Umuyobozi Mukuru wa RFL, Dr. Charles Karangwa, yatangaje ko u Rwanda ruzungukira byinshi mu kwakira Inama Mpuzamahanga izahuza inzobera mu bimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera yiswe ASFM23, birimo no kuba icyiciro cya ‘African Forensic Science Academy’ kigiye gushyirwa i Kigali.
Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 6 Werurwe 2023,
mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye kuri Kigali Serena Hotel, yahuriyemo na
Perezida wa ASFM, Uwom Okereke Eze; Umunyamabanga wa ASFM, Anne Evelynn Njeri
ndetse n’umuyobozi w'Ishami ryo gutahura ibiyobyabwenge muri RFL, Dr Kabera
Justin.
Iyi nama izatangira kuri uyu wa Kabiri tariki 7
Werurwe 2022 kugeza ku wa 10 Werurwe 2023, izahuza ibihugu birenga 40 byo ku
Migabane itandukanye yo ku Isi.
Izitabirwa n’abakora mu bijyanye n’ibimenyetso
by’ubutabera, abakora mu bigo by’ikoranabuhanga, abafata ibyemezo, abashakashatsi
n’abarimu ba Kaminuza, abikorera n’abandi.
Muri iki kiganiro, Dr Karangwa yavuze ko hafi 99%
by’abazitabira iyi nama, bizaba ari ubwa mbere bageze mu Rwanda. Ati “Hari abo
twagiye tubaza batubwira ko ari ubwa mbere bazaba bageze mu gihugu cy’u Rwanda.”
Yavuze ko iyi nama ari umwanya mwiza kuri buri wese
ushaka kugaragaza ibyo akora, asaba Abanyarwanda kuzakira neza abazabagana.
Karangwa avuga ko iyi nama izasiga inyungu kuri RFL, kuko izabafasha kumenyekanisha serivisi batanga.
Ati “U Rwanda rwashyize
imbaraga cyane mu kugira ngo rwubake urwego rw’ubutabera rwifashisha
ibimenyetso. Tumaze kugera ahashimishije. Dufite Laboratwari 12.”
Asubiza ikibazo cy’umunyamakuru wa InayRwanda, Dr
Karangwa Charles uyobora RFL yavuze ko u Rwanda rwahawe kwakira iyi nama kubera
uburyo rusanzwe rwakira inama. Yatanze urugero rw’uburyo rwakiriye Inama y'Abakuru
b'Ibihugu na za Guverinoma zo muri Commonwealth (CHOGM).
Yavuze ko kandi ko byanaturutse ku kuba u Rwanda
rwarashyizeho ikigo nka Rwanda Convention Bureau gikurikirana itegurwa ry’inama
nk’izi ngari.
Dr Karangwa anavuga ko Abanyarwanda bazwiho kwakira neza abantu, no kuba rufasha abinjira mu gihugu kubonera Visa ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali.
Ati “Biriya biroroshya (byoroshya)
kugenderanira, urujya n’uruza rw’abantu…. Ibyo byose n’ibindi ntashobora
kurondora aha ngaha ni byo (byafashije) u Rwanda kwakira iyi nama…”
Karangwa yavuze ko imyaka itanu ishize RFL itangiye
gukora. Kandi bafite intego yo gufasha abaturage kubona mu buryo bworoshye
serivisi z’ubutabera hifashishijwe ibimenyetso.
Yavuze ko u Rwanda rwakiriye iyi nama nyuma y’uko
rugeze mu cyiciro cya nyuma, aho bari bahatanye na Afurika y’Epfo ndetse na
Botswana.
Icyicaro
cya ‘African Forensic Science Academy’ kigiye kuzanwa i Kigali
Karangwa yakomeje avuga ko bitewe n’uburyo u Rwanda
rwubatse inzego z’ubutabera, ibikorwa remezo n’ibindi biri mu byafashije gutuma icyicaro
cya “African Forensic Science Academy”
kigiye gushyirwa i Kigali guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Werurwe 2023, ari
nabwo inama ya ASFM izatangirwa ku mugaragaro.
Yavuze ko icyicaro cya ‘African Forensic Science
Academy’ kigiye gushyirwa mu Rwanda kubera ibyo u Rwanda rwagezeho birimo nko
guteza imbere ibikorwaremezo, amategeko, igenamigambi n’ibindi bikorwa by’ikoranabuhanga
bifasha iki kigo nk’iki gukorera mu Rwanda ‘bitagoranye’.
Uyu muyobozi yanavuze kandi ko ibi binaturuka mu kuba u Rwanda rwaroroheje uburyo bwo kohererezanya amafaranga, yaba uri mu Rwanda cyangwa se mu mahanga.
Ati “Hari ibihugu byinshi ushobora kuba utakoresha
ikoranabuhanga wohereza amafaranga mu kindi gihugu ujya mu kindi, ariko mu
Rwanda byagezweho.”
Karangwa yavuze ko kuba u Rwanda rugiye kuba icyicaro
cya ‘African Forensic Science Academy’ basabwa gukora cyane kugira ngo bashyire
mu ngiro ibisabwa.
Yavuze ko amafaranga yose akoreshwa mu bikorwa by’iki
kigo azaba ari mu Rwanda, ikindi ni uko inama z’iki kigo azaba abera mu Rwanda
cyo kimwe n’amahugurwa.
Uyu muyobozi yavuze ko iki kigo kizafasha ibindi bigo byubakira ku bimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga kugira imikorere imwe.
Iki kigo kandi kizajya gitanga amahugurwa ku bihugu bitandukanye
kugira ngo bongere ubumenyi bashobore guhuza ibikorwa nk’inzira Afurika yiyemeje
yo gukorera hamwe.
Kizakora nk’umuryango utagize aho ubogamiye. Kizaba
gifite ubuyobozi bidasaba ko bazaba bari i Kigali, ahubwo bazajya bahuriza
hamwe.
Mu ijambo rye, Perezida wa ASFM, Eze Uklom Okereke yavuze
ko bishimiye kuba iyi nama igiye kubera mu Rwanda. Ati "Twishimye kuba
turi hano. Kandi, twishimiye kuba iyi nama igiye kubera i Kigali."
Okereke yavuze ko iyi nama igiye kubera mu Rwanda ku
nshuro yayo ya cumi, kandi ifite ingingo zihariye izagarukaho. Yavuze ko 'twaje
mu Rwanda' kubera uruhare rw'u Rwanda mu guteza imbere ubutabera binyuze mu
bimenyetso bya gihanga.
Yavuze ko muri 2010, iyi nama yabereye mu gihugu cya
Botwasana, kandi umusaruro wavuyemo urigaragaza.
Mu 2012, iyi nama yabereye muri Namibia. Ati
"Dutewe ishema n'uko iyi nama ibera buri gihe mu bihugu uko bikurikirana.”
Iyi nama yanabereye muri Kenya,
Mu 2022 yabereye muri Togo nyuma y'imyaka ibiri yari
ishize y'icyorezo cya Covid-19. Uyu muyobozi yavuze ko ibi ari nabyo byatumye
iyi nama itaba mu 2020 na 2021 bitewe n'ikibazo cy'icyorezo cya Covid-19
cyibasiye Isi.
Asobanura ko ko 'buri mwaka duhurira hamwe' mu kureberera
hamwe ibimaze gukorwa na buri kigo mu kuzamura urwego rw'ubutabera binyuze mu
gushyiraho ibigo bikora ubushaksashati bushingiye ku butabre.
Umuyobozi Mukuru wa Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFL), Dr Karangwa Charles yavuze ko kuba u Rwanda rugiye kwakira inama ya ASFM ari amahirwe adasanzwe mu rugendo rwo kuzamura urwego rw’ubutabera
Dr Karangwa Charles yavuze ko kwakira iyi nama ya ASFM bigiye gusiga icyicaro cya ‘African Forensic Science Academy’ mu Rwanda
Perezida wa ASFM, Eze Uklom Okerek yavuze ko u Rwanda rwakoze byinshi mu guteza imbere ubutabera biri mu byatumye rudashidikanwaho kwakira iyi nama ya ASFM
Dr Justin Kabera uhagarariye ishami ryo gutahura ibiyobyabwenge muri RFL, yavuze ko iyi nama yateguwe n'ikipe ngari kandi buri munsi bagaragaza aho imyiteguro igeze
Ikiganiro n’itangazamakuru cyagarutse ku nama ya ASFM izitabirwa n’ibihugu byo ku Mugabane itandukanye nka Afurika, Oceania, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Aziya, u Burayi n’ahandi hatandukanye
Kanda hano urebe amafoto menshi:
AMAFOTO: Sangwa Julien-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO