Kigali

Kigali: Abazunguzayi bishe umunyerondo bamuteye icyuma

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:8/03/2023 11:05
0


Ku mugoroba wo kuwa Kabiri umunyerondo yapfuye yishwe n'abazunguzayi bamuteye icyuma ubwo hakorwaga umukwabu wo kurwanya ubucuruzi butemewe.



Uyu munyerondo wishwe, we na bagenzi be bari mu gikorwa cyo gufata abakora ubucuruzi  butemewe (Abazunguzayi). Bivugwa ko abamwishe bamufashe bakamujyana mu gihuru bamutera icyuma arapfa.

Ibi byahaye ku mugoroba wo w'ejo hashije tariki ya 7 Werurwe 2023 mu kagari ka Kiyovu mu murenge wa Nyarugenge mu karere ka Nyarugenge.

Uwo munyerondo witwa Habanabashaka baramufashe bamujyana hepfo ya Gare yo mu mujyi bamwicira mu gihuru gihari.

Umwe mu banyerondo wari kumwe n'uwishwe yavuze ko bari mu mukwabu wo kurwanya ubucuruzi butemewe basagararirwa n'abo babukora.

Ati “Uwari utwaye imodoka yahise ayikura aho, natwe turiruka buri wese ukwe turatatana. Nyuma ni bwo naje kureba inyuma mbona Habanabashaka bamusigaranye ariko abandi nanjye bari kunyirukaho.”

Yakomeje agira ati “Hari uwafashe telefoni ye aratubwira ngo ‘mugenzi wanyu ari aha ngaha yapfuye. Twaje dusanga bamuteye icyuma bigaragara ko bakimuteye agakomeza guhunga ashiramo umwuka ageze aha.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Murekatete Patricie, yemeje aya makuru nk'uko tubikesha RadioTv10 Rwanda, avuga ko inzego zishinzwe iperereza zahise ziritangira ariko ko abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw'uwo munyerondo batarafatwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND