Kuri
uyu wa Gatatu tariki 8 Werurwe 2023, ni bwo Rayon Sports yagombaga kwakira ikipe y'Intare FC mu
mukino wa 1/8 cy'igikombe cy'Amahoro, aho umukino wagombaga kubera kuri sitade
ya Muhanga, ku isaha ya saa 15:00 PM ariko uza kwimurirwa i Bugesera ku isaha
ya saa 12:30 PM.
Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryabyutse ritangaza ko umukino
wagombaga guhuza ikipe ya Rayon Sports yakira Intare FA mu mikino y'igikombe
cy'Amahoro wasubitswe, ndetse Rayon Sports isabwa gutangaza aho uyu mukino
ugomba kubera bitarenze uyu munsi.
Uyu
mwanzuro ntabwo wanyuze ubuyobozi bwa Rayon Sports, bikaba byatumye bategura ikiganiro
kigenewe itangazamakuru, cyatangiye ku isaha ya saa 14:00 PM.
Muri iki kiganiro, Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Fidele yavuze ko FERWAFA yabashyize mu gihombo bityo bakaba bikuye mu mikino y'igikombe cy'Amahoro.
Yagize ati: "Twari tumaze
kwishyura ikibuga, twari tumaze gushyira abakinnyi hamwe ariko amategeko
tutumva, ugafata umukino wari uyu munsi ukawushyira ku wa 5, ku cyumweru dufite
undi mukino, bigaragaza akavuyo mu mitegurire y'iki gikombe."
Rayon Sports ibaye ikipe ya 3 igarukiye nzira yikuye mu gikombe cy'Amahoro nyuma ya As Kigali na Gasogi United.
Umuyobozi wa Rayon Sports, Fidele yasoje asaba
imbabazi abakunzi b'iyi kipe ndetse n'abakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda
kuba yikuye mu gikombe cy'Amahoro kuko icyemezo bafashe bagifashe mu nyungu
z'umupira w'amaguru muri rusange.

Rayon Sports igiye kwita ku mikino ya shampiyona harimo n'umukino wa As Kigali bazakina ku cyumweru
