Ni ubutumwa bugizwe n’amafoto 7 uyu mugore aba yambaye imyambaro
ya Aloyo Yoga, imwe mu makompanyi agezweho mu mideli buherekejwe n’amagambo
agira ati: “Nshimiye abantu batandukanye twahuye, uyu munsi wari umunsi mwiza w’akazi."
Ibi nyamara sibyo abantu batinzeho cyane ahubwo ubwoko bw’isaha Georgina
yari yambaye, nibwo bwagarutsweho.
Iyi saha ya Casio iherutse kugarukwaho na Shakira muri ‘BZRP Music
Session #53’ yahuriyemo na Bizarrap yibasiyemo Gerard Pique bahoze bakundana, avuga
ko kuba yaramusize agasanga Clara Chia biciriritse cyane.
Ibi Shakira yabigereranije no kuba umuntu yareka kwambara isaha yo
mu bwoko bwa Rolex, akambara Casio.
Kuba Georgina yagaragaye yambaye Casio benshi bavuze ko atari
umwanzuro waje gutyo gusa, ahubwo bisa nk’aho yatangaga ubutumwa agaragaza ko ashyigikiye
Gerard Pique mu itandukana rye na Shakira.
Isaha umugore wa Cristiano yari yambaye ya Casio byemezwa ko
iciriritse cyane aho ihagaze ibihumbi bitagera kuri 30Frw, amafaranga macye cyane
ugereranije n’imilinga n’imyambaro uyu mugore asanzwe yambara.
Georgina akaba ari mu bagore bavuga rikijyana aho akurikirwa na
miliyoni 46.9 kuri Instagram honyine, umutungo we ukaba ubarirwa muri miliyari
10Frw.
Ni mu gihe umukunzi we Cristiano Ronaldo ari na we wa mbere ukurikirwa kuri uru rubuga, akurikirwa na miliyoni 539 akagira umutungo ubarirwa muri miliyari 490Frw.
Imyambaro ya Aloyo Yoga niyo Georgina yari yambaye icyavugishije abantu ni isaha ya Casio, kanda hano urebe mu mafoto 7 isaha yari yambaye neza
Georgina kwambara isaha ya Casio y'amadorali atagera kuri 30, byagaragaye nk'ikimenyetso cy’uko ari ku ruhande rwa Gerard Pique
Georgina Rodriguez na Cristiano Ronaldo banafitanye abana, kuri ubu bose babana muri Saudi Arabia
Gerard Pique na Shakira uheruka kumwibasira mu ndirimbo nyuma y’uko batandukanye, amubwira ko kumusiga ari nko kureka kwambara Rolex ukajya kwambara Casio