Hari inkuru wumva ukagira ngo aho igikorwa cyabereye barimo gukinirwa filimi ariko tugiye kugaruka ku nkuru itangaje benshi batumvaga niba byarabayeho cyangwa byari ikinamico yakinanwaga.
Iyo nkuru ni i'umukecuru wagaragaye mu mwaka wa 2014 yakoze ubukwe n'umuhungu utaragimbuka. Ubwo bukwe bwerekanye ko hari abantu baterekera abapfuye.
Uyu mwana ukomoka ahitwa Tshwane muri Afurika y'Epfo, mu mwaka wa 2013 byavuzwe ko yemerewe n'umukecuru wari ufite imyaka 62 ko bagomba gushyingiranwa ndetse imihango itegetswe mu muco wabo icyo gihe yarakozwe ku buryo benshi babifataga nk'ikinamico.
Mu mwaka wakurikiyeho bashyize mu bikorwa ibyo biyemeje barashyingiranwa.
Ubwo bakoraga ubukwe, umwana yatangaje ko guhitamo gushyingiranwa na Shabangu Helen byaturutse ku cyifuzo cy'abakurambere be bapfuye bamusabye gukora ubukwe na shebangu kugira ngo acungure umuryango wabo wari guhura n'akaga iyo badakora ubwo ubukwe.
Sanele umuryango we wamwemerere gukora ubukwe ubwo kubera gutinya ibigirwana byabo.
Ubukwe bwabo ku nshuro ya mbere bwatwaye amayero 500 ni ukuvuga asaga ibihumbi magana atanu by'amafaranga y'u Rwanda.
Umunsi w'ubukwe bwabo bakoresheje amayero 1000, asaga miriyoni y'amafaranga y'u Rwanda. Muri ubwo bukwe basezeranye ku mugaragaro bambaye imyenda y'abageni.
Amakuru avuga ko abaturage batuye mu mudugudu batuyemo icyo gihe barwanyije ubukwe bwabo bavuga ko ibyo bakoze ari amahano gusa uwo mwana nuwo mugore barumye gihwa babyima amatwi.
Sanele yavuze ko yishimiye gushyinguranwa na Helen. Yagize ati" Nishimiye ko nashyingiranywe na Helen. Nzajya ku ishuri nige neza, ariko nimara gukura nzashaka umugore wo mu kigero cyanjye."
Umuryango Sanele avukamo wavuze ko iyo umwana wabo iyo adashyingiranwa n'uwo mukecuru, byari guteza akaga uwo muryango. Uko gushyingirwa kwabo bavuga ko byatewe no kugira ngo bashimishe abakurambere babo bapfuye .
Ubwo bukwe bwanitabiriwe n'umugabo wabyaranye abana batanu na Helen kandi babana ku buryo bwemewe n'amategeko ndetse abana babo nabo bitabiriye ibyo birori.
Helen yavuze ko nawe yashimishijwe nubwo bukwe bwabo. Ati: "Njye n'abana banjye turishimye kuko nta kibazo dufite. Kuba nakoze ubukwe n'umuhungu muto kandi ntitaye ku byo abandi bantu bavuga byanshimishije ".
Ibyo twakusanyije twakuye mu binyamakuru bitandukanye nka Independent, The Mirror, Dailymotion byose bigaragaza ko ubukwe bwabaye hatagamijwe ko babana nk'umugabo n'umugore ahubwo ubu bwari ubukwe bugamije gushimisha abakurambere babo bapfuye (Abazimu).
Shabangu na Sanele ntibigeze babana mu rugo ndetse uwo mukecuru yari afite umugabo witwa Alfred Shabangu babana mu buryo bwemewe n'amategeko ndetse nawe yatashye ubwo bukwe bwo gushimisha abakurambere bapfuye.