Gatsinzi Emery uri mu bagabo bakomeye mu muziki w’u Rwanda, yujuje imyaka 36 maze umugore we Nadia Farid Ishmael amwandikira ubutumwa burebure amubwira ko amukunda kandi ko amukumbuye cyane ndetse intekerezo zikaba zikomeje kugazwa no kuba adahari.
Ubajije umwana muto n’umusaza mukuru izina Riderman, byagorana
gusanga atarizi. Ni mu gihe kuko uyu mugabo amaze imyaka igera kuri 17 atangiye
umuziki yakoreyemo ibitendo byinshi birimo, kuzuza sitade nto no kugira umubare munini w’abafana
banyurwa cyane n’ibihangano bye.
Kuwa 10 Werurwe 1987 ni bwo yabonye izuba, bivuze ko yujuje imyaka 36. Umugore we yamwifurije isabukuru y’amavuko mu buryo budasanzwe, ashyira hanze ubutumwa burebure bumushimira cyane.
Ati: "Umunsi mwiza w’amavuko
rukundo. Nkukunda buri munsi kandi urwo ngukunda ntirujya rurekeraho gukura kuva amaso nahura na we.”
Akomeza agira ati: ”Sinzi uko iteka ubigenza kugira ngo undememo
ibyuyumviro by’urukundo bishya mu bihe byose, ntujya urecyeraho kuntungura waba
uri hafi cyangwa kure, sinzigera ngira irungu hamwe na we, ibyo nakundaga byose nkiri inkumi
byandyoheye kurushaho ungize uwawe kuko mbisangira nawe.”
Yongeraho ati: ”Ubu iyo
nicaye mu bandi tutari kumwe, umutima uba uterera aho uri n'ibitekerezo, iyo
ndebye nabi byisangira wowe. Igihe kinini kuba udahari binyibira ibitekerezo
kandi iyo bibaye hari ubwo nshiduka byarenze igipimo bikandwaza nkabura
igaruriro.”
Nadia avuga ko kandi ikintu
gikomeye yifuza ati: ”Niba hari ikintu kizanshimisha ni ukuzazana imvi nkageza
ku munsi wanjye wa nyuma wo muri ubu buzima tukiri kumwe. Nkwigiraho byinshi
cyane kandi nterwa ishema n'uwo uri we.”
Agaruka kandi ku rukumbuzi afitiye umugabo we uri mu kazi ku mugabane w’u Burayi mu gihugu cy’u Bufaransa, ati:”Nubwo kurera ari uguhozaho, kubana n'umugabo w'imyitwarire n'imyifatire myiza nk'iyawe bigabanya umurimo wo gusobanura igikwiye kuranga umuntu wubaha Imana;
Umubyeyi, umugabo, umwana mwiza, umukwe mwiza, umuvandimwe, incuti
nziza, umukozi witanga, umuntu ukunda igihugu, umujyanama mwiza, umwuzukuru mwiza,
umuntu w'ubumuntu, imfura kuko ibikorwa byawe biriranga bikanasobanura byose .”
Asoza agira ati: ”Urakoze wowe dusangiye roho. Komeza umbere umugabo mwiza n'umubyeyi nahoze nifuriza abana banjye, ni cyo cyonyine nkeneye kandi ibyo byose bituma ngukunda nk'aho bitigeze kubaho.
Urahishiwe kugobera bigashyira cyera biragutegereje hano abakobwa
n'imfura yawe nabo ni uko sinzi aho uzahera. Riderman imigisha ikomeze gutemba mu
buzima bwawe mukundwa.”
Riderman na Nadia Farid Ishmael basezeranye kubana nk'umugabo n'umugore mu 2015, bakaba bafitanye abana 3 barimo babiri bato b'impanga.
Ishmael Nadia yakunze bikomeye kuva ku munsi wa mbere Riderman kugera n'ubu Ikinyacumi kirirenze bamenyanye n'imyaka igera ku munani biyemeje kubana akaramata
TANGA IGITECYEREZO