Kigali

U Rwanda rwatorewe kuyobora ihuriro ry’imikoranire hagati y’ibihugu bya Afurika mu kubungabunga ibidukikije

Yanditswe na: Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Taliki:8/03/2023 18:32
0


U Rwanda rumaze gutorerwa kuyobora ihuriro ry’imikoranire hagati y’ibihugu bya Afurika mu kubungabunga ibidukikije, rukaba ruhagarariwe na Juliet Kabera, umuyobozi w’Ikigo cy’u Rwanda Gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije, REMA.



Ibi bibaye ku munsi wa kabiri w’inama ari nawo usoza iyi nama yaberaga mu Rwanda, muri Ubumwe Hotel i Kigali.

Ni inama yari igamije guhuriza hamwe ibihugu bya Afurika bigashyira hamwe, bimwe bikigira ku bindi, byose bifite intego yo guhuriza hamwe imbaraga hagamijwe kubungabunga ibidukikije.

Kuri uyu munsi, igikorwa nyamukuru cyari ukurebera hamwe no gushyiraho imirongo ngenderwaho “platform” ndetse no gutora abayobozi b’iri huriro.

Nyuma yo kunoza no kwemeza imirongo ngenderwaho, nibwo hakurikiyeho gutora, maze batora ko u Rwanda ari rwo ruyobora, bituma Juliet Kabera, umuyobozi wa REMA ari nawe uhagarariye u Rwanda, ariwe uhita aba umuyobozi.

Juliet Kabera yashimiye abitabiriye inama nkabagize uruhare mu kuyitegura, ndetse anahamya ko inama yagenze neza cyane.

“Twishimiye ko inama ya EPA yagenze neza. Imyanzuro yafatiwemo izadufasha gukorera hamwe mu guhangana n’ibibazo bitatu byugarije isi y’ibidukikije aribyo Imihindagurikire y’ibihe (Climate change), Gutakaza urusobe rw’ibinyabuzima (Nature and Biodiversity loss), ndetse n’ihumanywa hamwe n’imyanda (Pollution and waste). Turashimira cyane abitabiriye bose hamwe n’Ibiro bya UNEP muri Africa yateguye iyi nama kandi igatuma igenda neza.” Juliet Kabera, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije mu Rwanda, REMA.

Abandi batowe bazafatanya n’u Rwanda harimo Gabon yungirije u Rwanda (Vice President), Zambia (Rapporteur) na Niger (Member of Bureau).

Iyi nama yaberaga muri Ubumwe Hotel kuva kuwa Kabiri tariki 7 Werurwe yasojwe kuwa Gatatu tariki 8 Werurwe ikaba yari igamije ahanini gusangira ubunararibonye, ​​kungurana ubumenyi n’imikorere myiza, ubufatanye no gutahiriza umugozi umwe mu bijyanye no kubungabunga Ibidukikije.

Inkuru bijyanye: Ingaruka turazisangira-Hatangijwe ihuriro ry’imikoranire hagati y’ibihugu bya Afurika mu kubungabunga ibidukikije

Bahawe umwanya wo kungurana ibitekerezo kubyakorwa

Buri wese yasabaga ijambo akarihabwa

Bagize umwanya uhagije wo kungurana ibitekerezo

Imyanzuro yafashwe yavuye mu bitekerezo batanze

Inama yarangiye bishyiriyeho abayobozi (uhereye ibumoso; Gabon, Rwanda na Zambia)


Banaboneyeho gufata ifoto y’urwibutso yo ku munsi wa kabiri, umunsi usoza inama.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND