Ibyishimo ni byose ku muraperi Bushali wageneye ubutumwa B Threy amushimira ko ateye intambwe ikomeye, nyuma y’uko agiye gukora ubukwe n’umukunzi we Keza bamaranye igihe kinini.
Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda.com, Bushali yavuze ko atewe ishema n’umuvandimwe we B Threy ugiye gukora ubukwe, amushimira kubw’igitekerezo yabasangije nka Gang.
Bushali yakomeje avuga
ko ari iby’agaciro kubona umuvandimwe basangiye akabisi n’agahiye ateye
intambwe ya kigabo, ndetse avuga ko ari nawe utsinze igitego muri Gang yose.
Yagize ati: “Ni iby’agaciro
ku muniga wange B Threy, ubu turi mu myiteguro kandi byaradushimishije kuva ku
munsi wa mbere. Ubu ikigezweho turi guhanagura amakoti, ku buryo umunsi w’ejo ari
ibirori.’’
B Threy aherutse
kubwira inyaRwanda.com ko iki ari icyemezo yafashe, kandi ko nk’umugabo ari iby’agaciro
kubana no guha agaciro uwo ukunda.
B Threy ubukwe bwe
buteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatandatu, aho buzaba ari ubukwe buteganyijwe
kwitabirwa n’abahanzi ndetse n’abaraperi batandukanye, barimo n’itsinda rye rya
KinyaTrap.
Usibye ubu bukwe uyu
muhanzi afite igitaramo kizaba kuri uyu wa Gatandatu kizakurikira ubukwe, aho
kizabera kuri Institut Français Kigali, guhera ku i saa kumi n’ebyiri za
nimugoroba, aho azaba anamurika EP ye yise For Life.
Bushali yashyigikiye ndetse ashimira B Threy n'umugore we
Keza witegura gushyingiranwa na B Threy
B Threy ari mu myiteguro y'ubukwe
Ubukwe bwa B Threy na Keza buzaba ejo kuwa 11 Werurwe 2023
Nyuma y'ubukwe abantu benshi biteguye igitaramo
TANGA IGITECYEREZO