Ku nshuro ya gatatu hagiye gutangwa ibihembo bya The Choice Awards (2022); ibi bihembo bikaba bitangwa na ISIBO TV iri ku isonga muri Televiziyo z’imyidagaduro zikomeye mu gihugu.
Kuri iyi nshuro harimo ibyiciro 13, bihatanyemo abantu
babarizwa mu nguni zose z’imyidagaduro. Muri aba harimo abakora filime,
abaririmbyi n’abandi. Uyu munsi InyaRwanda ikaba yahisemo kubaha incamake kuri
batanu, bazatoranywamo umuhanzikazi wahize abandi.
Muri iki cyiciro hahatanyemo Bwiza, Alyn Sano, Ariel
Wayz, Butera Knowless na Marina.
Gutora muri The Choice Awards byatangiye ku wa 4
Werurwe 2023, bikazasozwa ku wa 25 Werurwe 2023. Ibihembo biteganyijwe ko
bizatangwa tariki 26 Werurwe 2023, muri Park Inn Hotel by Radisson mu mujyi wa
Kigali.
Amatora ari kubera kuri events.noneho.com kuri
inyaRwanda.com. Ubu ushaka guha umwe mu bahatanye amahirwe, wakanda hano
Bwiza
Ubusanzwe yitwa Bwiza Emerance, abarizwa muri KIKAC
Music, label ifasha abahanzi.
‘Bwiza’ yabaye uwa mbere watsinze irushanwa rya ‘The
Next Diva’ rizajya ritegurwa buri myaka ibiri na KIKAC Music, mu rwego rwo
gushakisha impano z’abakobwa mu muziki.
Uyu mukobwa w’imyaka 22 asanzwe yiga ibijyanye
n’Ubukerarugendo, muri Mount Kenya University. Uyu muhanzikazi yamuritswe na
KIKAC Music Label, ku wa 17 Nzeri 2021.
Amaze kumenyekana mu ndirimbo zitandukanye nka Ready,
Exchange, Painkiller aheruka gushyira hanze n’izindi.
Bwiza uri mu bahanzikazi bazamukanye ingoga ari mu bahataniye igihembo
REBA PAINKILLER, INDIRIMBO BWIZA AHERUKA GUSHYIRA HANZE
Alyn
Sano
Ubusanzwe yitwa Shengero Aline Sano. Uyu muhanzikazi ni umwe
mu bakunzwe muri iki gihe, ndetse bari kwitwara neza.
Alyn sano yatangiye umuziki mu buryo bw’umwuga mu 2016.
Yamenyekanye cyane mu myaka yo mu 2018, mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyo yise
‘Naremewe Wowe’ n’izindi.
Avuka ari uwa gatatu mu muryango w’abana batanu. Ahuza
amateka n’abandi bahanzi bo mu Rwanda n’ahandi ku Isi, barereye impano yo
kuririmba muri korali zo mu nsengero bigakomeza inganzo yabo.
Uyu muhanzikazi nawe ari mu bahataniye igihembo muri uyu mwaka, cy’umuhanzikazi mwiza muri The Choice Awards.
Alyn Sano nawe ahataniye igihembo cy'umuhanzikazi mwiza
REBA INDIRIMBO AHERUKA GUSHYIRA HANZE
Ariel
Wayz
Uyu mukobwa ni umwe mu bahagaze neza mu muziki.
Ubusanzwer yitwa Uwayezu Ariel, yavukiye mu Karere ka
Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali mu 2000. Ni uwa Gatandatu mu bana barindwi
bavukana nawe. Yasoje amasomo y’umuziki ku Nyundo mu 2018.
Mu buhanzi bwe afatira urugero kuri Bruno Mars, ndetse
n’umwongerezakazi Ella Mai Howell.
Uyu mukobwa yitabiriye irushanwa rya The Voice Afrique Francophone, muri Afurika y’Epfo.
Ariel Wayz ni umwe mu bahatanye
REBA INDIRIMBO UYU MUHANZIKAZI AHERUKA GUSHYIRA HANZE
Marina
Ni umwe mu bahanzi b’abanyempano itangaje, mu muziki
nyarwanda. Ubusanzwe akomoka mu karere ka Rwamagana mu Burasirazuba.
Uyu mukobwa yatangiye umuziki mu 2017, icyo gihe
yamenyekanye mu bihangano bitandukanye
birimo nka ‘Byarara bibaye’, ‘Bikakubera’, ‘Karibu’, ‘Log out’, ‘Tubisubiremo’,
‘It’s Love’ yakoranye na Uncle Austin na ‘Love You’ n’izindi.
Marina ahataniye iki gihembo cy'umuhanzikazi w'umwaka, muri The Choice Awards 2023
UBU AHERUKA GUSHYIRA HANZE INDIRIMBO YISE “OK’’ YAHURIYEMO NA LI JOHN
Butera
Knowless
Ingabire Jeanne Butera [Butera Knowless] ni umwe mu
bahanzikazi bafite izina rikomeye mu Rwanda. Niwe wenyine mu b’igitsinagore
ufite ibigwi byo kuba abitse igikombe cya Primus Guma Guma Super Star, yatwaye
ubwo yabaga ku nshuro yayo ya gatanu.
Uretse ibyo, niwe wenyine mu bagore bo mu kiragano cye
ufite album nyinshi. Amaze kubaka ibigwi bikomeye, ku buryo hari benshi abera
urugero mu muziki.
Butera Knowless ni umwe mu bamaze kungukirwa bikomeye n’umuziki, kuko yiyishyuriye amashuri ya kaminuza ndetse mu 2017 yahawe Impamyabumenyi mu Ishami ry’ubukungu muri Kaminuza yigenga ya Kigali, n’ibindi bikorwa byinshi atifuza gushyira mu itangazamakuru.
TANGA IGITECYEREZO