RFL
Kigali

The Choice Awards 2022: The Ben, Melodie, Juno na Kenny Sol bahatanye mu cyiciro cy’abakoze amashusho meza

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:7/03/2023 15:35
0


Rimwe na rimwe gushimirwa ibyo wakoze ni ingenzi cyane cyane iyo ubikoranye umutima ukunze, bikaba akarusho iyo noneho ubikoze ubifitemo uburambe.



The Choice Awards 2022 ni ibihembo bigira uruhare mu gutuma imyidagaduro yo mu Rwanda ihora ishyushye ndetse igahabwa intebe ihora itegereje umuhanzi uri buyicaremo.

Abategura n’abakora muri ibi bihembo ni byo birirwamo, ni byo bahoramo, n’uwavuga ko ari byo bararamo ntiyaba abeshye. Dushobora kuvuga ibi ntubyemere, gusa ntibyatinda ko Phil Peter akunyomoza.

Phil Peter ni umunyamakuru w’umwuga ndetse w’umuhanga mu byo akora. Usibye kuba ari umunyamakuru ukurikiranira hafi ibikorwa by’abahanzi n'abandi bose bari mu myidagaduro, ni n’umuhanzi mwiza ku buryo udashobora kugira impungenge muri ibi bihembo.

Si Phil Peter gusa kuko harimo nka Emmalito nawe ufite izina rikomeye mu itangazamakuru ryo mu Rwanda mu gisata cy'imyidagaduro. 

Emmalito aherutse kuvuga ko ibi ari byo bihembo bitegurwa mu bushishozi ndetse ko biyemeje gushyigikira imyidagaduro binyuze muri byo. Azwi mu myidagaduro igihe kinini ndetse uruhare rwe ni runini muri yo.

Kubera uburambe n'ubuhanga bw'abategura ibi bihembo, ubona ko impande zose zakozweho muri ibi bihembo by’uyu mwaka ndetse n’indi yayibanjirije.

Mu cyiciro cya Videwo nziza y’umwaka, hagendewe ku bitekerezo by’abantu batandukanye bari mu myidagaduro, batoranya Videwo zigera muri eshanu zifite amashusho meza.

Muri izi harimo indirimbo" Why" ya The Ben na Diamond Platnumz; "Jaja" ya Juno Kizigenza na Kivumbi King; "Izina" ya Bruce Melodie; "Jolie" ya Kenny Sol na "Funga Macho nanone" ya Bruce Melodie.

Iki cyiciro [Video of The Year], kibumbatiye ibindi mu byiciro byose biri muri ibi bihembo kuko iki ni kimwe mu byiciro by’ingenzi ku muhanzi no kumufana we muri rusange. Iki cyiciro kizamura urwego rw’umuhanzi bitewe n’amashusho yakoze bikagera aho ahamagarwa kubera amashusho meza yatekerejeho cyane. 

Why by The Ben ft Diamond Platnumz

Why ya The Ben na Diamond iri guhatana muri ibi bihembo, ni indirimbo imaze umwaka isohotse dore ko yageze hanze tariki 4 Mutarama 2022. Iyi ndirimbo yatwaye akayabo k’amafaranga atavugwa kuko ni nziza ndetse yaranakunzwe. Abarenga 17, 300, 000 bamaze kuyireba.

Amashusho y’iyi ndirimbo ari ku rwego mpuzamahanga kuko yakinwe ahantu henshi cyane. Iyi ikaba inahabwa amahirwe menshi yo kwegukana iki gihembo.

Jaja by Juno Kizigenza ft Kivumbi King

Jaja ya Juno Kizigenza, ni imwe mu ndirimbo zifitiwe amashusho meza, yitondewe ndetse n’uburyo yakozwemo bukaba bugezweho. Iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 1 na 900 mu mezi atatu gusa imaze isohotse. Imaze gutangwaho ibitekerezo birenga igihumbi kandi byose birayishimagiza.

Funga Macho na Izina by Bruce Melodie

"Funga Macho" ya Bruce Melodie na "Izina", zose ni iindirimbo z'umuhanzi w’umuhanga cyane mu ijwi kandi ukunzwe bikomeye, uwo akaba ari Bruce Melodie uzwi nka Munyakazi. 

"Izina", imaze umwaka isohotse, ikaba imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 1.  "Funga Macho", n’ubu iracyari mu matwi y’abantu, yaba Abanya-Uganda, AbanyaRwanda, n'abo mu bindi bihugu binyuranye. Mu mezi atatu gusa imaze isohotse, imaze kurebwa n'abarenga miliyoni 3. Ni imwe mu ndirimbo zibyinitse, zigezweho ndetse zinafite ubutumwa bwihariwe n’umudiho.

Jolie by Kenny Sol

Mu mezi 10 iyi ndirimbo imaze isohotse, abantu barenga miliyoni 2 na 600 ntibahwemye kwerekana ko banyuzwe nayo aho bayireba ubutitsa ari na ko bayihundagazaho ibitekerezo. Iyi ndirimbo yasohotse tariki 29 Mata 2022, yakiriwe mu buryo budasanzwe bitewe n’amashusho yayo meza atagira uko asa, ndetse ikinwemo aga sene abantu bakunze.

Kanda hano ubashe gutora umuhanzi ukunda wasohoye Video nziza


KANDA HANO WONGERE UREBE IZI NDIRIMBO UBUNDI UTORE

">

">

">

">

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND