Miss Rwanda 2016, Mutesi Jolly yahakanye iby’amakuru amaze iminsi acaracara ku mbuga nkoranyambaga avuga ko atwite, ashimira buri wese wari wamwoherereje ubutumwa bumwifuriza ihirwe mu buzima bwo kuba umubyeyi.
Kuri uyu
wa 07 Werurwe 2023, Miss Jolly abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze
yifashishije ifoto iriho amakuru agira ati: “Bamukozemo akazi? Biravugwa ko
Mutesi Jolly atwite inda nkuru.” Maze yongeraho ati: “Amakuru y’igihuha.”
Akomeza
agaragaza ko amaze iminsi yakira ubutumwa bw’abantu, bamurata amashimwe kubwo gutwita
ati: “Kuri buri umwe wanyoherereje ubutumwa bundata amashimwe, mwarakoze
kunyifuriza ibyiza.”
Agaragaraza
ko rwose gutwita ari ikintu cyiza kuko umwana ari umugisha, ati: “Umwana mu kuri
ni umugisha, kandi niteguye kumugira mu gihe nyacyo mu bihe biri imbere.”
Miss
Jolly gusa avuga ko adatwite kuri ubu, ibivugwa ari ikinyoma ati: “Nyamara aya ni amakuru y’amahimbano, ku bantu burira ku izina ryanjye bashaka kwamamara mu buryo buciriritse.”
Asoza
agaragaza ko ibyo abantu bavuga ko atwite, bidakwiye guhabwa agaciro kuko
ataribyo. Amakuru yo gutwita kwa Miss Mutesi Jolly yari yatangiye gukwirakwira, nyuma y’amafoto yasangije abamukurikira ubona ko abyibushye.
Bamwe ibyo nibyo bahereyeho bavuga ko yaba atwite, maze imbuga nkoranyambaga nazo zikoreshwa na benshi zihutisha ubwo butumwa, cyane ko Mutesi Jolly ari mu bantu b’ibyamamare mu Rwanda.
Yahakanye ibyo gutwita ashimira buri umwe umwifuriza kugira umwana kuko ari umugisha, kandi mu bihe bizaza yifuza na we kuzawugira
Imbuga nkoranyambaga zari zimaze iminsi zaratigise, havugwa ko Jolly atwite
TANGA IGITECYEREZO