Umuhanzikazi Audia Intore yakoze igitaramo cye cya mbere yamurikiyemo album ye ya mbere yise “Uri Mwiza Mama” yatuye umubyeyi we utakiriho. Ataramira abakunzi nyuma y’uko abasore b’ibigango bamugejeje ku rubyiniro ari mu ngobyi ya Kinyarwanda.
Cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 8
Werurwe 2023 i Gikondo ahasanzwe habera Expo. Muri iki gitaramo yazirikanye
abahanzi bataramye u Rwanda barimo umuhanzikazi wagwije ibigwi, Cécile
Kayirebwa, Mutamuriza Annociata [Kamaliza], Uwera Florida n’abandi.
Ni igitaramo yahuje no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga
w’umugore ku Isi hose, aho kuri iyi nshuro insanganyamatsiko igira iti “Ntawe
uhejwe: Guhanga udushya n’ikoranabuhanga biteza imbere uburinganire.”
Mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi no gushima, Audia
yahaye impano yihariye Mariya Yohana, Nyiranyamibwa Suzanne ndetse na ‘Uwanjye
Mariya’ Mukuru wa ‘Kamaliza’ ndetse na Arnold [Umwuzukuru wa Florida] wakiriye
impano ya Uwera Florida. Aba babyeyi bafashwe n’amaramgamutima buri wese ubona ko
ibyishimo byamurenze.
Audia yavuze ko ‘aba babyeyi bataramye u Rwanda’ aribo
yubakiyeho inganzo ye. Ati “Kuri njye ni ababyeyi, ndabubaha cyane… Nta mpamvu
n’imwe yatuma ntabashima imbere y’Abanyarwanda uyu munsi.”
Uyu mukobwa yavuze ko akunda u Rwanda, kandi arashaka
kuzakomeza gutarama u Rwanda anataramira Abanyarwanda.
Muri iki gitaramo kandi yashimye umuryango wa Kayumba
na Nina babaye imbarutso yo gukora umuziki kwe. Uyu mukobwa yavuze ko uyu
muryango ari we wamukoresheje indirimbo ya mbere bamujyana muri studio.
Audia aherutse kubwira InyaRwanda ko iki gitaramo
yagihuje n’Umunsi Mpuzamahanga w’umugore mu rwego rwo kugaragaza uruhare
rw’umugore mu buzima bwa muntu.
Yavuze ko gutura iyi album umubyeyi we no kuyihuza
n’umunsi Mpuzamahanga w’umugore, biri mu byatumye yifashisha abahanzikazi
barimo nka Mariya Yohana, Nyiranyamibwa Suzana na Sofia Nzayisenga.
Ikirenze kuri ibyo, uyu muhanzikazi avuga ko aba bahanzikazi
aribo akomoraho inganzo.
Ati “Nibanze ku babyeyi bakuze kuko nibo ntoraho iyi
nganzo Nyarwanda ingize uwo ndiwe none bambereye abajyanama ba buri munsi kuko
iyo hatabaho aba babyeyi bambanjirije nari kumanjirwa nkabura inganzo itsitse
kuko nta soko nari kuba mvomaho.”
Muri
iki gitaramo yaririmbye mu bice bibiri:
Mu gice cya mbere yageze ku rubyiniro ari kumwe
n’abacuranzi be ahagana saa 20: 21’ aririmba zimwe mu ndirimbo ze yahereyeho mu
rugendo rwe rw’umuziki.
Umwe mu bacuranzi be Clement usanzwe ari Producer
w’indirimbo, yashimye abitabiriye iki gitaramo, yifuriza umunsi mwiza
Mpuzamahanga abagore bose.
Iri tsinda ryacurangiye Audia Intore ryitwa Kesho Band
ribarizwamo abarimo Jado ucuranga piano, Djembemn uvuza jembe, Sam ucuranga
gitari ‘base’ ndetse na Christian uvuza ingoma.
Audia yinjiriye mu ndirimbo nka ‘Akwiye ikamba’ iri
kuri album ye, akomereza ku ndirimbo ‘Umutoni’ na ‘Araje’. Asoje kurimba iyi
ndirimbo yagize ati “Mu meza neza? Ndabashimiye ko mwaje.”
Ageze ku ndirimbo ‘Impundu’ yasabye abantu guhaguruka
bagafatanya nawe kuyiririmba cyane ko ari imwe mu zumvikanisha umusanzu w’umugore.
Muri 2012 nibwo Audia yatangiye gusubiramo indirimbo
z’abandi bahanzi b’abanyarwanda n’abandi.
Nyuma yaho nawe atangira gukora indirimbo ze ku giti cye.
Mu gice cya kabiri yagarutse yahinduye imyambaro.
Aririmba indirimbo nka ‘'Uri mwiza', 'Simbi ryanjye' yakoranye Bill Ruzima
imaze umwaka umwe isohotse, 'Rwangabo' ndetse na 'Bisangwa'.
Umurishyo wa nyuma w’iki gitaramo wavuze saa 23: 20’.
Ni nyuma y’uko Mariya, Mukuru wa Kamaliza amuhaye impano y’urumuri.
Ubwo yaherezaga iyi mpano Audia, Mariya yavuze ko
'ntabwo twari tuziko tuzabona abana b'abanyarwanda bazi Ikinyarwanda, batarama
u Rwanda'. Ati "Uru rumuri rero ndarumuhaye'.
Yabanjirijwe
ku rubyiniro n’umukino ‘Ubuzima buzima’ n’abandi yatumiye muri iki gitaramo:
Uyu mukino wiswe “Ubuzima buzima” ni wo wafunguye iki
gitaramo ahagana saa 19:24’ wagarutse kandi witsa cyane ku kugaragaza uburyo
umugore ariwe soko y’ubuzima n’uburere bwa muntu muri rusange.
Wakinywe n’abarimo umusizi Carine wahatanye mu
marushanwa ya ArtRwanda-Ubuhanzi. Yari kumwe na Muteterazina Shiffa na Umuhoza
Solange baserutse mu myambaro y’icyatsi kibisi yitwikiriye amababi y’igiti
cy’imyembe.
Uru rubyiruko rwakiriwe ku rubyiniro
n’umukirigitananga Sophia Nzayisenga wanzitse mu ndirimbo zirimo nka “Abagore
turashoboye’. Iyi ndirimbo ye, igaruka ku kumvikanisha uburyo umugore ashoboye,
kandi binagaragarira mu mateka yo hambere y’u Rwanda.
Nyuma yo kuririmba iyi ndirimbo, uyu mubyeyi yabwiye
abagore bagenzi ko uyu munsi ari bo wahariwe, ashimira abagabo baje
kubashyigikira muri iki gitaramo.
Ati “Uyu munsi ni uwacu bagore, bagabo mwihangane.
Ariko namwe turabashimira ko mwaje kudushyigikira.”
Yanaririmbye indirimbo ye yise ‘Nyambo’ asoje ashimira
abitabiriye iki gitaramo ku kuntu bamwakiriye.
Nzayisenga Sophia, ni umuhanzikazi gakondo
n’umucuranzi w’inanga wabigize umwuga akiri umwana muto.
Se Kirusu Thomas wataburutse mu 2010, ni we
wamwigishije gucuranga inanga. Nzayisenga yisunze inanga amaze gucurangira mu
bihugu birimo Uganda, Kenya, U Bufaransa, Misiri, u Budage, Tanzania, u Buholandi,
u Bubiligi n’ahandi.
Uyu mubyeyi azwi mu ndirimbo zirimo 'Intarindwa',
‘Inkwashi', 'Inyangezi', 'Inkerakurima', Nyiranduza' n'izindi.
Uruyange
rw’Itorero Intayoberana nibo bari batahiwe:
Aba bana nibo begukanye umwanya wa kabiri mu irushanwa
ry’abanyempano mu muziki rya East Africa’s Got Talent ryabereye mu Mujyi wa
Nairobi muri Kenya.
'Got Talent' ni amarushanwa aca kuri za televiziyo
(reality TV show) yo kugaragaza impano, yatangijwe mu 2006 n'umwongereza Simon
Cowell.
Binjiriye mu ndirimbo zubakiye ku muco Nyarwanda,
akaruru k’ibyishimo, amashyi n’impundu biranga intore banyura benshi.
Aba bana bari barangajwe imbere n’umutoza wabo Nsangwa
Aline Kayigemera. Ku rubyiniro bari kumwe n’abakaraza, abaririmbyi, umucuranzi
wa gitari n’abandi babashije gutanga ibyishimo muri iki gitaramo.
Uruyange ni igice cy'abana cy'itorero Intayoberana
rizwi mu mbyino gakondo mu Rwanda. Baherutse kugaragara mu gitaramo ‘Igitaramo
Iwacu’ Intayoberana bakoreye kuri L’Espace ku Kacyiru.
Nyiranyamibwa
Suzanne, umunyamuziki waboneye benshi izuba:
Uyu mubyeyi yari amaze igihe kinini atagaragara mu
bitaramo mu Rwanda. Nawe, yavuze ko yari akumbuye gutaramira Abanyarwanda,
ashima Audia Intore wamutumiye.
Mbere yo kuririmba yagize ati “Ndabakunda cyane.
Ndishimye cyane. Hari abo duherukana cyane, bamwe ndabona mwarabaye inkumi
abandi ni abagabo. Kandi ndashimira Audia Intore ni we watumye bishoboka ko nza
kubataramira.”
Nyiranyamibwa Suzanne ni umuririmbyi w’inararibonye
waboneye benshi izuba mu bahanzi nyarwanda. Mu 2016, nibwo yatangaje ko
yagarutse gutura mu Rwanda nyuma y’imyaka irenga 40 abarizwa mu Bubiligi.
Yinjiriye mu ndirimbo ye yise ‘Uraho Rwanda’, akomereza
ku ndirimbo ‘Nimuberwe bakobwa’ ndetse na ‘Gira ubuntu’ yakomeje urugendo rwe
rw’umuziki.
REBAHANO AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SIMBI RYANJYE’ YA AUDIA INTORE NA BILL RUZIMA
Cyusa
Ibrahim yitwaje itsinda rimucangira ryitwa ‘Direction Band’:
Mu gihe abandi bahanzi bacurangiwe n’itsinda rya
‘Kesho Band’, Cyusa Ibrahim yazanye abacuranzi be basanzwe bakorana bitwa
‘Direction Band’.
Yinjiriye mu ndirimbo ‘Mama’ yakoreye umubyeyi we,
ayihuza no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abari n’Abategarugori mu rwego rwo
kubacyeza.
Mama’ iri mu ndirimbo Cyusa yahimbye ‘cyera’ ziri no
kuri Album ye ya mbere atigeze asohora. Ndetse, uyu muhanzi avuga ko afite
indirimbo azasohora kugeza mu 2024.
Asoje kuririmba iyi ndirimbo yagize ‘Iyi ni indirimbo
nahimbiye ababyeyi mwese muri hano… Ndabakunda kubera ko muri icyambu cy’Imana.
Nzahora mbaririmba.”
Uyu muririmbyi yigeze kubwira InyaRwanda ko indirimbo
‘Mama’ yayihimbye mu 2016 agenda ayivugurura mu bihe bitandukanye ayijyanisha
n’ibyumviro n’ishimwe afite kuri Nyina wamwitayeho uko ashoboye kuva Se
yakwitaba Imana akiri muto.
Yavuze ati “Iyo urebye ubuzima twabanyemo nyuma ya
Jenoside nyuma y’uko nta mubyeyi nari mfite w’umupapa wo kuba ya nyitaho
akambera aha bombi, akampa igitsure cya kibyeyi […] Buriya hari ijambo ab’iki
gihe bajya bavuga ngo ‘bubahwe’ ababyeyi, ‘aba-single mother’ bubahwe.”
Akomeza ati “Mama yubahwe ariko cyane cyane umubyeyi
umwe usigarana inshingano zo kwita ku bana. Ni ukuri ni imbaraga zikomeye
kugira ngo urere umwana akure nyuma ya Jenoside aho nta kazi kabaga gahari, aho
nta mikoro, ibintu byose byazambye. Ariko we akihangana akakurera kugeza ubwo
ubaye umugabo.”
Yasabye abitabiriye iki gitaramo gukomera amashyi
Perezida Kagame wahaye ijambo abari n’abategarugori mu Rwanda. Yahise yanzika
mu ndirimbo ‘Migabo’ yahimbiye Perezida Paul Kagame. Ati “Ndayimutuye aho ari
hose.”
Mu butumwa Perezida Kagame yanyujije ku rubuga rwa
Twitter kuri uyu wa 8 Werurwe 2023, yifurije Umunsi Mpuzamahanga abagore, agira
ati “Ndashima abagore bose bo mu Rwanda no ku Isi yose kuri uyu munsi
w’ingenzi. Turi kumwe namwe muri urwo rugamba rw’uburinganire mu buryo
bukwiye!”
Cyusa yakomereje ku ndirimbo nka ‘Rwanda Nkunda’,
‘Umwitero’, ‘Muhoza’, ‘Imparamba’, ‘Marebe’, ‘Agasaza’ ndetse na ‘Nyaruguru’.
Mariya
Yohanna, umwamikazi w’indirimbo zifashishijwe ku rugamba rwo kubohora u Rwanda:
Uyu mubyeyi yinjiriye mu ndirimbo ze zakunzwe mu buryo
bukomeye zirimo nka ‘Intsinzi’ yamwubakiye ibigwi. Mbere y’uko ayiririmba
yasabye abitabiriye iki gitaramo gufatanya nawe, bagahaguruka bakaririmba
intsinzi.
Yavuze ko iyi ndirimbo irimo ibyiciro bibiri. Hari indirimbo
ya mbere yahimbye yumvikanisha intsinzi y’ingabo zari iza RPA ku rugamba rwo
kubohora u Rwanda n’indi ndirimbo ivuga ku ntsinzi ya Perezida Paul Kagame, ubwo
yatsindaga amatora mu 2017.
Mariya yaririmbye kandi indirimbo ‘Ubutwari bw’inkotanyi’.
Muri iki gitaramo, yavuze ko cyera ijambo ‘umugore ritavugikaga’
Mariya Yohana yigeze kubwira Televiziyo Rwanda ko
urugendo rw’umuziki we atari inzira iharuye nk’uko benshi babitekereza. Byose
byatangiye ari umwarimukazi akarenzaho no kwigisha indirimbo abanyeshuri
zigakundwa mu buryo bukomeye.
Yabikoraga nk’akazi adatekereza ko ari yo ntagiriro yo
kuba umunyamuziki w’umwuga. Mu birori byahuzaga ikigo yigishagaho ndetse n’andi
mashuri ubuyobozi bwasabaga ko we n’ishuri yigishagamo bategura indirimbo yo
kuririmba.
Iganze,
itsinda ry’abasore baherutse guhabwa izina na Cecile Kayirebwa ryagaragaje ko
rihageze neza mu muziki:
Iri tsinda riherutse gukora igitaramo bise "Heroe's
Day Celebration Night" cyabaye ku wa 31 Mutarama 2023. Kuri uwo munsi nibwo
bahawe izina rishya na Cécile Kayirebwa nyuma y’uko anyuzwe n’ubuhanga bwabo
abita Indashyikirwa.
Iganze Gakondo Group ni itsinda rikora rikanasubiramo
indirimbo za gakondo nyarwanda ryifashishije ibicurangisho gakondo nk'inanga,
ingoma n'amajwi y'umwimerere nyarwanda.
Iri tsinda ryatangiye gukorera hamwe umwaka wa 2018
bigizwemo uruhare na Liévin Niganze akaba ari nawe muyobozi w'iri itsinda
riririmba mujyana gakondo.
Rigizwe n'abagabo n'abasore bahoze muri amwe mu
matorero y'umuco nyarwanda amenyerewe cyane hano mu rwa Gasabo.
Muri iki gitaramo baririmbye indirimbo nka ‘Abakobwa b’iwacu’ y’itorero Abatangampundu, ‘Karame Uwangabiye’ Muyango Jean Marie yahimbiye Perezida Paul Kagame nk’uko aherutse kubisobanura mu kiganiro yagiranye InyaRwanda. Aba basore banaririmbye indirimbo ‘Cya nyiriromba’ ya Fofo,
Umutima wishimwe kuri Audia Intore nyuma y'uko amuritse album ye ya mbere yise 'Uri mwiza Mama' iriho indirimbo 10
Audia bamuhetse mu ngobyi ya Kinyarwanda bamwururutsa ageza hafi y'urubyiniro
Audia yashimye buri wese wamushyigikiye mu rugendo rwe rw'umuziki kugeza ubwo agejeje ku kumurika album ye ya mbere
Audia yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze ziganje kuri iyi album yatuye umubyeyi we utakiriho
Uyu mukobwa yavuze ko inganzo ye yubakiye ku babyeyi bakuru mu muziki bamubanjirije kugeza ubwo nawe yiyemeje gukora umuziki
Audia Intore ubwo yashyikirizaga impano Nyiranyamibwa Suzana
Audia yacurangiwe n'itsinda ry'abacuranzi rya Kesho Band rizwi cyane mu bitaramo bitandukanye
Producer Clement watunganyije nyinshi mu ndirimbo za Ruti Joel yacurangiye Audia muri iki gitaramo
Uhereye ibumoso: Mariya Yohana, Audia Intore ndetse na Nyiranyamibwa Suzana
Nyiranyamibwa yafashwe n'amarangamutima nyuma y'uko Audia Intore amuhaye impano amushimira kwitangira umuziki
Uwanye Mariya [Mukuru wa Kamaliza] yakiriye impano y'umuvandimwe we. Mu ijambo rye, yashimye Audia kubwo gutsimbataza umuziki wubakiye ku muco
Audia Intore imbere y'abitabiriye igitaramo cye cya
mbere cyabereye i Gikondo ahasanzwe habera Expo
Audia yashimye umuryango wa Kayihura na Nina bamujyanye muri studio ku nshuro ya mbere
Nyiranyamibwa Suzana yongeye gutamira Abanyarwanda nyuma y'igihe kinini. Uyu mubyeyi yavuze ko nawe yari akumbuye gutaramira abafana be
Suzana yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe kuva atangiye umuziki
Mariya Yohana yari yicaye yitegereza umuhanzikazi Audia Intore ubwo yari ku rubyiniro
Umuhanzi akaba n'umubyinnyi w'intore, Impakanizi yari muri iki gitaramo
Ni igitaramo cy'imbyino gakondo! Abakitabiriye
bizihiwe
Umushyushyarugamba Mahirwe usanzwe ari n'umukinnnyi wa filime
Mariya Yohana, umuhanuzi w’intsinzi Ingabo zari iza RPA zageze mu rugamba rwo kubohora iguhugu
Itsinda ry'abakaraza bakomeye mu Itorero Intayoberana bafashije Uruyange gutanga ibyishimo muri iki gitaramo
Uruyange rwabyinnye biratinda, bagaragaza ubuhanga nyuma yo kwitwara neza mu marushanwa akomeye
Uruyange ni igice cy'abana cy'itorero Intayoberana rizwi mu mbyino gakondo mu Rwanda
Aba bana baherutse kwitwara neza mu irushanwa 'East Africa's Got Talent' aho begukanye umwanya wa kabiri
Uruyange baherutse gutanga ibyishimo mu gitaramo 'Iwacu' cy'Itorero Intayoberana cyabaye mu mpera z'Ukuboza 2022
Inshuti zahuriye mu gitaramo cy'imbyino gakondo. Inkuru z'igihe kirekire zari nyinshi
Uyu musore ati aho niho hoho! Imbere ye hari ibyo kunywa bisembuye n'ibidasembuye by'uruganda rwa Bralirwa
Umusizi Carine wahatanye muri ArtRwanda-Ubuhanzi ari mu bakinnye umukino bise 'Ubuzima buzima'
Abakobwa batatu bakinnye umukino ugaragaza ko umugore ariwe soko y'ubuzima
Sophia Nzayisenga ari mu bahanzi bataramye u Rwanda igihe kinini, kandi arakataje mu kugaragaza inganzo ye
Umuririmbyi Cyusa Ibrahim yaririmbye nyinshi mu ndirimbo zirimo 'Migabo', 'Mama' yahimbiye umubyeyi we n'izindi
Mariya [Mukuru wa Kamaliza] yahaye 'Urumuri' Audia Intore nk'intwaro izamuyobora mu buzima bwe
Cyusa yifurije Umunsi Mpuzamahanga abagore bose, avuga ko azakomeza ku baririmba
Umuyobozi w'Itorero Iganze Gakondo Group
Itsinda Iganze Gakondo Group ryatanze ibyishimo muri iki gitaramo
Nzayisenga, ni umukirigitananga umaze igihe kinini. Iyi nanga yamwambukije imipaka kandi irakomeje
Ku munsi Mpuzamahanga w'Umugore, byari ibirori hagati y'inshuti z'igihe kirekire
Nzayisenga yaririmbye indirimbo zigaruka cyane ku mugore, anabifuriza umunsi mwiza w'abo
Kuri telefoni ati 'banguka wacitswe igitaramo kirarimbanije'
Iyi nkumi iri hagati yaserukanye imyambaro yaziritseho ibibabi by'imyembe
KANDA HANO UREBE UKO CYUSA IBRAHIM YITWAYE MURI IKI GITARAMO CYA MUGENZI WE
AUDIA INTORE YAMURITSE LBUM YE YA MBERE MU GITARAMO GIKOMEYE
NYIRANYAMIBWA SUZANA YONGEYE GUTARAMIRA ABAKUNZI BE NYUMA Y'IGIHE
">
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramo 'Uri Mwiza Mama' ya Audia Intore
AMAFOTO: Ndayishimiye Nathanael &Jean Ndayishimiye- INYARWANDA.COM
VIDEO: Nyetera Bachir-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO