Amafaranga si yo shingiro ry’urukundo, ariko ko mu rukundo hakenerwa ibintu byiza kandi akenshi usanga bihenze ndetse abagore n’abakobwa benshi bagahura n’ikibazo cyo kubasha guhitamo uwo gukundana nawe aho akenshi bahitamo gusanga abakize.
Ibi bikunze kubaho aho bivugwa ko urukundo rw’ubu rusigaye rugurwa, hashingiwe ku kuba abakobwa bakunda abahungu bafite imitungo n’amafaranga, ibi abenshi bita gukora ikofi mu mvugo zubu ndetse na bamwe mu bahungu bagakunda abakobwa bafite amafaranga.
Nk’uko tubikesha urubuga rwa Elcrema, aha turareba zimwe mu nyungu abakobwa bavana mu gukundana n’abahungu bafite amafaranga:
1.Ukoresha amafaranga make
Mu rukundo bibaho ko habaho uburyo bwo gukoresha amafaranga ku mpande zombi mu rwego rwo kurushaho gufatanya. Gusa iyo umugabo adahagaze neza ku mufuka usanga kwa gukoresha amafaranga bihengamira ku ruhande rw’umugore gusa ndetse akaba yanakoresha amafaranga menshi mu kurushaho guhaza ibikenewe byose.
Aha rero niho usanga abakobwa cyangwa se abagore bakunda abagabo bafite amafaranga kuko bibagabanyiriza amafaranga yo gukoresha bagakoresha make ku nyungu rusange andi bakayakoresha ku giti cyabo dore ko burya abakobwa bakenera ibintu byinshi bitandukanye ugereranyije n’abagabo. Mu bo abakobwa bakenera harimo; Imisatsi, inzara, amavuta, make ups n'ibindi.
2.Ubona ibyo ushaka
Umusore ukennye ashobora kuba azi gutereta, afite amagambo meza aryoshye, ariko bikarangirra aho. Umukobwa aho ava akagera akunda ibintu byiza, kandi akeza karigura nta wutabizi, wa musore ukennye bizamugora cyane kugushakira ndetse no kukubonera ibyo ushaka byose cyane ko nawe akenshi usanga ibyo ashaka atabyibonera uko bikwiye.
Iyi ni imwe mu mpamvu zitera abakobwa benshi kureka abakunzi babo kuko bakennye bagasanga abifite kuko babaha ibyiza bashaka, byaba ibyo kurya, imyambaro, gutemberera ahantu heza h’inzozi zabo n’ibindi.
3.Inshuti n’umuryango bawe barishima
Mu rugendo rwawe rwo gukundana nta wundi ukundira uretse wowe ubwawe, ariko tubwizanye ukuri kandi kuriho, iteka uzasanga ubuzima bwawe bushingiye kuri ba bantu bakwitaho kandi bagukurikiranira hafi mu buzima bwa buri munsi. Ba bantu batifuza kukubona ubabaye cyangwa ubayeho nabi, ntibanakishimira kukubona ukundana n’umuntu utabasha kukwitaho ngo aguhaze uko bikwiye.
Bashobora kutabikwereka cyangwa ngo babikubwire kuko biragoye kwiha guhanura umukobwa uri mu rukundo ariko ukuri guhari ni uko ababyeyi n’abavandimwe ndetse n’inshuti zawe, hatajemo iby’amashyari banezezwa no kubona ukundana n’umusore ukize kuko baba bizeye ko uko biri kose azakwitaho ntugire ikibazo kuko azaguhaza muri byose.
4.Utegura imishinga y’igihe kirambye
Kereka udafite gahunda yo kubana n’uwo mugabo, ni bwo udashobora kwishimira gukundana nawe cyane ko nta n’impamvu igaragara y’urwo rukundo. Aha umuntu ashobora kwibaza, uko utegura ubukwe, uko wifuza kubaho na nyuma yabwo n’ibindi byagusha ku byiza byo gukundana n’umugabo ukize.
Umugabo ukize azaguha icyizere cyo kuba wategura umushinga cyangwa imibereho yo mu buzima buri imbere kandi irambye kuko waba ufite icyizere ko bizakorwa uko bikwiye.
5.Ntuhangayikira cyane uko uzabaho
Iyo umuntu wese ava akagera nta wudakunda ubuzima bwiza. Ndetse mu Kinyarwanda baca n’umugani ugira uti "Nta wanga aheza arahabura", bivuze ko no mu rukundo nta wifuza umugabo mubi, nta wutifuza kubaho akennye n’ubwo bibaho ko ibyo bibi umuntu yahura nabyo ariko si byo byifuzwa. Gukundana n’umuhungu ukize, bizaguha icyizere cy’ubuzima bukunejeje ndetse binakurinde kubaho uhangayikishijwe n’ubuzima bw’ejo hazaza.
Dusoza, aha byumvikane neza wakira, wakena ,urukundo rurizana. Mukobwa, ntuzasige umuhungu mukundana kuko akennye ngo wirukire ukize kuko urukundo si ubutunzi. Ubukire bushakiwe hamwe buryoha cyane kurenza ubwo usanze kuko ubwo usanze ntuba uzi uko bwaje.
Bizaba amahirwe kuri wowe nukunda kandi ugakundwa n’uwo muhungu cyangwa umukobwa ukize, ariko nibitanabaho ntuzumve ko ishyano rikugwiriye, bizagutere ishyaka ryo gukora cyane ufatanyije n’umukunzi wawe ubwo bukire muzabugeraneho, mwishimane muri byose.
TANGA IGITECYEREZO