Umushabitsi mu myidagaduro wamamaye cyane mu muziki n’imideli, Hamisa Mobeto, yatangaje byinshi ku gushyirwa ku rutonde rw’abagore 100 b’ingirakamaro muri Africa, ahishura ko akumbuye u Rwanda cyane anagira inama abari.
Kuwa Kane tariki 09 Werurwe 2023 ni bwo Hamisa Hassan Mobeto
yasangije abamukurikira ubutumwa bw’ishimwe nyuma y'uko ashyizwe ku rutonde rw’abagore
100 muri Africa n’ikinyamakuru cya Ranks Africa kiri mu bikomeye mu gukurikirana
imikorere y’abantu bari mu bisata bitandukanye.
Hamisa yagize ati: ”Imbaraga
z’Imana. Ntewe ishema kuba umwe mu bagore ijana b’ingirakamaro b’abanyafurika.
Kuba narashinze Mobeto Style, nakavuze ko ari cyo gitumye ngera kuri ibi, ariko
abakiliya banjye n’abafana ni mwe mpamvu nyamukuru, mbarimbo ideni, mpora
mbashimira. Nshimiye kandi Ranks Africa yanekerejeho.”
Kuri uyu wa 10 Werurwe 2023 mu kiganiro kihariye yagiranye na InyaRwanda.com, Hamisa Mobeto yavuze uko ku myaka ye 28, yakira urwego agezeho no kuba ashyirwa ku rutonde rw’abari n’abategarugori bavuga rikijyana muri Afrika.
Si ibyo gusa ahubwo ari no mu bafite ubutunzi bukomeye dore ko umutungo we ubarirwa
muri miliyari 5 Frw ndetse afite abamukurikira umunsi ku wundi barenga miliyoni
10 ku mbuga nkoranyambaga.
Yagize ati: ”Mu kuri kuba
abantu babona ibyo ukora ni kimwe, ariko kubona uri mu b’ingirakamaro ni cyo
gikomeye kandi kinejeje, bituma urushaho gukora cyane, binyereka kandi ko ibyo
ndimo gukora byose n'ibyo nifuza mu mideli birimo bigaragara, mu kuri ndishimye kandi
nuzuye ishimwe.”
Ku nama agira
abari bifuza gutera imbere muri Africa yose, yagize ati: ”Aho waba uva hose, abo
mubana bose, komeza uharanire kugera ku cyo wiyemeje. Kora cyane usengere intego
zawe, ntucike intege. Ingorane zose waba unyuramo, wowe shyira umutima ku byo
ukora umunsi umwe, ibyuya wabize n’intego wihaye uzabona ko bitari iby’ubusa bizaguha
ibisubizo byiza.”
Hamisa Mobeto aheruka mu Rwanda mu 2022 aho yari yaje
gushyigikira umunyamakuru, umunyamideli unayihanga Bianca muri Bianca Fashion Hub, yatangaje ko akumbuye cyane abanyarwanda kandi yumva bitinze ngo agaruke. Aragira ati: ”Ndabakumbuye
cyane sinzi ndumva kwihangana binanira ngo nongere kuhagaruka.”
Hamisa Mobeto yabonye izuba kuwa 10 Ukuboza 1994, yamamaye cyane mu
marushanwa y’ubwiza mu myaka ya za 2011, aho yabaye Igisonga cya Kabiri cya Miss
Indian Ocean.
Yitabiriye Miss Tanzania 2011 ndetse na Miss University Africa
2012, hose akagenda aza mu b’imbere. Yahatanye ibihembo bikomeye muri Africa, bimwe akanabyegukana nka Swahili Fashion Week Awards, Black
Entertainment, Film, Fashion, Television, Arts na Sports Awards [BEFFTA Awards]
kimwe na Tanzania Digital Awards.
Uretse kandi iby’ubwiza n’ubushabitsi mu mideli, Hamisa Mobeto ni
umuhanzi unifashishwa no mashusho y’indirimbo. Umuziki yawinjiyemo mu mwaka wa
2018, ashyira hanze indirimbo yise ‘Madam Hero’ yanakunzwe ikarebwa na za
miliyoni kuri Youtube.
Aheruka gutangiza Label y’umuziki yitwa Mobeto Music nyuma ya Mobeto Style inzu ikomeye mu mideli. Ni umubyeyi w’abana babiri barimo umukobwa witwa Fantasy Majizzo yabyaranye na Francis Ciza na Deedalayan Abdul Naseeb yabyaranye na Diamond Platnumz.
TANGA IGITECYEREZO