri we kandi ibyo bikubiyemo ibintu byinshi ntabwo nabivuga ngo
mnbirangize.
Ni
iki yagukundishije ?
Nasanze byinshi tubihuje. Ikindi yatumye mbona ko urugo
ari rwiza.
Gira
icyo ubwira abakunzi bawe dusoza ?
Sinzabatenguha, ikindi nkomeje kubashimira ko
bangaragariza urukundo nokunshyigikira. Nabasaba gukomeza kunshigikira
bagashyigikira n’abandi bahanzi. Bakareba ibihangano byanjye. Ndabizeza ko
ntateze guhagarara. Ndabakunda nta buryarya!
TANGA IGITECYEREZO