Umuririmbyi Itahiwacu Bruce wamamaye mu muziki ku izina rya Bruce Melodie yerekeje mu gihugu cya Kenya, aho yagiye gukorana indirimbo n’abahanzi Bien Aimé Baraza wo mu itsinda rya Sauti Sol ndetse na Bahati uri mu bakomeye mu ndirimbo ziramya zigaha ikuzo Imana.
Uyu muhanzi uherutse gushyira ahagaragara indirimbo
zirimo ‘Funga Macho’ yahagurutse ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i
Kanombe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Werurwe 2023 yerekeza mu
gihugu cya Kenya.
Umwe mu bashinzwe inyungu za Bruce Melodie yabwiye
InyaRwanda ko uyu muhanzi ‘Yerekeje muri Kenya gukorana indirimbo na Bien-Aime wo
muri Sauti sol hamwe na Bahati.’
Bruce Melodie aherutse kugira uruhare mu kubyutsa
umubano hagati ya Harmonize na Bahati nyuma y’igihe cyari gishize badacana
uwaka.
Bien Aimé Baraza ugiye gukorana indirimbo na Bruce
Melodie aherutse i Kigali ari kumwe n’itsinda rye rya Sauti Sol aho
basusurukije ibirori bya Basketball. Banitabiriye umuhango wo Kwita Izina.
Uyu mugabo yabonye izuba ku wa 28 Ukuboza 1987, ni
umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, umucuranzi wa gitari n’umuhanga mu
gucuranga piano.
Mu Ugushyingo 2021, afatanyije na Aron Rimbui basohoye
album bise “Bald Men Love Better”. Ari kumwe na Sauti Sol bakoze indirimbo nka
'Lil Mama', 'Suzanna', 'Kuliko Jana', Short N Sweet' n'izindi.
Bruce Melodie agiye gukorana indirimbo na Bien-Aime
nyuma y’uko muri Werurwe 2022 byari byatangajwe ko ari gukorana indirimbo na
Sauti Sol.
Icyo gihe bimwe mu binyamakuru byo muri kiriya gihugu,
byavugaga ko Sauti Sol yanyuzwe n’uburyo Bruce Melodie yitwaye mu gitaramo
yakoreye mu kabyiniro ko muri Kenya.
Si ubwa mbere, Bruce agiye muri Kenya, kuko aheruka kuhakorera urugendo rwo kumenyekanisha ibihangano bye mu bitangazamakuru birimo nka Media Max Group, Kiss Fm, KTN, K24, Trace Tv & Radio, NTV Lit 360, Boomplay Kenya na Nation FM.
Bahati ni umuririmbyi w’umunya-Kenya wavukiye muri
karitsiye y’abakene ya Mathare mu Mujyi wa Nairobi. Yabuze umubyeyi we (Nyina)
ubwo yari afite imyaka itandatu y’amavuko.
Bahati aherutse kubwira BBC Africa ko Se yahise amuta
we n’abavandimwe be, batangira ubuzima bwo kwishakira icyo kurya. Ati “Byari
bigoye cyane.”
Izina rye rizwi cyane muri Kenya binyuze mu ndirimbo
zihimbaza Imana. Ndetse, yanatsindiye igihembo cy’umuhanzi wa Gospel mu bihembo
Afrima Awards.
Aherutse kuvuga ko ashaka gukora cyane, izina rye
rikavugwa cyane muri Afurika, kandi agafasha urubyiruko rutishoboye.
Bahati uzwi mu ndirimbo nka ‘Mama' asanzwe afite
umugore witwa Diana B nawe usanzwe ari umuririmbyi. Uretse abana be bwite,
anafite undi mwana arerera yakuye mu kigo nawe yakuriyemo.
Ati “Kuba tubanye imyaka umunani (n'umugore we) binyibutsa aho navuye
ariko cyane cyane bigatuma ndushaho gukomeza guca bugufi.”
Bruce Melodie yafashe indege yerekeza muri Kenya aho
agiye gukorera indirimbo ebyiri
Mu ijoro ry’uyu wa Gatatu, nibwo Bruce Melodie yahagurutse ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali
Bien Aimé Baraza ategereje Bruce Melodie kugira ngo bakoranye indirimbo
Bahati uri mu baririmbyi bakomeye muri Kenya agiye gukorana indirimbo na Bruce Melodie
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SELUBARA' YA BRUCE MELODIE
TANGA IGITECYEREZO