Kigali

SKOL yahuje abarimo Orchestre Impala na Bushali mu gitaramo i Muhanga

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/03/2023 14:48
0


Uruganda rwa SKOL Brewery Ltd rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye, rwatangaje ko rugiye gutangiza ibitaramo bizagera mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda rwise "Nyega Nyega na Skol Lager" bizaririmbamo abahanzi batandukanye bo mu Rwanda.



Ibi bitaramo bizafungurwa n’ikizabera mu Karere ka Muhanga ho mu Ntara y’Amajyepfo kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Werurwe 2023, bizakomeza no ku wa Gatandatu tariki 11 Werurwe 202, ku kibuga cy'umupira cya Seminari ya Kabgayi.

Abanya-Muhanga bazataramirwa n’abahanzi barangajwe imbere na Orchestre Impala, umuraperi Bushali, Mr Kagame ndetse na Papa Cyangwe. Ibi bitaramo bizajya bitangira saa munani z’amanywa bisozwe saa moya z’ijoro.

Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri SKOL, Tuyishime Karim yabwiye InyaRwanda ko ibi bitaramo bigamije kwegera abakiriya ba SKOL no gukomeza kubumvisha ku cyanga cya ‘Skol Lager’.

Yavuze ko kwinjira muri iki gitaramo bisaba ko umuntu agura Skol Lager ebyiri. Ati “Abakunzi ba SKOL mu Mujyi wa Muhanga turabateganyiriza kubaha imyidagaduro binyuze mu muziki mwiza bazacurangirwamo na Impala, Bushali, Mr. Kagame na Papa cyangwe."

"Byumwihariko ibinyobwa byacu byose bizaba biri ku kiranguzo, aho kwijira usabwa kugura SKOL Lager 2 ntoya gusa ku mafaranga 1000Frw gusa.”

SKOL itangije ibi bitaramo mu gihe iherutse gukora ibirori byo kwizihiza imyaka 13 ishize iri ku isoko ry’u Rwanda, byabaye ku wa 26 Gashyantare 2023. Mu kwizihiza iyi sabukuru, SKOL yaboneyeho no gusogongeza abakiriya icyanga cya SKOL Lager iri mu icupa rishya.

Ibi bitaramo by’abahanzi byateguwe bizafasha muri gahunda y’uru ruganda yo kumenyekanisha iki kinyobwa cya Skol Lager, kimaze imyaka 58 cyengerwa muri Afurika.

Ubwo hizihizwaga iyi sabukuru y’imyaka 13, Umuyobozi Ushinzwe imenyekanishabikorwa muri SKOL, Marie-Paule Niwemfura yavuze ko benshi batari bazi ko ‘SKOL Lager ari inzoga ifitanye amateka akomeye n’Abanyafurika.'

Orchestre Impala, Bushali, Papa Cyangwe na Mr Kagame babimburiye abandi bazaririmba muri ibi bitaramo bizagera mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda.

Impala, Bushali na Papa Cyangwe bamaze igihe bagaragara mu bitaramo  bitandukanye na Mr Kagame. 

Bushali uzwi mu ndirimbo nka 'Kirika', 'Kurura' n'izindi agiye gutaramira abanya-Muhanga 

Mr Kagame uherutse gusohora indirimbo 'Warandinze' yakoranye na Mushiki we Flawa, agiye gufasha abanya-Muhanga kumva icyanga cya SKOL Lager 

Orchestre Impala biteguye gususurutsa abo mu Ntara y’Amajyepfo 

Papa Cyangwe uzwi mu ndirimbo nka 'It's Okay', 'Yale Yale', 'Remedy' n'izindi' agiye kuririmba mu bitaramo bigamije kwamamaza SKOL Lager 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND