Kigali

Kiyovu Sports yatsinze La Jeunesse FC, Rwamagana City itaha yimyoza

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:7/03/2023 19:39
0


Kiyovu Sports yatsinze La Jeunesse FC ibitego 2-0, Sunrise FC itsinda Police FC ariko itaha ibabaye.



Kuri uyu wa kabiri tariki 7 Werurwe, nibwo imikino y'igikombe cy'Amahoro yakomezaga hakinwa imikino yo kwishyura.

Imikino uko yagenze

Rwamagana City yatsinze Esperance FC ibitego 3-0, biba igiteranyo cy'ibitego  3-1. Kiyovu yatsinze La Jeunesse FC ibitego 2.0, igiteranyo cy'imikino kiba ibitego 5-2. Mukura Victory Sports yari yakiriye ikipe ya Rutsiro FC iyitsinda igitego 1-0, igiteranyo cy'ibitego kiba ibitego 3-1.

Police FC yatsinzwe na Sunrise FC igitego 1-0 igiteranyo kiba ibitego 2-2, Police FC ikomeza ku gitego cyo hanze.

Nka InyaRwanda umukino wa Kiyovu Sports na La Jeunesse FC niyo twabaye hafi, uyu mukino ukaba wari wabereye ku Mumena.

Abakinnyi 11 Kiyovu Sports yabanje mu kibuga

Nzeyurwanda Djihad
Mugenzi Cedric
Iracyadukunda Eric
Ndayishimiye Thierry
Mugiraneza Frodouard
Tuyisenge Hakim
Nshimirimana Ismael
Muhozi Fred
Nkinzingabo Fiston
Muzamiru Mutyaba
Mugenzi Bienvenu 

Ku munota wa 22, Kiyovu Sports yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Nkinzingabo Fiston kuri penariti

Igice cya mbere cyarangiye Kiyovu Sports ifite igitego 1-0 bwa La Jeunesse FC.

Abakinnyi 11 La Jeunesse FC yabanje mu kibuga

Twizeyimana Cosme
Golden Olivier Tusingwire
Issa Tuyisenge
Isaac Eze
Cyuzuzo Ally
Burayi Hassan
Issah Umar Akok
Kayiranga Abdul
Mugisha Patrick
Nsengiyumva Idrissa
Nizeyimana Omar

Igice cya kabiri kigitangira, Benedata Janvier yagiye mu kibuga asimbuye Muzamu 

Ku munota wa 55" Muhozi Fred yatsinze igitego cya 2 ku mupira yazamukanye wenyine, areba uko umunyezamu ahagaze amutera mu nguni atari, umupira uruhukira mu izamu.

Ku munota wa 60 Kiyovu Sports yongeye ikora impinduka,  Mugenzi Bienvenue na Muhozi Fred bavuye mu kibuga, Iradukunda Bertrand na Amissi barinjira.

Mateso utoza Kiyovu Sports nk'umusigire akomeje kwitwara neza 

Ku munota wa 80 Kiyovu Sports yongeye ikora impinduka, Nkinzingabo Fiston ava mu kibuga hinjiramo Norodien.

Ku munota wa 90 Kiyovu Sports yabonye penariti yatewe na  Mugiraneza, ariko ayitera ku giti cy'izamu umupira ujya hanze. 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND